00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuganura ushobora kwandikwa mu murage w’Isi wa UNESCO

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 2 August 2025 saa 08:31
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yatangaje ko hari gahunda yo kwandikisha Umuganura ku rutonde rw’Umurage w’Isi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

Yabigarutseho ku wa 1 Kanama 2025, mu birori byo Kwizihiza Umunsi Mukuru Gakondo w’Umuganura wa 2025, wizihirijwe mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.

Minisitiri Habimana, yavuze ko Umuganura atari ugusangira gusa ko ahubwo ari igikorwa cy’umwaka wose cyo guhiga, gutegura ingengo y’imari, imbuto, bikurikirwa no gutangira ibikorwa, hanyuma bigasozwa no gusarura.

Yakomeje avuga ko muri iki gihe Umuganura wizihizwa hishimirwa umusaruro uturuka muri serivisi abantu batanga, ikoranabuhanga, uburezi, ubukerarugendo, ubuhanzi, inganda n’ibindi ariko kandi utataye icyanga cyawo.

Yagize ati “Kwizihiza Umuganura, ni umwanya wo gushima ibyo twagezeho, gufata ingamba zo kurushaho gukora, kongera kwiyemeza gusigasira umuco wacu no kubaka ubumwe buhamye hagati y’Abanyarwanda.”

“Ni uguhamya ko dukomoka hamwe, dusangiye umurage umwe kandi twubakiye ku nkingi zimwe. Bamwe batekereza ko umuganura ari ugusangira gusa, umuganura ni igikorwa cy’umwaka wose, kigizwe n’inzira ndende yo guhiga, bisobanuye gutegura ibizakoreshwa.”

Yongoyeho ko ubu u Rwanda ruri kureba uko Umuganura washyirwa ku rutonde rw’Umurage w’Isi binyuze muri UNESCO, kuko mu minsi yose mikuru yizihizwa mu Rwanda ari wo munsi mukuru gakondo ukomoka mu Rwanda.

Ati “Kuva mu 2011, Leta y’u Rwanda yasubijeho Umuganura ndetse turi no mu nzira zo kuwandikisha ku rutonde rw’Umurage w’Isi wa UNESCO, kuko ni ikirango cy’igihugu.”

Igihe Umuganura waba wemewe na UNESCO, waba usanzeho Intore, Parilki y’Igihugu ya Nyungwe ndetse n’inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, urwa Murambi, urwa Nyamata n’urwa Bisesero.

Umuganura urangwa no gusabana mu muryango abantu bakarya bakananywa
Umuganura warangwaga no guhesha imbuto umugisha bikozwe n'Umwami
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko u Rwanda ruri gukurikirana uko Umuganura wakwandikwa mu Murage w'Isi wa UNESCO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages