Rwanda Kigali Convention Center ni inyubako iri hafi kuzura ku Kimihurura, ifite umwihariko mu nyubako zose zigenda zizamuka mu Murwa Mukuru wa Kigali. Uko yubatse bifitanye isano rya bugufi n’umurage ndangamuco w’u Rwanda. Uwatunganyije igishushanyo cyayo ngo yasabwe n’Umukuru w’Igihugu kubanza gusura ingoro ndangamurage y’u Rwanda i Huye.
Nk’uko abyivugira, umuhanga mu by’ubwubatsi ukomoka mu Budage, Prof Roland Dieterle, akigera bwa mbere mu Rwanda, Perezida Kagame yamusabye gusura ingoro y’umurage i Huye. Asobanura ko kumenya amateka n’umuco by’u Rwanda byamufashije guhuza igishushanyo cy’iyi nyubako n’umurage w’u Rwanda.
Umwihariko wa Rwanda Kigali Convention Center uboneka utyo dore ko hirya no hino ku isi uhasanga inyubako z’akataraboneka zifite izina rya Convention Center.
Yasuye ingoro y’umurage y’i Huye, agirana inama n’abahakorera bamusobanurira byinshi ku muco n’imibereho by’Abanyarwanda. Yasuye kandi ingoro ubatse i Nyanza mu Rukali, yitegereza uko iyo ngoro yari yubatse mu kinyejana cya 19, imitako ya Kinyarwanda, ububoshyi n’ibindi avuga ko byamubereye isoko mu gutunganya igishushanyo cy’inyubako ya Kigali Convention Center.
Koko rero iyo witegereje iyi nyubako usanga ifitanye isano n’ingoro y’umwami y’i Nyanza. Ikindi ni uko mu mashusho agaragaza uko izaba iteye imbere niyuzura, yerekana ko hazaba hatatse ku buryo bujyanye n’ibihangano bifite inkomoko mu burasirazuba bw’u Rwanda; imigongo itunganyirizwa mu Karere ka Kirehe.
Kigali Convention Center ifite ibice bitandukanye. Iyo uyirebeye kuri Rond Point ya Kimihurura ubona inyubako iri iburyo nayo yubakanye ubuhanga. Uyitegereje usanga ibyuma biri inyuma bisa n’ibisobekeranye mbese nka kumwe ubisanga ku nsika za kinyarwanda. Birashoboka ko ubwo Prof Roland Dieterle yitegerezaga ababoshyi b’inkangara n’urugo rwa Kinyarwanda, i Nyanza, yaba yaragize igitekerezo cyo guhuza insika za Kinyarwanda n’imitako igezweho kuri iyi nyubako.
Impuguke mu by’ubukungu, umuco n’itangazamakuru, akaba n’umwarimu muri kaminuza z’i Burayi, Françoise Benhamou, mu gitabo yanditse ku bukungu bw’umurage ndangamuco (Economie du patrimoine culturel, Editions La Découverte, Paris, 2012) yagaragaje ko mu gihe iterambere rijyana n’imyubakire igezweho mu mijyi, ba nyir’ukugena imitunganyirize y’iyo mijyi badakwiye kwirengagiza ko umurage ndangamuco wahuzwa n’imyubakire igezweho, mu rwego rwo guha agaciro umurage ndangamuco wa buri gihugu.
Uretse abazabasha kubivumbura kuko wenda basobanukiwe amateka y’umuco nyarwanda, iyi nyubako niyuzura, abazahakorera ibikorwa bitandukanye nk’inama mpuzamahanga, bazajya basobanurirwa ko yubatswe ku buryo bujyanye n’umurage ndangamuco w’u Rwanda. Bizongera agaciro kayo dore ko nta n’indi nyubako nk’iyi iri mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Iyi nyubako kandi izagirana isano n’ubukerarugendo dore ko muri metero nke, ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, hagiye kuzura ingoro y’umurage isobanura uko jenoside yakorewe abatutsi yahagaritswe.
Abazajya basura iyi nzu y’ubukerarugendo budasanzwe ku mateka y’ihagarikwa rya jenoside yakorewe Abatutsi, ntibazajya batahe badateye ijisho kuri Kigali Convention Center, izanabatera amatsiko bigatuma batinda ku Kimihurura.
Inyubako ya Kigali Convention Center ije nk’igisubizo ku bukerarugendo bujyanye n’inama mpuzamahanga ndetse n’imurikabikorwa (MICE: Meetings, Incentives, Conferences and Exhibitions).



















TANGA IGITEKEREZO