Mu kiganiro na IGIHE, Padiri Rugengamanzi yasobanuye byimbitse uburyo yabitse urutare rwiswe ikirenge cya Ruganzu arutoraguye ku muhanda.
Inkomoko y’izina ku Kirenge
Ahitwa ku Kirenge cya Ruganzu ubu ni mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Rusiga nko mu birometero birenga gato 20 uvuye i Nyabugogo.
Uyu Ruganzu II Ndoli yarerewe i Karagwe k’Abahinda muri Tanzania kwa Nyirasenge, Nyabunyana. Amaze gukura yagarutse mu Rwanda rwa Gasabo arwana we n’ingabo ze zari zizwi nk’Ibisumizi ngo yigarurire igihugu.
Ageze i Rubingo (Mu Karere ka Rulindo) ahari hatuye umutware Rubingo asanga yahingishije ubudehe (gutereka inzoga abantu bakaza bakaguhingira barangiza mukazinywa).
Ruganzu ahageze nawe yagiye mu bandi bahinzi, yitakuma nk’abandi, atera umwete abahinzi, ageze imbere y’umuhinza Rubingo amukubita ifuni aramwica, aba yigaruriye ako gace atyo.
Ni naho havuye imvugo ko inzoga za Rubingo n’ubu zikibira. Impamvu ni uko icyo gihe zitigeze zinyobwa kuko abahinzi bakwiriye imishwaro bakagenda batazinyoye nyuma y’aho umutware wabo yari amaze kwicwa.
Ruganzu amaze kwica Rubingo we n’Ibisumizi, bagiye biruka ngo abaturage batabamerera nabi, nibwo bageze mu Murenge wa Rusiga ahitwa ubu ku Kirenge, bahagera bafite inyota basaba amazi Shebuja.
Mu gushakira amazi ingabo ze, Ruganzu ngo yahagaze ku Rutare arasa umwambi hakurya mu gikombe cy’iburyo havamo isoko abwira abahutu n’abatutsi ngo ni bajye kuri iyo soko maze banywe maze arasa no mu gikombe cyo hakurya ibumoso havubuka isoko abwira abatwa ngo nabo ni bajye ku nywa amazi.
Urwo rutare Ruganzu yahagazeho arimo kurasa niho hiswe ku Kirenge cya Ruganzu.
Uko Padiri Rugengamanzi yajyanye i Kirenge cya Ruganzu
Nk’umuntu uvuka mu Karere ka Rulindo, Padiri Regengamanzi avuga ko mu 1982 ubwo yari umuyobozi wa Paroisse ya Ndera yagiye gusura iwabo i Rulindo maze ageze ahitwa ku Kirenge asanga imodoka zikora umuhanda zimaze kurandura rwa rutare.
Ngo yahise ava mu modoka abwira uwo bari kumwe kumufasha maze barushyira mu modoka. Avuga ko urwo rutare rwanganaga n’urusyo.
Ati “ Naravuze ngo aho kugira ngo abashinwa bagitabe reka nkijyanire nzacyubakire ku buryo abantu bazajya baza bakakibona ku rukuta bakamenya amateka ya Ruganzu II Ndoli.”
Nyuma ngo yatwaye urwo rutare rwiswe ikirenge cya Ruganzu, arushyira mu irembo ry’iwabo, ngo abantu bajyaga barunyuraho ntibamenye agaciro karwo.
Yaje kwamburwa icyo kirenge
Mu 1990, Abakozi bo muri Minisiteri y’Uburezi ( yitwaga Ministère de l’enseignement supérieur et de la recherche scientifique), ngo baramuhamagaye bamusaba ko ababwira amateka y’icyo kirenge (urutare rwiswe ikirenge) kuko ngo babyumvaga ku maradiyo gusa.
Ati “ Baraje mu modoka za Sura Mbaya , turagenda tujyayo iwacu aho (Rulindo) kuko njyewe nabaga kuri Paroisse ya Ndera aho nari ndi umupadiri, nabasabye ko cyazasigasirwa kuko ari amateka y’Abanyarwanda nuko ndakibaha.”
Yakomeje agira ati “ Njye nabo bakozi twafashe icyo Kirenge, tukijyana Kacyiru muri iyo Minisiteri, muri igorofa ya kabiri maze tugisigayo. Mbabazwa gusa no kuba nta mafoto nafashe y’icyo Kirenge ngo nyereka abakiri bato bumva kivugwa.”
Yahembwe amafaranga 400
Ati “Tugeze Kacyiru, bampaye amafaranga 400 yishimwe, ndabyibuka ni Minisiteri yayampaye.
"Natekereje ko ari uko bari bantwaye mu modoka zabo tujya i Rulindo ndetse banakancyura bakanzana i Ndera aho nabaga. Bayampaye mu ntoki mu rwego rwo kunshimira.”
Ese koko cyari ikirenge?
Rugengamanzi avuga ko nyuma y’uko abo bakozi ba Minisiteri bajyanye icyo Kirenge, bamuhamagaye bakamubwira ko basanze Ruganzu atarahakandagiye bisanzwe ko ahubwo ari ubugeni bwo guconga amabuye cyangwa gushushanya ku mabuye yari azi akajya abukora aho anyuze kugira ngo ahasige urw’ibutso.
Yakomeje avuga ko abakoreye ubushakashatsi kuri icyo Kirenge yabitse imyaka umunani yose bamubwiye ko bitewe n’uko Ruganzu yari yararerewe muri Tanzania kwa Nyirasenge Nyabunyana kandi hakaba harabaga ubugeni bwo guconga amabuye nawe ngo akaba yari yarabyize, ngo byatumaga aho ageze hose yarahasigaga ikimenyetso cy’uko yahageze.
Ati “Ruganzu aho yageraga abagaragu be bagiye gushaka amazi cyangwa amafunguro yasigaraga akora ubwo bugeni bwo guconga amabuye noneho abatabizi bakagira ngo niwe koko wahakandagiye.”
Ati” Urwo rutare iyo urubonye (urutare rwiswe ikirenge cya Ruganzu) usanga ari agatsitsino gafukuye ndetse n’amano ashushanyije ku rutare ku buryo usanga ari ubugeni bwo gushushanya yakoze aho kuba yarahakandagiye bya nyayo hakishushanya.”
Yakomeje avuga ko hari nkaho yashushanyaga amajanja y’imbwa ze, aho yashyiraga ikibuguzo n’ibindi bintu bigaragaza ko yahanyuze nk’umwami.
Yifuza kumenya aho ikirenge yabitse imyaka umunani giherereye
Rugengamanzi avuga ko yifuza kumenya aho icyo kirenge giherereye kuko kuva mu mwaka wa 1990 atazi niba Jenoside yarabaye kikiri muri Minisiteri y’uburezi ku Kacyiru.
Iki kirenge cyaburiwe irengero…
Mu ngoro z’umurage y’u Rwanda nta hantu na hamwe hari iki kirenge, binemezwa na Jérôme Karangwa ushinzwe ubushakashatsi muri izi ngoro.
Yabwiye IGIHE ko kugeza ubu batazi aho iki kirenge giherereye, gusa ngo bashobora gutangira bundi bushya kugishakisha.
Rugengamanzi we yavuze ko n’uwashaka aho giherereye, yahera ku Kacyiru aho cyari kibitse.
Hari icyo asaba Abanyarwanda
Ati “Ndifuza ko twasubira ku muco wacu, kubaza imiheto no kuyitanaga abantu bakongera bakabyiga kuko intwaro z’abazungu iyo bazizimije ntushobora no kwirwanaho mu buryo bwawe gakondo.”



















TANGA IGITEKEREZO