00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Basoreje icyumweru cy’umuco aho Gihanga yahangiye u rwa Gasabo

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 26 November 2012 saa 08:48
Yasuwe :

Babinyujije mu byivugo, ibisakuzo, imivugo, kuvugira inka n’ibindi, abaturage bo mu Murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo bashoje icyumweru cy’umuco bibukiranya ku muco wo hambere, dore ko uyu murenge unafite umurage munini ku muco nyarwanda.
Muri uyu murenge wa Rutunga ni ho umwami Gihanga Ngomijana uvugwa mu mateka nk’uwahanze u Rwanda yahangiye u Rwanda rwa Gasabo.
Ku wa 24 Ugushyingo, icyumweru cy’umuco cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Umuco, isoko y’iterambere.” (…)

Babinyujije mu byivugo, ibisakuzo, imivugo, kuvugira inka n’ibindi, abaturage bo mu Murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo bashoje icyumweru cy’umuco bibukiranya ku muco wo hambere, dore ko uyu murenge unafite umurage munini ku muco nyarwanda.

Muri uyu murenge wa Rutunga ni ho umwami Gihanga Ngomijana uvugwa mu mateka nk’uwahanze u Rwanda yahangiye u Rwanda rwa Gasabo.

Ku wa 24 Ugushyingo, icyumweru cy’umuco cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Umuco, isoko y’iterambere.”

Nzabamwita Dismas, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Rutunga, avuga ko uyu murenge ufite byinshi bijyanye n’umuco, kuko i Rutunga hakoreraga itorero ry’umwami Gihanga kuri ubu hitwa I Gasabo mu Mudugudu wa Vugavuge.

Mu minsi ishize ubwo byagaragaraga ko umuco wakendereye byatumye hagarurwa indangagaciro z’umuco zitandukanye nk’inkiko Gacaca, guhana inka n’abageni, itorero, kumenyereza umwana kubaha, gushyiraho inteko z’abaturage, kwihangira udushya, kwibumbira mu mashyirahamwe hatitawe ku by’abanyamahanga, kubaka ikinyagihumbi cya 21 gishingiye ku muco n’ibindi bigendana n’umuco ukomorwa mu Banyarwanda nk’uko Musirikare David, Umujyanama uhagarariye Inama Nkuru yIgihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gasabo yabitangaje.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages