Ni yo kipe y’abatarabigize umwuga yitabiriye Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kiri kubera muri Amerika. Ihagarariye Umugabane wa Océanie.
Bluetooth ikomora izina ku mwami wa Denmark, King Harald “Bluetooth” Gormsson kubera uruhare rwe mu kunga abantu
Mu bihe by’impeshyi uburebure bw’umunara wa Eiffel mu Bufaransa buriyongera
Indimu zifitemo isukari nyinshi kurusha inkeri
Tariki ya 9 Ukwakira Turi ku wa 9 Ukwakira 2026. Hasigaye iminsi 83 ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Kuri uyu munsi, Igihugu cya Uganda kirizihiza imyaka 64 ishize kibonye ubwigenge kigobotoye ubukoroni bw’Abongereza mu 1962. Ni umunsi kandi muri Roumanie bibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abayahudi mu Burayi. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka 1934: Pierre II yabaye Umwami wa Yougoslavie. 1975: Andreï Sakharov, umunyabugenge w’Umurusiya yahawe igihembo cyitiriwe Nobel cyo guharanira amahoro. 1981: Igihano cy’urupfu cyakuwe mu bitangwa mu Bufaransa. 2004: Hamid Karzaï yongeye gutorerwa kuyobora Afghanistan. Mu muziki 1973: Elvis Presley wabaye ikirangirire mu muziki yahawe gatanya atandukana na Priscilla bari bamaranye imyaka itandatu. 2000: Umuhanzi w’Umwongereza John Lennon yafunguriwe inzu ndangamurage mu Buyapani mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 60. Abavutse 1906: Léopold Sédar Senghor, Umunya-Senegal w’umuhanga mu rurimi rw’Igifaransa wanayoboye iki gihugu. 1966: David Cameron wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza. Abapfuye 1958: Pie XII, wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi. 1967: Che Guevara, umuganga akaba n’uwaharaniye impinduramatwara muri Argentine. 1995: Alec Douglas-Home, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Tariki ya 9 Ukwakira
Turi ku wa 9 Ukwakira 2026. Hasigaye iminsi 83 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Kuri uyu munsi, Igihugu cya Uganda kirizihiza imyaka 64 ishize kibonye ubwigenge kigobotoye ubukoroni bw’Abongereza mu 1962.
Ni umunsi kandi muri Roumanie bibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abayahudi mu Burayi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1934: Pierre II yabaye Umwami wa Yougoslavie.
1975: Andreï Sakharov, umunyabugenge w’Umurusiya yahawe igihembo cyitiriwe Nobel cyo guharanira amahoro.
1981: Igihano cy’urupfu cyakuwe mu bitangwa mu Bufaransa.
2004: Hamid Karzaï yongeye gutorerwa kuyobora Afghanistan.
Mu muziki
1973: Elvis Presley wabaye ikirangirire mu muziki yahawe gatanya atandukana na Priscilla bari bamaranye imyaka itandatu.
2000: Umuhanzi w’Umwongereza John Lennon yafunguriwe inzu ndangamurage mu Buyapani mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 60.
Abavutse
1906: Léopold Sédar Senghor, Umunya-Senegal w’umuhanga mu rurimi rw’Igifaransa wanayoboye iki gihugu.
1966: David Cameron wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Abapfuye
1958: Pie XII, wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.
1967: Che Guevara, umuganga akaba n’uwaharaniye impinduramatwara muri Argentine.
1995: Alec Douglas-Home, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Facebook