00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Zimwe muri kirazira z’Umuco Nyarwanda zahinduwe urwenya

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 22 December 2014 saa 06:49
Yasuwe :

Abasheshe akanguhe muri iki gihe babona Umuco Nyarwanda uri mu marembera iyo babonye ibyo bafataga nka kirazira bisigaye byarahindwe urwenya, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali aho iterabere rizana n’imico mvamahanga.
Bitewe n’agaciro Abanyarwanda bahaga imwe mu migenzo ariko ubu ikaba ibonwa nk’iyashaje, bamwe mu basheshe akanguhe bababazwa cyane n’uko abenshi bibagiwe umuco wakabaranze ukabatandukanya n’amahanga nk’uko bimwe mu bihugu nk’u Buhinde cyangwa u Bushinwa biwurambaho.
Dore zimwe (…)

Dore zimwe muri kirazira zibagiranye nk’uko byemezwa na amwe mu basaza bavuganye na IGIHE:

1. Cyaraziraga ko umugore ubyaye impanga ahamagara sebukwe na nyirabukwe kuko byafatwaga nk’amahano, ariko ababikoze ubu bafatwa nk’abatazi aho isi igeze.

2. Cyaraziraga gusomeza (kunywesha) amata inyama cyangwa imegeri, riko bimwe mu biribwa nka sambusa, gozete n’ibindi bikorwa mu nyama kandi bigakoreshwa ahenshi mu Mujyi wa Kigali n’ahandi .

3. Cyaraziraga ko umugore yavuza impundu yambay akenda k’imbere (ikariso).

4. Cyaraziraga ko umukobwa yaryama yifashe hagati y’amaguru, babyitaga gukungura.

5. Cyaraziraga ko umukobwa arya ihene kuko ngo byari gutuma amera ubwanwa.

6. Cyaraziraga ko umukobwa umaze gusabwa yarota uwamusabye kuko ngo byamuviragamo kugumirwa cyangwa akazarongorwa atinze.

9. Cyaraziraga ko umukobwa anyara mu rugo rwa musaza we rutahamo inka, ngo zipfira gushira.

10. Umukobwa nta umukozaho urubingo cyangwa igitovu, kwari ukumuhamagarira kuzapfa atabyaye no kumukenya.

11. Cyaraziraga ko umukobwa akenyera umweko wa nyina, nubwo ubu yasimuwe n’imikandara, aho usanga abana nab a nyina bambarana.

Abasaza baba mu Mujyi wa Kigali baganiriye n’umunyamakuru wa IGIHE bavuga ko n’ikinyarwanda ubwacyo kitakibonerwa umwimerere wacyo mu bakiri bato kuko kivangwa cyane.

Haruna Gashumba w’imyaka 79 wavukiye ahitwa i Butamwa we yagize ati “None se umuntu yavuga ko umuco ugihari ate mu gihe nta n’uvuga Ikinyarwanda cyiza iminota gusa? uretse ibyo imyambaro y’urubyiruko rw’iki gihe ni agahomamunwa.”

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages