00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINISPOC yagaragaje ko gusigasira umuco mu bakiri bato ari inkingi y’iterembere

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 18 December 2014 saa 07:02
Yasuwe :

Minisitiri w’umuco na Siporo, Joseph Habineza yagaragarije abana barangije amasomo y’umuco mu Ngoro Ndanagamurage z’u Rwanda ko gusigasira umuco wabo ari umusingi uzabageza ku iterambere rirambye kuko ngo uzingatiye byinshi kandi byiza utasanga ahandi aho ariho hose ku Isi.
Kuri uyu wa 17 Ukuboza 2014, abana 186 bari mu biruhuko basoje amosomo y’umuco mu Ngoro Ndangamurage y’u Rwanda iri ahahoze hatuye Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana.
Aba bana bari bamaze iminsi 10 batozwa (…)

Minisitiri w’umuco na Siporo, Joseph Habineza yagaragarije abana barangije amasomo y’umuco mu Ngoro Ndanagamurage z’u Rwanda ko gusigasira umuco wabo ari umusingi uzabageza ku iterambere rirambye kuko ngo uzingatiye byinshi kandi byiza utasanga ahandi aho ariho hose ku Isi.

Kuri uyu wa 17 Ukuboza 2014, abana 186 bari mu biruhuko basoje amosomo y’umuco mu Ngoro Ndangamurage y’u Rwanda iri ahahoze hatuye Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana.

Aba bana bari bamaze iminsi 10 batozwa byinshi bikumiye mu muco Nyarwanda birimo Kuvuza ingoma, kumasha, gukirana, kubuguza, gusakuza, kuboha, gucunda, gukama inka, kuragira inka no kuzivugira, imikino itandukanye yakorwaga ku rugerero, kubyina n’ubugenigeni bujyanye n’umuco.

Mu muhango wo gusoza aya masomo bahabwaga ku buntu n’ingoro z’umurage w’u Rwanda, aba bana bakoze imyiyereko igaragaza ibyo bize. Ubareba, wabonaga bizihiwe n’ibintu bishya bize ndetse bafite inyota yo kubikomeraho.

Umwe mubana bitabiriye aya masomo y’umuco, Ndizeye Patrick, yabwiye IGIHE ko yungutse byinshi atari azi ndetse akaryoherwa n’umwimerere w’umuco we. Mu myiyereko bakoze, niwe wari wabaye umwami.

Ndizeye yagize ati “Njye nabaye umwami, namenye no kubyina, byaranshimishije cyane kuko nabonye ko umuco ari ikintu gikomeye kandi uhoraho. Aho wajya hose umuco wawe uba uwukeneye mu buzima bwawe.”

Mugenzi we wari wabaye Umugabekazi, Sugira, yavuze ko yishimiyekuba yarize byinshi atari azi. Urugero yatanze ni ugucunda, kubyina no kuboha.

Yagize ati “Ibi ni ibintu bihesha ishema umuntu, kubona hari ikintu umuntu azi gukora gishingiye ku muco we. Naje utambaza inkanda cyangwa ishabure ngo menye icyo aricyo, ariko ubu ndabizi”

Minisitiri w’umuco na Siporo, Joseph Habineza, yavuze ko ibi bikwiye kujya bikorwa mu biruhuko byose, abana bagakundishwa umuco wabo ndetse ingoro z’umurage zigashyiraho gahunda ihamye yo gutoza abato umuco kuko ari isoko y’ubukungu.

Minisitiri Habineza yagize ati “Aya masomo y’umuco agomba kuba ahoraho. Ababyeyi bakayakunda ndetse bakajya baba aribo bafata iya mbere mu kuzana abana babo kwiga umuco wabo, kuruta uko Ingoro z’umurage zibitegura zikabigishiriza ubuntu nk’uku babikoze. “

Habineza yakomeje agira ati “Aba bana bagaragaje ubuhanga bushingiye ku muco wabo mu byo bize, bafite impano nyinshi muri bo, haba ububoshyi, kubyina, kuririmba n’ibindi, bakwiye kubiteza imbere bikababyarira amafaranga. Umuco iyo witaweho neza ni isoko y’iterambere”

Ubuyobozi bw’Ingoro z’umurage mu Rwanda bugaragaza ko iki gikorwa kizakomeza kubaho. Aya masomo yari yahawe insanganyamatsiko igira iti “Sura ingoro z’umurage menya umuco wawe.” Ingoro z’umurage mu Rwanda zigaragaza ko hakenewe ko bongererwa ubushobozi kugirango umubare munini w’abana bajye batozwa umuco bakiri bato.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages