Gutwara amagare ku bagore bo mu Karere ka Bugesera byagizwe Umuco Nyarwanda mu gihe ahenshi mu tundi turere tw’igihugu biba bigoye kubona umugore uzi byibuze no kurinyonga bitewe n’ipfunwe ndetse n’imyumvire barifiteho.
Abaturutse mu Burengerazuba bw’u Rwanda bagera i Bugesera cyangwa i Rwamagana mu Burasirazuba bagatungurwa no kubona umubare munini w’abatwara amagare ari abagore cyangwa abakobwa.
Ubwo IGIHE yageraga mu Karere ka Bugesera yaganiriye n’abagore n’abakiri abangavu bakoresha amagare basobanura impamvu yinjiye mu Muco Nyarwanda rikaba rinashyirwa mu bishyingiranwa by’umukobwa ku buryo iyo ribuze umugeni ashobora no gusendwa.
Bawe muri bo bemeza ko bitewe n’umuco w’agace baherereyemo nta mugore upfa gushyingirwa atagira igare akuye iwabo bitewe n’uko ribafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi bamaze kuba abagore.
Abadaturiye mu Karere ka Bugesera bibaza impamvu abagabo cyangwa abasore bagiye kurongora atari bo batunga bikabayobera, cyane ko iwabo abagore baterwa ipfunwe no kubonwa mu muhanda banyonga amagare, bigatuma badashishikarira no kuryinga.
Kubwimana Cesile w’imyaka imyaka 35 uvuka mu Kagari ka Ramiro Murenge wa Gashora, akaba afite abana batatu, avuga ko yamenye kunyonga igare afite imyaka 12 ndetse kuva yarimenya ryamufashije byinshi kuko ajya gushyingirwa ari ryo ababyeyi batekerejeho bwa mbere.
Kubwimana yavuze ko igare rihindura imibereho y’umwangavu ndetse rikamuherekeza ashyingiwe; ati “ Njya gushyingirwa, ababyeyi banjye bampaye igare kubera ko rifite agaciro kanini hano, ridufasha muri byinshi nko mu gitondo tugiye mu murima...”
Ahishakiye Josephine w’imyaka 43 uvuka mu Mudugudu wa Migina Akagari ka Mwendo mu Murenge wa Gashora, afite abana barindwi. Yagize ati “ Namenye igare mfite imyaka 8 nta muntu urinyigishije, ariko biterwa n’uko ababyeyi banjye bari barifite. Nta mukobwa upfa gushyingirwa ngo ntarihabwe kubera agaciro nabo (ababyeyi) bazi ko rifite; keretse nyine iyo nta bushobozi bwo kurigura bafite.”
Yakomeje agira ati “Njye sinabaho ntaryo mfite kuko rimfasha byinshi nko gusarura ibishyimbo n’ubwatsi bw’amatungo, rinatuma iyo ngiye guhinga mu gitondo mpagera kare; ntarifite ubuzima bwanjye nagahunda zose byahinduka.”
Mukayishema Monique w’imyaka 22 akaba atarashaka yongeyeho ati “Nyuma y’uko mama apfuye, Papa yampaye igare arambwira ngo ni ryo rizamfasha mu buzima bwanjye kandi mbona aribyo kuko iyo mvuye gusarura ni ho ntwara ibyo nasaruye kandi n’iyo ngiye mu murima niryo nkoresha; akenshi ndikoresha ndimo kuvoma kubera ko amazi y’ino ari ikibazo.”
Abakobwa b’i Bugesera ntibaterwa ipfunwe no gutwara igare nk’uko bikunda kuboneka mu bindi bice by’u Rwanda, aho bamwe baba bakeka ko rishobora no kubambura ubusugi kubera guhora bicaye ku duteb twazo tugera ku myanya y’ibanga.
Akarere ka Bugesera, n’utundi duce tw’Iburasirazuba ni ho harangwa amagare menshi; hari abemeza ko biterwa n’uko nta misozi myinshi irangwa muri iyi Ntara. Ubusanzwe aya magare ntatwarwa n’abagore gusa kuko ari na ho ubona abanyonzi benshi b’abasore borohereza benshi gukora ingendo zihenduntse.



















TANGA IGITEKEREZO