00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tout droit tii naa 3: Uko urugendo rwa manda ya gatatu ya Tshisekedi ruri guterwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 September 2026 saa 12:25
Yasuwe :

Mu gihe manda ya kabiri ya Perezida Félix Tshisekedi izarangira mu 2028, impaka ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje gufata indi ntera. Bamwe mu baminisitiri, abayobozi ba UDPS na Union Sacrée, impuguke mu by’amategeko, abashinzwe itumanaho n’abapasiteri bari mu bari gusunika iki gitekerezo.

Hari abamaze no gutangiza ubukangurambaga bugaragaza ku mugaragaro igitekerezo cya manda ya gatatu, harimo intero nka “Tout droit tii naa 3” n’ubukangurambaga bwa “Oui, je le veux”.

Tshisekedi we avuga ko atigeze asaba manda ya gatatu, ariko akemeza ko abaturage baramutse bayimusabye yayemera. Muri iyi video turagaruka ku bantu, inzego n’amatsinda ari ku ruhembe rw’imbere mu rugendo rwo guhindura Itegeko Nshinga, n’icyo ibyo bishobora gusobanura ku hazaza ha politiki ya RDC.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages