Kuri uyu wa kane tariki 12 Mata mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi habereye igikorwa cyo kubakira inzu yo kubamo umukecuru wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abaturage bo muri aka gace bakoze umuganda rusange bubakira inzu umukecuru Nyirandegeya Anastasie bahereye ku musingi kugeza bashyizeho amabati.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Murekatete Patricia, avuga ko nyuma yo kumwubakira bafite gahunda yo kumuha (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_kwibuka_gahunda
a_kwibuka_gahunda
Articles
-
Gisozi: Umukecuru wacitse ku icumu yubakiwe inzu
12 April 2012 -
Kaminuza y’u Rwanda igiye gushyingura imibiri 15 y’abazize Jenoside
4 April 2012Tariki ya 21 Mata uyu mwaka, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda(NUR) izashyingura imibiri 15 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 iherutse kuboneka.
Iyo mibiri yabonywe n’abakozi bari bahinga ahantu ho gutera imboga hegereye amacumbi y’abanyeshuri aba imbere muri kaminuza azwi ku izina rya Misereor.
Ntaganira Vincent, ukuriye Komisiyo yo gutegura ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza avuga iyo mibiri yabonetse mu mpera z’umwaka ushize.
Ntaganira ati: (…) -
Ba Nyampinga ba Kaminuza bazunamira inzirakarengane zishyinguwe i Ntarama
9 April 2012Urubyiruko rw’abakobwa rugize itsinda rya ba Nyampinga ba Kaminuza zo mu Rwanda rizwi ku izina rya ‘Smile Rwanda’ baratangaza ko bazifatanya n’Abanyarwanda bose bunamira inzirakarengane z’Abatutsi bazize Jenoside bashyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama.
Ku nshuro ya 18 u Rwanda rwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni muri urwo rwego itsinda rya ba Nyampinga bahagarariye Kaminuza zitandukanye mu Rwanda rizwi ku izina rya Smile Rwanda bazafata urugendo bakajya kunamira (…) -
Abakozi bo muri Perezidansi basangije ubutumwa bw’icyizere abarokotse b’i Nyarubuye
23 April 2012Abakozi bo mu Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda (Urugwiro) mu mpera z’icyumweru gishize basangije ubutumwa bw’icyizere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Nyarubuye, mu Karere ka Kirehe.
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi, aba bakozi basuye Koperative y’abadozi b’i Nyarubuye(COOCOUNYA), igizwe n’abadozi 25 b’abagore, bose ni abapfakazi n’impfubyi za Jenoside.
Muri iki gikorwa aba bakozi bahaye iyi koperative bimwe mu bikoresho bakenera mu budozi (…) -
Akarere ka Nyamasheke kazashyingura imibiri 33 y’abazize jenoside
4 April 2012Kuva ku itariki ya 7 Mata buri mwaka, mu Gihugu hose hatangira iminsi ijana yo kwibuka inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Kimwe n’ahandi mu Gihugu, mu Karere ka Nyamasheke, icyo gikorwa kizabera ku rwego rw’Umudugudu, naho ku rwego rw’Akarere kikazatangirira i Kibogora mu Murenge wa Kanjongo.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:”Kwibuka jenocide yakorewe Abatutsi: twigire ku mateka, twubaka ejo hazaza heza.”
Nk’uko byateguwe ku rwego rw’igihugu, kuva kuwa (…) -
Kamonyi: Imyiteguro yo Kwibuka irarimbanyije
5 April 2012Mu gihe u Rwanda rwitegura kongera kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu karere ka Kamonyi imyiteguro irarimbanije mu nzego z’ibanze n’inzego zishinzwe umutekano zikorera mu ako karere ndetse n’ibikorwa byose byo kwibuka bizajya bibera mu Midugudu, ahazibandwa ku biganiro, filimi n’ibindi bikorwa bijyanye no kwibuka, naho imihango yo gutangiza icyunamo yo ku wa 7 Mata 2012 ikabera ku rwibutso rwa Kibuza mu Mudugudu wa Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, (…)
-
Nyarubuye: Imibiri 13 izashyingurwa mu cyubahiro
7 April 2012Muhawenimana Vestine, ashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Nyarubuye, Akarere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba avuga ko imibiri izashyingurwa mu cyubahiro ari 13 bakuye mu mpande zitandukanye, ikazashyingurwa kuwa 14 Mata 2012.
Abarokotse Jenoside bo muri Nyarubuye batangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko tariki ya 14 ari bwo Abatutsi b’aho batangiye kwicwa.
Muhawenimana Vestine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Nyarubuye yatangarije ikinyamakuru Izuba (…) -
Press Release - International Conference on Genocide 5th to 6th April 2012
5 April 2012, by PublisherAs Rwanda commemorates the 18th anniversary of the Genocide against Tutsi, the National Commission for the Fight against Genocide is organizing an International Conference to be held on 5th and 6th April, 2012 whose theme is “18 years after the Genocide against Tutsi: Testimonies and Reflections”
Since 1994, the genocide against the Tutsi has been the subject of academic and research publications. The social impact at the individual and family level have however not been analyzed (…) -
Icyo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba abawutuye ku munsi wo gutangiza icyunamo
7 April 2012Umujyi wa Kigali uributsa abawutuye bose ko tariki ya 07 Mata 2012 ari umunsi wo gutangiza icyunamo mu Gihugu hose, ku rwego rw’Igihugu icyo gikorwa kibera kuri Sitade Amahoro.
Igihe cy’icyunamo ni igihe cy’umwihariko cyo gushyira hamwe, gushyigikirana no gufatana mu mugongo buri wese yirinda ubwigunge no kwiheza.Ni umwanya wo kongera gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda dutsinda abahakana n’abapfobya Jenoside.
Ni muri urwo rwego buri muturage w’Umujyi wa Kigali ahamagarirwa guhaguruka (…) -
Huye: Kwibuka bizajyana n’ibikorwa byo kwita ku nzibutso
7 April 2012Ku nshuro ya 18, Akarere ka Huye kifatanyije n’igihugu cyose kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye abagatuye n’inshuti zabo kurushaho kwitabira ibiganiro n’ibindi bikorwa byose bijyanye no kwibuka, kuko bituma nta wakongera gutekereza kuri Jenoside, na cyane ko mu kwibuka hakorwamo imirimo myinshi irimo no gusobanura ku buryo burambuye ibibi bya Jenoside.
“Kwibuka biduha imbaraga zo kudaheranwa n’agahinda, tugahagurukira kubaka igihugu cyacu,” (…)
IGIHE