Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo,Uwacu Julienne, uw’ibikorwaremezo James Musoni, u’w’Ubucuruzi n’Inganda,François Kanimba n’abandi.
Sitade ya Nyanza yari yuzuye Abanyenyanza n’abandi batandukanye baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bakurikirana ibirori byaranze uyu munsi byiganjemo imbyino nyarwanda,indirimbo z’abahanzi ku giti cyabo, kumurika inyambo n’ibindi.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne,yasobanuye ko umuganura ugaragaza kwiyoroshya no kwicisha bugufi kw’abakurambere cyane cyane hagati y’abayobozi n’abayoborwa kuko wari umunsi umwami yasangiragaho na rubanda akaba ari we ubazimanira.
Uretse kuba ari umunsi wo kwishimira umusaruro wabonetse kandi ni n’umwanya wo kubaka ubumwe bukomeye mu muryango hagati y’ababyeyi n’abana ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange no gufata ingamba zatuma umusaruro wabonetse wiyongera mu gihe kizaza.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Twubake Umuco,Twiteze imbere.”
Minisitiri Uwacu yavuze ko umuco w’abanyarwanda uhishe byinshi u Rwanda rwubakiyeho kandi ruzakomeza no kubakiraho mu rugendo rwo kwiteza imbere, kwigira no kwihesha agaciro no kubaka ubunyarwanda buhamye.
Ati “By’umwihariko turifuza ko umoco ugira uruhare ntagereranwa mu iterambere rirambye kandi ryihuse Abanyarwanada twatangiye, twifashisha imbaraga ziri mu muco wacu, amateka yacu, ubwiza kamere ndetse n’ahantu nyaburanga hafite amateka yihariye tukahabungabunga tukahateza imbere kugira ngo n’umusaruro ukomoka ku bukerarugendo bushingiye ku muco ukomeze kwiyongera.”
Yavuze ko umuganura ukwiye kubera abakora mu nzego zitandukanye umunsi w’imihigo,guharanira kuyesa no kuzirikana ko ubumwe n’ubufatanye ari byo bizafasha mu kugera ku musarura abantu bifuza.
Intara y’Amajyepfo irimo byinshi bibumbatiye amateka n’umuco nyarwanda. Abaturage baho bakaba basabwe kubibungabunga.
Umukecuru w’imyaka 80 utuye mu Murenge wa Nyamagana, muri rusange yashimye uko umuganura wagenze,icyakora agaragaza ko utandukanye n’uwakera kuko bo wasaganga bakoresha ibinyobwa bikomoka ku masaka cyane cyane ikigage.
Yagize ati “Habuzeho ikigake rwose nushaka ubyandike.”
Ni mu gihe muri iki gihe hifashishwa ibindi binyobwa kuko amasaka ataboneka hose.
Muri uyu muhango abahinzi n’aborozi bahize abandi bagera kuri 60 mu gihugu,babiri babiri muri buri Karere bahawe ibyemezo by’ishimwe.



















TANGA IGITEKEREZO