Holidays Museum, gahunda yo gufasha abana kwiga umuco nyarwanda mu biruhuko itegurwa n’Ikigo cy’ingoro z’umurage z’Igihugu cya Kanombe cyigishije abana umuco nyarwanda muri iki kiruhuko mu rwego rwo kubategura kuwukurana birinda ko ucika.
Abana bagera ku 150 bize byinshi bitandukanye: abahungu bize kuvugira inka, gutsindira inka, kuvuga amahamba, kuvuza ingoma, gukina imikino nyarwanda yo kumasha, gusimbuka urukiramende no gukirana, kwivuga, basobanurirwa amazina y’Ingoma, amahamba n’amazina y’inka, bamenya kirazira y’umuco nyarwanda banamenya “Ntibavuga Bavuga”.
Abana b’abakobwa bize koza ibyansi, gutereka amata no kuyavuruga, kubika ibikoresho ku ruhimbi, kubitunganya, gutunganya ubwatsi bwoza ibyansi, kuboha imisambi n’indi mihango yaberaga i bwami.
Aba bana kandi basobanuriwe byinshi mu gihe cy’iminsi 14 gusa, babasha kumenya umuco nyarwanda n’uburyo ukura, uko kera bambaraga impuzu n’ishabure, aho kuri ubu haje indi myambaro yo hejuru bityo umugore utaravuzaga ingoma abasha kuyivuza.
Basobanuriwe uburyo ingoma zifite ibisobanuro bitandukanye n’igihe zavugirizwaga, basobanurirwa uko zakorwaga n’ibisobanuro byazo, basobanurirwa ko hari ingoma yitwaga Karinga yagereranwaga n’idarapo ry’ubu, basobanurirwa byinshi ku muco n’amateka na gahunda ya Ndi umunyarwanda bahuza n’umuco ugomba kubaranga mu buzima bwabo.
Uwase Fiona, umwe muri aba banyeshuri bari mu biruhuko bize umuco nyarwanda, avuga ko bamenye umuco gakondo, ubuvanganzo nyarwanda n’amateka atandukanye.
Agira ati: “Turasaba ko ingoro ndangamurage yakwagura ibi bikorwa mu turere twose tw’igihugu, bityo abana bose bakabasha kumenya umuco nyarwanda kugira ngo dukure turi Intore zibereye u Rwanda.”
Mu birori byashoje ibi bikorwa, byitabiriwe n’ababyeyi, abayobozi b’Ingoro ndangamurage, byaranzwe n’imyiyereko y’abana berekanaga ibyo bize byose.
Mu buryo bunogeye ijisho kuva ku bana b’imyaka itanu kuzamura, wasangaga bazi kubyina neza, kwiyereka, gukina basimbuka urukiramende, bamasha, bakirana, baririmba, bavuza ingoma, banavuga amahamba, barivuga, bagahamiriza, ku buryo byari bitangaje kubona bazi ibintu byinshi mu minsi 14 gusa bari bamaze babyiga.
Ababyeyi bamwe babwiye IGIHE ko bashimira cyane Ingoro Ndangamurage ya Kanombe yateguye iki gikorwa ku nshuro ya kabiri, bikaba bibafasha mu kubigishiriza abana, ntibajye mu buzererezi ngo babe banahura n’ibindi bishuko.
Tuyesenge Deo yagize ati: “Usibye no kuba byarafashije abana, natwe bitwibutsa amateka n’umuco wacu, bityo bizadufasha gukomeza kuwushyira mu bikorwa, kandi natwe biduhesha ishema n’agaciro ko kuba Abanyarwanda.”
Umulisa Alphonse, Umuyobozi mukuru w’Ingoro Ndangamurage, yavuze ko umuco w’Abanyarwanda atari uw’umuntu umwe, ahubwo ko uhuza abantu benshi.
Yagize ati: “Byinshi mu biranga umuco nyarwanda ntawe ubikora ari umwe, kubyina, gusakuza, gukirana, kuvuza ingoma, guhamiriza… bisaba kuba bamwe, kuba hamwe, binadufasha mu gutoza abana kuba Abanyarwanda na gahunda ya Ndi Umunyarwanda ishingiye ku muco, umuco ni uw’Abanyarwanda."
Avuga ko umucyo nyarwanda ukwiye gukomezwa gutezwa imbere, abana bakamenya Ikinyarwanda kandi bakagifatanya n’umuco, ugakomeza gukura utera imbere kuko kuri ubu biri mu bituma u Rwanda rusurwa n’abakerarugendo benshi, kandi abana babyiruka ari bo bazakomeza kuwuteza imbere, bityo bakaba bagomba kuwiga hakiri kare.
Aba bana banize gushushanya ibikoresho bimwe na bimwe by’umuco babifashijwemo n’ababyize mu ishuri ry’ubugeni rya Nyundo, bigishwa kubyina n’itorereo Abatarutwa.


















TANGA IGITEKEREZO