Ahagana saa tanu z’amanywa ku masaha yo mu Rwanda nibwo Simbikangwa Pascal ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yitabye Urukiko mu mujyi wa Paris mu Bufaransa aho yatunguranye abwira abacamanza ko yitwa Safari Pascal wavutse tariki 17 Ukuboza 1959 ahitwa i Rambura.
Uyu mugabo winjiye mu rukiko agendera mu kagare kubera ko afite ubumuga yatewe n’impanuka y’imodoka mu 1986, niwe wa mbere u Bufaransa bugiye kuburanisha mu banyarwanda babarizwa muri iki gihugu bakurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nk’uko umunyamukuru wa Jeune Afrique uri hanze y’icyumba kiberamo uru rubanza yabitangaje ku rubuga rwa Twitter, Simbikangwa yahingutse mu rukiko yambaye ikoti ry’uruhu rifite ibara risa nk’igitaka, yatunguranye ubwo yabwira Perezida y’Urukiko ko yitwa Safari Pascal.
Yafashwe azira gukoresha impapuro z’impimbano
Ubusanzwe uyu mugabo wahoze ari umukuru w’urwego rw’ubutasi mu Rwanda, yafatiwe mu birwa bya Mayotte mu Nyanja y’Abahinde (bitegekwa n’u Bufaransa) tariki 28 Ukwakira 2008 akurikiranweho gukoresha ibyangombwa mpimbano.
Uku guhindura amazina ku nshuro ya mbere yitaba Urukiko bishobora kugirana isana no kuba yarafatanwe impapuro mpimbano yagenderagaho ubwo yahungaga ahinduranya amazina.
Yageze muri Mayotte mu 2005 avuye mu bindi birwa bya Comores. Tariki 16 Mata 2009 yatawe muri yombi akurikiranweho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda maze muri Nyakanga 2009 yoherezwa gufungirwa muri Gereza ya Saint-Denis mu birwa bya Réunion nabyo biyoborwa n’u Bufaransa.
Nyuma yo gusubiramo amwe mu mateka y’u Rwanda, Perezida w’urukiko yamenyesheje Simbikangwa ko atatakurikiranwa ku byaha byakorewe ku musozi wa Kesho kuko ngo nta bimenyetso bifatika byigeze bimutangwaho ko koko yabigizemo uruhare.
Uru rubanza rurakurikiranwa n’umubare minini w’abantu bari hanze y’icyumba ruberamo hifashishijwe za televiziyo nini ziri hanze, ariko ntabwo abanyamakuru bemerewe kurukurikirana ngo barutangarize abantu muri ako kanya (live).


















TANGA IGITEKEREZO