Kimwe mu byarangaga Abanyarwanda kera, umuco w’urukundo wazaga ku isonga, abana bakawutozwa n’ababyeyi, ba Sekuru na ba Nyirasenge bikaba akarusho mu mihango y’ubukwe aho wasangaga ababyeyi bashimishijwe no guherekeza abana babo, abasaza bagahaguruka bakajya gusabira umukwe umugeni, ariko ubu ibintu byarahindutse, udafite ifaranga biragoye kubona ukuvugira imisango.
Bitewe n’amateka yaranze u Rwanda, imiryango myinshi yarazimye, abana benshi basigara ari imfubyi, abasaza batamirije imvi n’abafite uruhara baba iyanga (baba bake) mu Rwanda; ibi bisigaye bituma imwe mu mihango yakorwaga n’abantu bakuze mu muryango isaba kuyishakira abayikora, kandi aba bakishyurwa amafaranga. Ibi benshi babyita gucika intege k’urukundo mu bantu rwahoze rugaragara mu muco w’Abanyarwanda.
Minisitiri w’Umuco na Siporo Amb. Joseph Habineza avuga ko biteye isoni kubona umubyeyi ukuze aciririkanya ibiciro n’umwana umusabye kujya kumusabira umugeni.
“Kubera amateka twanyuzemo n’u Rwanda hari abana badafite ababyeyi bajya kubasabira, ariko ntibikwiye kubona umubyeyi aciririkanya n’umwana umusabye kujya kumusabira umugeni”.
Minisitiri Habineza ati “Ibaze nawe umwana w’imfubyi ari guciririkanya n’umuntu ngo urampa angahe, ndaguha ijana, undi ati ijana na mirongo itanu […] biteye isoni, ntabwo bikwiriye mu muco w’Abanyarwanda. Ni ngombwa ko dukomera ku rukundo rw’Abanyarwanda rwaturanze kuva kera.”
Bamwe mu bakora ibijyanye no kuvuga amazina y’inka nk’umwuga bavuga ko ari ngombwa ko biba ubucuruzi ngo kandi si urukundo rucye. Gusa bagaruka ku ruhare rwa MINISPOC usanga rutagarara mu gusigasira umuco cyane cyane mu bato.
Bamwe bahuriza ku kuba iyo umuntu ukuze asabiye mwene wabo cyane cyane mu migi, aharangwa abasaza bake, ngo usanga n’abandi baboneraho bakabasaba ubufasha; ngo umwanya aba ari muke, kandi nabo bakeneye amaramuko.
Kalisa Erneste uzwi nka Samusure kubera gukina filimi kuva mu 2006, avuga amazina y’inka ndetse rimwe na rimwe akavuga imisango mu bukwe. Uyu mugabo ngo uhorana abakiriya buri wa gatandatu na buri cyumweru, ngo amafaranga aca abakenera serivisi ze, hiyongeraho no kuba ari icyamamare.
Aganira na IGIHE yavuze ko bitewe n’ukeneye serivisi, kuvuga amazina y’inka byishyurwa hagati y’ibihumbi 30 na 50 by’amafaranga y’u Rwanda, naho kuyobora ubukwe ngo ni ibihumbi 50. Avuga ko kuri ubu we ashobora kwishyurwa amafaranga agera ku bihumbi 70 mu gihe yavuze amazina y’inka.
Gusa n’ubwo abikora nk’ akazi kamutunze, Samusure avuga ko bitari bikwiriye, ati “Ntabwo byari bikwiriye […] gusaba no gukwa biba ari iby’umuryango, ariko iyo ubikoze rimwe kabiri, gatatu n’abandi bose basigara baguhamagara akenshi nta n’icyo mupfana”.
Gusa avuga ko umuco ushobora kubyazwa umusaruro kuko n’ingoro ndangamurage zishyuza abazisura.
“[…] n’abasura ingoro ndangamurage barishyura. Nzi neza ko no mu bindi bihugu gukomera ku muco wabo bibinjiriza”.
Ngo uyu muco wo kubyaza umusaruro iyi mpano ugitangira, ababikora bahabwaga amafaranga bitaga ayo guhanagura ikoti (make), ngo nyuma yo kubona ko ari serivisi ikenerwa n’abatari bake, benshi bahisemo kubigira ubucuruzi.
Gusa kuri we ngo Minisiteri y’Umuco na Siporo ni yo yakabajijwe uku gucyendera k’umuco w’urukundo. Samusure ati “Ibi bintu ni bake babizi muri iyi minsi. Ibi ariko njye mbona biterwa n’uko MINISPOC idashyiramo ingufu mu kubisigasira”.
“Nawe se reba nko mu mashuri barabyigisha, ariko bikarangirira aho ntaho babona ho kubikoresha ngo wenda bagire ubumenyi bufatika. Ubona byibuze iyaba Minisiteri yashyiraho amarushanwa yo kuvuga amazina y’inka, imisango n’ibindi bijyana nabyo. Cya kibazo cyo kuba nta bantu bakuru benshi babizi cyakemuka bakajya babyikorera mu muryango”.
Kugeza ubu nta buryo buhari buhamye bwo kwigisha amazina y’inka cyangwa se imisango y’ubukwe. Umusaza uzi ubu bwenge, ntabyigishe abakiri bato, aratabaruka akajyana nabyo. Kuba ari bake basigaye babizi, bituma nabo bakenerwa na benshi, bikabaha umwanya wo kwinjiza mafaranga batitaye ku rukundo rwagaragaraga mu muco w’ Abanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO