Ni yo kipe y’abatarabigize umwuga yitabiriye Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kiri kubera muri Amerika. Ihagarariye Umugabane wa Océanie.
Bluetooth ikomora izina ku mwami wa Denmark, King Harald “Bluetooth” Gormsson kubera uruhare rwe mu kunga abantu
Mu bihe by’impeshyi uburebure bw’umunara wa Eiffel mu Bufaransa buriyongera
Indimu zifitemo isukari nyinshi kurusha inkeri
Turi ku wa 13 Nyakanga 2026. Ni umunsi wa 194 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 171 ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka 1930: Ku nshuro ya mbere, hatangiye gukinwa Igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru, imikino yabereye mu gihugu cya Uruguay. 1985: George Herbert Walker Bush wari Visi Perezida wa Amerika, yamaze umunsi wose akora nka perezida w’icyo gihugu mu gihe Ronald Reagan wakiyoboraga yari yajyanywe kubagwa mu bitaro. 2011: Sudani y’Epfo yabaye umunyamuryango w’Umuryango w’Abibumbye. 2014: U Budage bwegukanye Igikombe cy’Isi butsinze Argentine igitego 1-0, mu mikino yakiriwe n’igihugu cya Brésil. 2016: David Cameron wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye kuri izo nshingano asimburwa na Theresa May na we weguye nyuma y’imyaka itatu. 2024: Donald Trump yasimbutse urupfu ubwo yaraswaga ugutwi agakomereka mu gihe yari i Pennsylvania mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika. Mu muziki 2024: Umuhanzi Tekno ukomoka muri Nigeria yakoreye igitaramo mu mujyi wa Maine ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abavutse 1950: Havutse Ma Ying-jeou wayoboye u Bushinwa. 2007: Havutse Lamine Yamal, uri kugaragaza impano idasanzwe mu Ikipe ya FC Barcelone n’iy’igihugu ya Espagne. Abapfuye 1980: Seretse Khama wabaye perezida wa mbere wa Botswana. 2020: Zindzi Mandela, umukobwa wa Nelson Mandela.
Turi ku wa 13 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 194 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 171 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1930: Ku nshuro ya mbere, hatangiye gukinwa Igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru, imikino yabereye mu gihugu cya Uruguay.
1985: George Herbert Walker Bush wari Visi Perezida wa Amerika, yamaze umunsi wose akora nka perezida w’icyo gihugu mu gihe Ronald Reagan wakiyoboraga yari yajyanywe kubagwa mu bitaro.
2011: Sudani y’Epfo yabaye umunyamuryango w’Umuryango w’Abibumbye.
2014: U Budage bwegukanye Igikombe cy’Isi butsinze Argentine igitego 1-0, mu mikino yakiriwe n’igihugu cya Brésil.
2016: David Cameron wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye kuri izo nshingano asimburwa na Theresa May na we weguye nyuma y’imyaka itatu.
2024: Donald Trump yasimbutse urupfu ubwo yaraswaga ugutwi agakomereka mu gihe yari i Pennsylvania mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika.
Mu muziki
2024: Umuhanzi Tekno ukomoka muri Nigeria yakoreye igitaramo mu mujyi wa Maine ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abavutse
1950: Havutse Ma Ying-jeou wayoboye u Bushinwa.
2007: Havutse Lamine Yamal, uri kugaragaza impano idasanzwe mu Ikipe ya FC Barcelone n’iy’igihugu ya Espagne.
Abapfuye
1980: Seretse Khama wabaye perezida wa mbere wa Botswana.
2020: Zindzi Mandela, umukobwa wa Nelson Mandela.
Facebook