00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya imwe mu ndirimbo za Sebanani Andre yise “Zuba ryanjye”

Yanditswe na

Aisha Rutayisire Bonaventure

Kuya 16 April 2013 saa 08:05
Yasuwe :

Sebanani Andre ni umwe mu bahanzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yari umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ( ORINFOR). Azwi mu “Ndamutsa” zakinaga amakinamico kuri Radio Rwanda. Yamenyekanye cyane kandi muri orchestra Impala. Yari afite indirimbo yaririmbye ku giti cye ndetse n’izo yafatanyije n’abo mu Mpala.
Menya imwe mu ndirimbo z’umuhanzi Sebanani Andre “Zuba ryanjye” n’amagambo yayo.
Zuba ryanjye Ni wowe zuba ryanjye rirasira i Burasirazuba ohereza (…)

Sebanani Andre ni umwe mu bahanzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yari umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ( ORINFOR). Azwi mu “Ndamutsa” zakinaga amakinamico kuri Radio Rwanda. Yamenyekanye cyane kandi muri orchestra Impala. Yari afite indirimbo yaririmbye ku giti cye ndetse n’izo yafatanyije n’abo mu Mpala.

Menya imwe mu ndirimbo z’umuhanzi Sebanani Andre “Zuba ryanjye” n’amagambo yayo.

Zuba ryanjye
Ni wowe zuba ryanjye rirasira i Burasirazuba
ohereza imirasire yawe, wirukane umwijima
umucyo utahe mu mutima wanjye
uragahora uri mutijima inseko yawe iragahora icyeye (x2)

Ntarakubona nasaga nk’aho nari ndi mu mwijima
iminsi yanjye yahoraga imeze nk’iyo mu kibunda
none ubungubu ijuru ryarakeye
umucyo watashye mu mutima wanjye
uragahora uri mutijima inseko yawe iragahora icyeye (x2)

Benshi bifuza inseko yawe ariko bakayibura
njyewe ndahirwa unsekera neza ubikuye ku mutima
urukundo unkunda rukabye witinya
umucyo utahe mu mutima wanjye
uragahora uri mutijima inseko yawe iragahora icyeye (x2)

Amagana ibicu byatwitambika hagati
aho kubishyushya bigire amanyinya maze bigwe nk’urubura
byamagane bigende byohohe bikinguruke ubuzima bwacu
uragahora uri mutijima inseko yawe iragahora icyeye (x2)

Zuba oh zuba ryanjye ntukarenge
uragahora urasa
umucyo wawe ntukarenge
uragahora uri mutijima inseko yawe iragahora icyeye (x2)

Zuba ooh Zuba ryanjye ntukarenge
uragahora urasa
umucyo wawe ntugacuyuke
uragahora uri mutijima inseko yawe iragahora icyeye
Ooh zuba, aah zuba ryanjye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages