00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubona umuranga w’inyangamugayo ntibyoroheye abasore n’inkumi

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 4 May 2013 saa 06:02
Yasuwe :

Umuco nyarwanda ufata umuranga nk’umuntu w’ingenzi kuko yafashaga umusore kubona inkumi bazafatanya kuzarushinga. Muri iki gihe ariko ntibyoroshye kubona umuranga w’inyangamugayo, abasore n’inkumi bahitamo gushimana ubwabo bakibanira, mu gihe abakuze basanga atari umuco mwiza.
Abaganiriye na IGIHE bavuga ko kubona umuranga w’inyangamugayo bitoroshye, ahubwo bahitamo gushakana kubera basigaye babonana byoroshye. Bavuga ko kubera iterambere, abahungu n’abakobwa basigaye bahurira ahantu (…)

Umuco nyarwanda ufata umuranga nk’umuntu w’ingenzi kuko yafashaga umusore kubona inkumi bazafatanya kuzarushinga. Muri iki gihe ariko ntibyoroshye kubona umuranga w’inyangamugayo, abasore n’inkumi bahitamo gushimana ubwabo bakibanira, mu gihe abakuze basanga atari umuco mwiza.

Abaganiriye na IGIHE bavuga ko kubona umuranga w’inyangamugayo bitoroshye, ahubwo bahitamo gushakana kubera basigaye babonana byoroshye. Bavuga ko kubera iterambere, abahungu n’abakobwa basigaye bahurira ahantu hatandukanye, mu mashuri, mu kazi, hari n’abahurira ku mbuga mpuzambaga bagashimana, bagakundana, igihe cyagera bakabana nta wundi muranga ubayeho.

Uwayo Damien wiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ati "Abantu b’inyangamugayo babaye bake. Ushobora kuvuga ngo uzarongora wabonye umuranga, ugasanga wa muranga akurangiye umukobwa bamaranye igihe ari nk’umugore we, n’umugore kandi akaba yarangira umukobwa umusore yagize umugabo we. Ibyiza ni uko umusore yakwirebera umukobwa yashima imico ye n’uburanga akamubera umugore”

Bamwe mu bakobwa na bo basanga umuranga yari ingirakamaro, ariko kuri iki gihe kumubona bitoroshye.

Uwimana Aline ucururiza mu isoko rya Kimironko, ati "Yego umuranga ni ingirakamaro, ariko se umuntu yakurangira umugabo, kandi na we mu rugo rwe ubona atabanye neza n’umugore we cyangwa umugabo we ukamwemera? Ibyiza ni uko wakwikundanira n’umuhungu mwazanagirana ibibazo ukamenya ko nta wundi wamukurangiye.”

Bamwe mu babyeyi ngo kwiranga no kwirangira umugeni ni umuco mubi, kuko basanga bigira ingaruka ku muryango wose.

Umusaza Ndahayo wo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, yagize ati "Ni byo koko ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni! Umuntu ni we ukwiye kwihitiramo uwo bazabana, ariko kandi haba hakwiye kubaho umuranga uzi uwo muhungu cyangwa umukobwa, akamenya ngo ni muntu ki, avuka he, imyitwarire ye imeze ite n’ibindi.”

Uyu musaza yakomeje avuga ko nta muntu ukwiye guhurira n’undi mu mashuri, cyangwa mu kazi ngo bahite bumvikana kubana, ko mbere yo kumusaba ko babana aba akwiye kubanza kumumenya bihagije akanagisha inama ababyeyi, utabafite akagisha inama abantu bakuru kumuruta.

Mu muco Nyarwanda umusore wagezaga igihe cyo gushinga urugo yabanzaga kurangisha umugeni, yamara kumubona no kumushima imico n’ubwiza, cyangwa amushimiwe n’undi, agashaka Umuranga. Hambere ababyeyi ubwabo ni bo bashimiraga umwana wabo umugeni, abana ubwabo nta ruhare babigizemo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages