00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kunguka indi ngoro y’umurage ndangamateka

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 14 January 2014 saa 06:31
Yasuwe :

Mu gihe ibikorwa by’ubukerarugendo bigenda byiyongera bigafasha abantu kumenya umuco n’amateka bitandukanye, mu mwaka wa 2014 u Rwanda rurabona indi ngoro ndangamateka nk’uko Urwego rw’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda rubitangaza.
Umulisa Alphonse, Umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda, mu mpera z’umwaka ushize wa 2013, ubwo yasozaga amahugurwa ku muco yahawe abana bato bari mu biruhuko, yavuze ko muri uyu mwaka ku ngoro u Rwanda rusanganwe, haziyongeraho ingoro Ndangamurage zivuga (…)

Mu gihe ibikorwa by’ubukerarugendo bigenda byiyongera bigafasha abantu kumenya umuco n’amateka bitandukanye, mu mwaka wa 2014 u Rwanda rurabona indi ngoro ndangamateka nk’uko Urwego rw’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda rubitangaza.

Umulisa Alphonse, Umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda, mu mpera z’umwaka ushize wa 2013, ubwo yasozaga amahugurwa ku muco yahawe abana bato bari mu biruhuko, yavuze ko muri uyu mwaka ku ngoro u Rwanda rusanganwe, haziyongeraho ingoro Ndangamurage zivuga ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Izi ngoro nshya u Rwanda rugiye kunguka ziswe “Liberation War Museum” zizaba ziri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko na “National Liberation Museum Park” izaba iri ku Murindi w’Intwari hazwi cyane amateka y’Urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ingoro Ndangamateka ku rugamba rwo kubohora u Rwanda yo ku Murindi mu murenge wa Kaniga, izashyirwamo ibintu ndangamateka nk’ibikoresho bitandukanye bya gisirikare n’ibyo mu rwego rwa politike FPR yahakoreshaga mu kubohora igihugu.

Murindi w’Intwari hashyirwa ibuye ry’ifatizo mu mwaka wa 2012, Minisitiri Protais Mitari ufite umuco mu nshingano ze, yavuze ko ingoro ndangamateka ku rugamba rwo kubohora u Rwanda zizatuma abari bakiri bato cyangwa abari bataravuka mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, bakura bazi amateka y’abagize ubutwari bwo kubohora u Rwanda.

Mu Nteko Ishinga Amategeko niho hari ingabo za FPR 600 zari zahaje mu rwego rwo gutangira gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha.

Izi ngoro zikazaza ziyongera ku zisanzwe mu rwego rwo gusobanuririra amateka abasura u Rwanda, Abanyarwanda n’abana babyiruka amateka yaranze u Rwanda.

Kuva mu 2007, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gahunda yo kwita ku ngoro n’ahantu ndangamurage ishyiraho urwego rushinzwe Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda.

Mu gihe izi ngoro ndangamateka nshya ku kubohora u Rwanda zitarafungurwa, kugeza ubu u Rwanda rufite esheshatu: Ingoro y’umurage w’imibereho y’Abanyarwanda i Butare, Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi ku Rwesero i Nyanza, Ingoro y’Umwami i Nyanza, Ingoro y’Abaperezida iri i Kanombe i Kigali, Ingoro y’amateka kamere y’Abanyarwanda i Kigali (Kandt Museum), Ingoro y’ibidukikije i Karongi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages