UGHE uretse kwigisha inakora ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuzima ndetse n’Inteko Nyarwanda y’Umuco ikaba ishinzwe kubungabunga umurage, umuco n’indangagaciro zawo ndetse no gukora ubushakashatsi.
Impande zombi ziyemeje gufatanya mu bijyanye n’ubushakashatsi aho Inteko Nyarwanda y’Umuco izajya ifasha UGHE mu bijyanye no gukora amamurika mu Ngoro Ndangamurage.
Kuri ubu Inteko Nyarwanda y’Umuco yahaye UGHE icyumba mu Ngoro Ndangamurage iri i Karongi kizajya kimurikirwamo ibikorwa bijyanye n’ubuzima bushingiye ku nyamaswa n’ibidukikije n’abantu n’aho bihurira.
Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Umuco, Amb Masozera Robert, yavuze ko aya masezerano y’imyaka ibiri agiye gutangirira mu Ngoro Ndangamurage y’Ibidukikije iri i Karongi ariko akaba ashobora kuzagenda yagurirwa mu zindi.
Ati "Twese dufite intego yo kwigisha, tuzakorana rero amamurika ariko no gusangira amakuru, gusangira ubunararibonye, gusangira ibyavuye mu bushakashatsi no gukora ubushakashatsi duhuriyeho."
Yakomeje agira ati "Ahazakurikiraho cyane cyane ni Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi kuko na bo bafite uko bakoresha ubugeni n’ubuhanzi mu myigishirize y’ubuvuzi n’ubuzima ariko n’ahandi hose babikoresha cyane cyane mu bukangurambaga bw’abaturage baba baturiye Ingoro z’Umurage."
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Kaminuza ya UGHE, Rogers Muragije, yavuze ko nka kaminuza biteze kuzungukira byinshi muri ubu bufatanye.
Yagize ati "Tuzafatanya muri byinshi kuko icya mbere izi Ngoro ni igicumbi cy’ubushakashatsi, hari byinshi rero bizadufasha muri ubwo bushakatsi."
Yakomeje agira ati "Ikindi kintu gikomeye tuzakoranamo ni imurika ry’ibyo dukora cyangwa se n’ubwo bushakashatsi n’ibindi byinshi. Uyu ni umushinga wa mbere dukoranye nabo ariko hari n’indi myinshi iri imbere.”
Igikorwa cyo kumurika imikoranire hagati ya Kaminuza ya UGHE n’Inteko y’Umuco cyabereye mu Ngoro y’Umurage yitiriwe Richard Kandt iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Ukwakira 2021.
Iyi ngoro yitiriwe Richard Kandt, iri aho Dr. Richard Kandt, umudogiteri w’Umudage n’umushakashatsi wageze mu Rwanda mu 1897 ashakisha isoko y’uruzi rwa Nile, yatuye.
Iyi ngoro yafunguwe mu Ukuboza 2004, yerekana amateka akomeye kuva ku gihe cy’Abakoloni b’Abadage mu Rwanda, ubuzima bw’abaturage na politiki y’imiyoborere. Hari n’imurika ry’ibikururanda nk’ingona, inzoka n’izindi nyamaswa zidasanzwe.
Amafoto: Inteko y’Umuco



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!