Abagize Itorero “ Ingeli y’abeza “ ryashinzwe mu rwego rwo kuzamura Umuco Nyarwanda mu bato rigaragaza ko biri mu buryo bwo kwihangira imirimo kuko nibatanga umuco usobanutse, uwo bawuhaye atazabareka ngo batahe amara masa.
Bagaragaza ko iri ari itandukaniro bagiye kuzana mu muco Nyarwanda utavangiye uzafasha abato gukurana Ubunyarwanda bwuzuye aho bashobora kumurika umuco nyawo.
Nshimiyimana Alphonse uyobora itorero “Ingeli y’abeza” avuga ko gahunda yabo ari Umuco nyarwanda wuzuye naho kuwuvanga bikaba bitari kuri gahunda y’ibyo bateganya kwigisha cyane ko abarigize bose bakiri bato.
Yagize ati “Umwihariko wacu ni uko tugomba kugaragaza ibintu by’umwimerere n’udushya twa kera tudaheruka kwerekanwa n’amatorero yubu”.
Kaneza Sheja umwe mu bayobora itorero “Ingeli y’Abeza” avuga ko umwana uzakurira muri iri torero azakurana umuco gakondo w’umwimerere ndetse azajya ahora yibutsa abariho ubu ibyiza birambye biri mu Muco Nyarwanda.
Yagize ati “Amatorero y’iki gihe avanga imico gusa si ngombwa kubavuga nabo bariyizi ..ntibyatubuza twebwe gukomeza gahunda y’umuco ndetse ntitwifuza ko umuco ukendera”.
Abagize iri torero bavuga ko agahugu kabuze umuco gasibangana ari yo mpamvu badashaka ko umuco Nyarwanda wakendera.



















TANGA IGITEKEREZO