00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashishikarije Abanyarwanda guha agaciro umurage w’u Rwanda

Yanditswe na

Steven Mutangana

Kuya 21 June 2015 saa 05:12
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashishikariza abanyarwanda n’abanyamahanga kumenya no gukunda umurage w’u Rwanda ndetse no kuwuha agaciro ukwiye.

Mu ijambo ry’ibanze yashyizeho umukono mu gitabo “Rwanda: Umurage ndangamuco kuva kera kugeza magingo aya” cyanditswe na Prof Kanimba Misago Celestin na Lode Van Pee, cyasohotse mu 2008.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko umurage w’u Rwanda udufasha gucukumbura no kumenya neza ibyaranze amateka y’Abanyarwanda, ibyo bagiye bahanga, n’umwihariko ubaranga mu ruhando rw’amahanga.

Yashimangiye ko hagomba gufatwa ingamba zihariye mu rwego rwo kubungabunga umuco w’Abanyarwanda, avuga ko ari ngombwa gukora ku buryo abakuru n’abato bahora bungurana inama bituma hatabaho icyuho hagati y’ibya kera n’iby’iki gihe.

Muri iri jambo ry’ibanze, Umukuru w’Igihugu yasabye kwirinda ibyangiza umuco w’u Rwanda, ati“Ni ngombwa rwose kwirinda ko uruvange rw’imico y’u Rwanda n’iy’amahanga rutuma abantu bitwara nk’ibihindugembe. Umuco wose aho uva ukagera ugomba gukomera ku busugire bwawo.”

Akomeza asobanura ko intego y’iki gitabo, kirimo iri jambo ry’ibanze, ari ukumenyekanisha ku buryo burambuye amateka y’ibyaranze imibereho y’Abanyarwanda. Ikindi kandi ni ugushishikariza abenegihugu guhagurukira kubungabunga umurage kamere na ndangamuco wabo.

Umukuru w’igihugu yasuye Ingoro z’umurage asaba ko ibihamuritse bimenyekanishwa

Ibiri muri iki gitabo ni ibimuritse ku buryo buhoraho mu ngoro y’igihugu y’umurage w’u Rwanda iri i Huye mu Ntara y’amajyepfo. Iki gitabo kiri mu ndimi eshatu zemewe mu Rwanda (Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza). Cyanditswe muri 2008 biturutse ku byo Umukuru w’Igihugu yasabye muri 2007, ubwo yasuraga ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda ziri i Nyanza na Huye.

Yari kumwe n’umuryango we, ku cyumweru tariki 8 Mata 2007, nk’uko tubisoma mu kanyamakuru “Ikambere” kanditswe n’iki Kigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda, mu numero ya 5 yo muri Mata 2007.

Mu byo yasabye harimo ko hakwandikwa ibitabo bisobanura bigaragaza amateka n’umurage ndangamuco, kuko aho ibimuritse muri izo ngoro biri, hari abatahagera, bashobora gusoma ibitabo.

Mu mwaka wakurikiye kuko iki gitabo cyasohotse umwaka wakurikiyeho, cyanditswe n’uwayoboraga iki kigo, nyakwigendera Prof Kanimba Misago Celestin, afatanyije na Van Pee Lode. Ni igitabo gikunzwe kuko Abanyarwanda n’abanyamahanga bakunda kukigura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages