Amakuru mashya
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 |...
Tariki 24 Ukwakira : Mu mateka

Tariki 24 Ukwakira ni umunsi wa 298 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 68 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya irizihiza mutagatifu Magloire, Antoine-Marie Claret

Tariki 24 Ukwakira mu mateka

1260: Saif ad-Din Qutuz, Mamluk wari umwami wa Misiri yivuganwe na Baibars wahise amusimbura ku butegetsi

1857: Hashinzwe club y’umupira w’amaguru ya mbere mu mateka y’isi, iyi ni ikipe ya Sheffield F.C., yashingiwe mu gihugu cy’u Bwongereza ahitwa Sheffield.

1930: Mu gihugu cya Brazil hakozwe ihirikwa ry’ubutegetsi (coup d’état), hahirikwa Luís Pereira de Sousa wabaye Perezida wa Repubulika ya mbere, nyuma uwitwa Getúlio Dornelles Vargas ni we wigaruriye ubutegetsi mu buryo bw’agateganyo.

1931: Hafunguwe ku mugaragaro ikiraro cya George Washington Bridge.

1945:Hashinzwe Umuryango w’Abibumbye(United Nations/Organisation des Nations Unies)

1964: Amajyaruguru y’Intara ya Rhodesia yahindutse Zambiya yigobotora ubukoloni bw’igihugu cy’u Bwongereza.

1973: Hasojwe intambara ya Yom Kippur

1986: Uwitwa Nezar Hindawi yakatiwe n’urukiko rw’igihugu cy’u Bwongereza igihano cyo gufungwa igihe kigera ku myaka 45, azira kurasa ibisasu bya bombe ku ndege ya E1A1 yagurukiye ahitwa Haethrow, ibi byabaye imvano yo gucana umubano hagati y’u Bwongereza na Syria bitewe n’uko u Bwongereza bwashinjaga Syria gutera inkunga Hindawi.

Iki gihano cyo gufungwa imyaka 45 ni cyo kinini mu myaka cyari gitanzwe mu mateka n’urukiko rw’u Bwongereza.

2003:Ku nshuro ya nyuma indege ya Concorde yakoze urugendo rwayo rwanyuma rwishyuwe

2008: Ku isi hose isoko ry’imigabane ryarahombye ku mpuzandego iri ku kigereranyo cy’10%, uwo munsi bawuha izina rya Bloody Friday.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1954: Mike Rounds, Umunyapolitiki wo muri Amerika, wabaye Guverineri wa Dakota y’Amajyepfo

1985: Wayne Rooney, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza, muri iki gihe akina mu ikipe ya Manchester United

Umukinnyi Wayne Rooney

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2007: Ian Middleton, umwanditsi w’ibitabo ukomoka mu gihugu cya New Zealand

2010: Lamont Johnson, wari umuyobozi wa Televiziyo