00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Kaboneka yasabye abanyamakuru bavuye mu Itorero guhashya ruswa

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 18 December 2015 saa 08:57
Yasuwe :

Mu muhango wo gusoza ikiciro cya mbere cyo gutoza Abanyamakuru indangagaciro na kirazira cyateguwe n’Itorero ry’Igihugu i Nkumba mu karere ka Burera, Abanyamakuru bigishijwe kuvuga ibigwi ababifite no kunenga ibigwari; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yabasabye kugaragaza abarya ruswa kugira ngo inzego zibishinzwe na zo zibikurikirane.

Ibi babisabwe mu muhango wo kuvuga amacumu mu Itorero ry’Abanyamakuru “Impamyabigwi”, no kugaragariza Minisitiri Kaboneka imwe mu mihigo bahize ndetse n’uburyo biteguye kuyesa.

Mu ijambo rye, Minisitiri Kaboneka yasabye Abanyamakuru bavuye mu Itorero gufatanya n’abandi gukaza ingamba, bakagaragaza abantu barya amafaranga y’abaturage.

Kaboneka yagize ati“ Ndabasaba kurwana intambara yo kugaragaza abafite umuco mubi wa ruswa n’abarya ibya rubanda…. Ndagira ngo mbasabe inkunga yo kurwanya ruswa no guhashya abarya ibitaribwa.”

Yakomeje abwira “Impamyabigwi” kugaragaza ko batojwe koko, maze na bo bakaba intangarugero birinda ruswa, cyane ko umuryango Transparency International mu Rwanda uheruka gutunga urutoki uru rwego uvuga ko na rwo rubamo ruswa.

Mbanda Gerald, Umuyobozi w’Itangazamakuru mu Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere “RGB”, yavuze ko urugamba rwo kurwanya ruswa rwiyongera ku mihigo igera kuri 17 izi ntore zahize kandi ziteguye guhigura.

Muri iyo mihigo, Mbanda yavuze ko “Impamyabigwi” ziyemeje kuzategura neza Inama Nyafurika y’Itangazamakuru izabera mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2016.

Abanyamakuru bazashinga kandi ikigo cyitwa “Agaciro Media Academy”, kizajya gifasha u Rwanda n’umugabane wa Afurika mu nyigisho zitandukanye z’itangazamakuru no gufasha abanyamakuru kugira umwihariko mu mikorere yabo.

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, Abanyamakuru bazashyiraho ikigega kitwa “Impamyabigwi Development Fund”, kandi mu minsi iri imbere hakazatangira inama yo kurebera hamwe aho umutungo fatizo w’icyo kigega waturuka.

Yakomeje avuga ko hazashingwa igitangazamakuru mpuzamahanga kitwa “Agaciro Media Group”, kizafasha abanyamakuru kurushaho guhuza imbaraga.

Umutahira Mukuru w’Itorero , Rucagu Bonifasi, yavuze ko Itorero rizakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Impamyabigwi.

Abanyamakuru basabwe kurushaho gukora akazi kabo neza, bemererwa kujya bahura bakigishwa ururimi n’umuco ku buryo na bo bazajya babyigisha Abanyarwanda badategwa.

Intango y'abagabo isomwaho n'uwiyemeza kuzesa umuhigo
Kaboneka aganira n'impamyabigwi mu itore
Abitabiriye uyu muhango

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages