Ku mukobwa, kurinda ubusugi byari nk’itegeko kugeza ashinze urugo rwe kuko iyo yarongorwaga akiri yo yaheshaga agaciro ababyeyi be nawe ubwe akubyubahirwa.
Uwarongorwaga n’umugabo agasangwa atari isugi byashoboraga kumuviramo gusendwa cyane ko byari kimwe mu bigize umuco w’abakobwa b’Abanyarwandakazi, ndetse n’ubu hari abakemera ubusugi nka kimwe mu bigize umuco kandi kidakwiye gucika.
Umwari yari nk’amata ntiyasogongerwaga, ariko muri iki gihe ibintu byahinduye isura, bamwe mu basore n’abakobwa (abari b’u Rwanda) bavuga ko bakundana kuri bo kuryamana mbere yo kurushinga cyangwa nta na gahunda bafite yo kubana bisa n’ibyagizwe umuco.
Hari n’abavuga ko iyo muri iki gihe inkumi igusuye ntugire icyo ukora igufata nk’umuntu udashoboye, ikagusuzugura rwose byanarimba ntizagaruke iwawe ukitwa ko udashoboye akazi k’abagabo. Byumvikana ko bamwe mu bari batagiha agaciro ubusugi bwabo.
Hari abaganiye na IGIHE bavuze ko kubona umukobwa w’isugi muri iki gihe bigoye ngo nubwo utabura umwe ku ijana.
Umusore umwe wo mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Muri iyi minsi ntibyoroshye kubona isugi kuko abakobwa basigaye batangira gusambana bakiri bato bitewe n’ibishuko.Mbese ntiwavuga ngo wabona amasugi ahagije muri uru Rwanda,kubona isugi ni amahirwe.”
Undi ati“Biragoye kubona umukobwa w’isugi n’ibishuko no kwiyandarika biri hanze aha, keretse byibura ushakiye mu bantu bakunda gusenga cyane. Icyakora ntiwavuga ko utabona umukobwa w’isugi kuko barahari ariko ni umwe ku ijana.”
Umwe mu bakobwa utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko koko muri iki gihe usanga abakobwa benshi batabasha kwihagararaho ngo barinde ubusugi bwabo bitewe n’ubuzima babayemo.
Ati “Ntabwo wambwira ngo uri umunyeshuri iwanyu batishoboye umuntu nagusaba kumubera inshuti akwizeza kujya agufasha ngo ubyanjye.Iyo umusuye rero mushobora kuryamana.”
Gusa hari n’abasanga ubusugi atari bwo bugomba gushyirwa imbere kuko ngo ’Kuba uri isugi cyangwa utari yo si byo byubaka.’
Ukoma urusyo akoma n’ingasire.Ntabwo abakobwa bamburwa ubusugi na bagenzi babo ahubwo babwamburwa n’igitsina gabo, bivuze ko no ku ruhande rw’abahungu bamwe batakirinda ubumanzi bwabo.
Impande zombi zihuriza ku kuba kurinda ubusugi bw’umukobwa n’ubumanzi bw’abasore ari ingorabahizi kubera ubusambanyi n’ibibuganishaho byeze muri iki gihe.
Hari igihe cyageze ngo bamwe bagatinya gukora imibonano mpuzabitsina kuko bakekaga ko bakwandura virusi itera sida cyangwa bagatwara inda zitateganyijwe, ubu udukingirizo dusa n’utwaje duharura amayira kuko ngo ’yaba sida n’inda nta na kimwe kikugeraho’ bigasaba n’ibitiza umubano kunanirwa kurinda ubusugi n’ubumanzi.
Bamwe bavuga ko ibihe byahindutse, hari n’ababyita iterambere, bagashingira ku kuba ibishuko cyangwa ibyo umuntu akenera ngo abeho muri iki gihe , bitandukanye n’ibya kera kuko icyo gihe ubuzima bwari bworoshye.



















TANGA IGITEKEREZO