00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero Inyamibwa rizizihiza isabukuru y’imyaka 16 mu gitaramo cy’imbyino n’indirimbo

Yanditswe na

Dean Irak

Kuya 6 March 2014 saa 03:01
Yasuwe :

Kuwa 8 Werurwe 2014, abasore n’inkumi bagize Itorero Inyamibwa ryo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-Butare Campus) bazasusurutsa abakunzi babo mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 16 iri torero rimaze rishinzwe. Iki gitaramo kizabera muri uyu mujyi wa Huye, ahitwa Le Petit Prince ku Itaba guhera saa saba z’amanywa. Iki gitaramo kizagaragaramo imbyino, indirimbo, imivugo n’indi mikino ishimishije igamije kugaragaza umuco gakondo.
Hazabyinwa kandi nyinshi mu byino iri torero (…)

Kuwa 8 Werurwe 2014, abasore n’inkumi bagize Itorero Inyamibwa ryo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-Butare Campus) bazasusurutsa abakunzi babo mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 16 iri torero rimaze rishinzwe.

Iki gitaramo kizabera muri uyu mujyi wa Huye, ahitwa Le Petit Prince ku Itaba guhera saa saba z’amanywa.

Iki gitaramo kizagaragaramo imbyino, indirimbo, imivugo n’indi mikino ishimishije igamije kugaragaza umuco gakondo.

Hazabyinwa kandi nyinshi mu byino iri torero ryagiye rigaragaza mu marushanwa n’amaserukiramuco rikubutsemo hanze y’u Rwanda, nko muri Kenya, Uganda n’ahandi berekana umuco n’imbyino Nyarwanda.

Aganira n’umunyamakuru wa IGIHE ukorera i Huye, Uwayo Jean Paul, umuyobozi w’iri torero yatangaje ko iki gitaramo bazizihirizamo isabukuru y’imyaka 16 bamaze bazishimira ibikorwa by’indashyikirwa, bamaze kugeraho banihe ingamba zo gukomeza kurangwa n’ugufashanya hagati yabo, gushyigikirana, gusabana no gutoza umuco abato.

Yagize ati: “Hari abanyeshuri benshi tumaze kwishyurira Kaminuza binyuze mu guhuzwa no kubyina, tugenda duhozanya amarira twatewe no kubura abacu muri Jenoside yakorewe abatutsi, tugatozanya umuco wa kera tubinyujije mu mbyino n’ibindi bikorwa by’iterambere rusange.”

Muri ibi birori hazagaragara benshi mu bize muri iyi Kaminuza yahoze yitwa NUR, by’umwihariko babyinnye muri iri torero, inshuti zaryo zabyinnye mu yandi matorero n’abashyitsi bakomeye ku rwego rw’Akarere ka Huye.

Itorero Inyamibwa AERG-UNR, rigizwe n’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, ryashinzwe rigamije guhumuriza no gushimisha Abanyarwanda bari bakiri mu gahinda batewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi babinyujije mu mbyino gakondo no gusigasira umuco gakondo.

Bamwe mu bakobwa bagize itorero inyamibwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages