Mu gihe hatangizwaga ukwezi kwahariwe urubyiruko mu Rwanda, urubyiruko rwasabwe kurushaho gufashanya mu kuzamurana ndetse no kwitabira umurimo bijyana no kwiharika kugira ngo rwiteze imbere kandi batange umusanzu wo guteza imbere u Rwanda.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Rosemary Mbabazi yashimiyeburubyiruko kuba rufite ibikorwa by’indashyikirwa yagize ati “Birashimije kubona urubyiruko rufite ibikorwa by’indashyikirwa mu buhinzi mu bukorikori n’ibindi ibi bitanga icyizere ko ejo ari heza.”
Yongeyeho ko urubyiruko rukwiye kugira umuco wo gufashanya mu kuzamurana, aha kandi yabwiye urubyiruko ko nta gushimisha ko gutanga ati “Umuco wo gutanga ni mwiza kuko bifasha mugenzi wawe kwizamura, ndetse mu kwihesha agaciro bijyana no kurushaho kwigira mureka kwishora mu ngeso mbi nko gufata ibiyobyabwenge ndetse mukwiye kureka ingeso mbi zo kwishora mu busambanyi; kumwiye kwihesha agaciro mu myitwarire yanyu ya buri munsi.”
Umunyamabanga uhoraho muri MYICT, Mbabazi yabwiye urubyiruko ko Umukuru w’Igihugu yabemereye ukwezi kwabo akaba ari umwanya wo gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu. Mbabazi yagize ati:” Rubyiruko uyu ni umwanya wo gukora cyane mwiteza imbere, muremere bagenzi banyu, mwiteze imbere”.
Uyu muyobozi kandi yashimiye urubyiruko rumaze kwiteza imbere bahanga umurimo mu imurikabikorwa ryakozwe n’Urubyiruko.
Itangishaka Jean Pierre umwe mu bahawe inka, mu byishimo byinshi, yashimye gahunda ya Girinka yatangijwe n’Umukuru w’Igihugu avuga ko inka izamuha amata n’ifumbire.
Koperative Umurava ikora ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu yaremeye abajene babiri basoje amasomo mu kigo cy’amahugurwa n’imirimo-ngiro cy’Iwawa amagare abiri.
Bizumuremyi Déo amaze kuremerwa igare yashimiye umurenge wa Kansi wamufashije mu gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo gusoza amahugurwa Iwawa, yongeye gushimira Polisi y’u Rwanda yamukuye muri ruhurura yo mu mujyi wa Kigali. Bizumuremyi yongeyeho ko igare ahawe rizamugeza kuri byinshi dore ko yakodeshaga iry’abandi.
Ukwezi k’urubyiruko ku nshuro ya kabiri gufite insanganyamatsiko igira iti “Agaciro Kanjye” ikubiyemo ibisobanura byo gukunda Igihugu, guharanira kwigira no kwiteza imbere.
Ibikorwa biteganyijwe muri uku kwezi birimo kuremera, kwiharika, gushinga koperative, gufasha incike za Jenoside yakorewe Abatutsi, ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” no gushishikariza urubyiruko mu kwihangira imirimo.
Urubyiruko rwiyemeje gukomera ku gaciro karwo no guharanira kuba ishema ry’igihugu. Rwasabwe ariko gukora cyane no guhanga udushya mu buryo buganisha ku kuvugurura imibereho y’Abanyarwanda no guhesha igihugu agaciro. Bashishikarijwe kandi gukomera ku ihame ryo kuzamura abasigaye inyuma babinyuje mu kubaremera, bibutswa ko iterambere ridashingiye ku muco ritaramba.
Ubwo hatangizwaga uku kwezi, urubyiruko rwiyemeje gukora cyane mu guteza imbere igihugu bakora cyane, kurushaho kwigira ndetse no kwita ku batishoboye. Urubyiruko nk’uko intero yabo ibivuga ngo ni imbaraga z’igihugu, bafite inshingano zo gukorera igihugu cyabo kugira ngo gitere imbere aho gutegereza ko hari icyo kibakorera.
Uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko n’ikoranabuhanga kuzasorezwa mu Karere ka Gicumbi tariki 31 Gicurasi 2014.


















TANGA IGITEKEREZO