Ni yo kipe y’abatarabigize umwuga yitabiriye Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kiri kubera muri Amerika. Ihagarariye Umugabane wa Océanie.
Bluetooth ikomora izina ku mwami wa Denmark, King Harald “Bluetooth” Gormsson kubera uruhare rwe mu kunga abantu
Mu bihe by’impeshyi uburebure bw’umunara wa Eiffel mu Bufaransa buriyongera
Indimu zifitemo isukari nyinshi kurusha inkeri
Turi ku wa 30 Nyakanga 2025. Ni umunsi wa 211 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 154 ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ubucuti, himakazwa amahoro n’ubwumvane. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka 2002: U Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano. Igikorwa cyabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo, aho u Rwanda rwemeye kuvana ingabo zarwo muri RDC, RDC na yo yemera kurandura FDLR nubwo itabishyize mu ngiro. 2006: Israel yagabye ibitero by’indege muri Liban, ibitero byahitanye abasivili 28 barimo abana 16. 2012: U Buhinde bwibasiwe n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, bishyira abarenga miliyoni 600 mu kizima, bifatwa nka rimwe mu ibura ry’umuriro rikomeye ryabayeho mu mateka y’Isi. 2024: Inkangu zibasiye agace ka Kerala mu Buhinde abantu barenga 420 bahasiga ubuzima. Mu muziki 2010: Abahanzi bari bahuriye mu Itsinda rya P Square ryo muri Nigeria, bakoreye i Lagos igitaramo gikomeye bise “The Invasion Concert.” 2023: I Bujumbura mu Burundi, umuhanzi Bruce Melodie yataramiye ibihumbi by’abari bitabiriye ibirori byo gusoza irushanwa rya Primusic ryegukanywe na Ndereyimana Francis Destin. Abavutse 1947: Havutse Arnold Schwarzenegger wubatse izina mu gukina filimi aho yanabaye Guverineri wa Californie. 1999: Joey King, umukinnyi wa filimi ukomoka muri Amerika. Abapfuye 1930: Joan Gamper, Umusuwisi washinze Ikipe ya FC Barcelone muri Espagne. 2009: Mohammed Yusuf, umunya-Nigeria washinze umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram.
Turi ku wa 30 Nyakanga 2025.
Ni umunsi wa 211 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 154 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ubucuti, himakazwa amahoro n’ubwumvane.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2002: U Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano. Igikorwa cyabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo, aho u Rwanda rwemeye kuvana ingabo zarwo muri RDC, RDC na yo yemera kurandura FDLR nubwo itabishyize mu ngiro.
2006: Israel yagabye ibitero by’indege muri Liban, ibitero byahitanye abasivili 28 barimo abana 16.
2012: U Buhinde bwibasiwe n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, bishyira abarenga miliyoni 600 mu kizima, bifatwa nka rimwe mu ibura ry’umuriro rikomeye ryabayeho mu mateka y’Isi.
2024: Inkangu zibasiye agace ka Kerala mu Buhinde abantu barenga 420 bahasiga ubuzima.
Mu muziki
2010: Abahanzi bari bahuriye mu Itsinda rya P Square ryo muri Nigeria, bakoreye i Lagos igitaramo gikomeye bise “The Invasion Concert.”
2023: I Bujumbura mu Burundi, umuhanzi Bruce Melodie yataramiye ibihumbi by’abari bitabiriye ibirori byo gusoza irushanwa rya Primusic ryegukanywe na Ndereyimana Francis Destin.
Abavutse
1947: Havutse Arnold Schwarzenegger wubatse izina mu gukina filimi aho yanabaye Guverineri wa Californie.
1999: Joey King, umukinnyi wa filimi ukomoka muri Amerika.
Abapfuye
1930: Joan Gamper, Umusuwisi washinze Ikipe ya FC Barcelone muri Espagne.
2009: Mohammed Yusuf, umunya-Nigeria washinze umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram.
Facebook