00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yemereye Kabgayi inyubako izavaho imfashanyo y’abaseminari batishoboye

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 5 October 2013 saa 06:51
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yemereye inyubako izajya itanga amafaranga afasha abanyeshuri biga mu Iseminari nto ya Mutagatifu Lewo ya Kabgayi batishoboye.
Mu birori byo kwizihiza yubile y’imyaka 100 Iseminari nto ya Kabgayi imaze ishinzwe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2013, Perezida Kagame yashimiye uburere butangirwa muri iri shuri n’ibyo ryagezeho mu iyi myaka yose, anaryemerera inkunga y’inyubako izajya itanga amafaranga yo gufasha abaseminari bato batishoboye.
Musenyeri (…)

Perezida Paul Kagame yemereye inyubako izajya itanga amafaranga afasha abanyeshuri biga mu Iseminari nto ya Mutagatifu Lewo ya Kabgayi batishoboye.

Mu birori byo kwizihiza yubile y’imyaka 100 Iseminari nto ya Kabgayi imaze ishinzwe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2013, Perezida Kagame yashimiye uburere butangirwa muri iri shuri n’ibyo ryagezeho mu iyi myaka yose, anaryemerera inkunga y’inyubako izajya itanga amafaranga yo gufasha abaseminari bato batishoboye.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, mu ijambo rye yasabye inkunga Guverinoma y’u Rwanda yo kubaka inyubako yakwakira abanyeshuri 80 biga mu Ishuri Rikuru Gaturika rya Kabgayi (ICK), ifite agaciro ka miliyoni zisaga 150, amafaranga bishyuye icumbi akajya gufasha abana biga mu iseminari batishoboye.

Aha uyu mushumba wa Kabgayi yagaragaje ko hari abana b’abakene b’abahanga baba bakeneye ubufasha muri iyi seminari.

Yagize ati “Iseminari yigwamo n’abana b’abakene ni na bo batsinda neza abandi usanga bafite uburangare buturuka kuri byinshi, ariko ab’abakene baratsinda ndetse cyane, muri bo havamo n’abahanga badasanzwe. Ariko Kiliziya n’ababyeyi usanga nta mikoro yo kubitaaho."

Perezida Kagame yemereye Kabgayi iyo nkunga, ati “Ndagira ngo ngusezeranye ko ibyo wahoze uvuga tuzafatanya, ibyo wavuze usaba, wifuza ko twafatanya ndabigusezeranya ko tuzabikugezaho bidatinze, tuzarenzaho. Ubwo tuzagerageze kukugezaho ibikoresho, mugene uko muzabikoresha. ”

Perezida Kagame yavuze ko atazatanga inzu nini gusa ahubwo ko n’igikoni na cyo azakibubakira. Yagize ati “ Kuri iyi nzu tuzarenzaho, umuntu yaguha inzu idafite n’igikoni, yaba ituzuye ntituzaguha ibituzuye, hanyuma namwe mukomereze aho mwongeremo imbaraga zanyu mukoresha disipulini yaranze amateka y’iseminari, mukoreshe imbaraga, mukoreshe agaciro. ”

Perezida Kagame ageze i Kabgayi asuhuza abakirisitu

Perezida Kagame yasabye kubakira ku mateka yaranze seminari

Perezida Kagame yavuze ko imyaka 100 iri shuri rimaze atari mike, ko iyo myaka iba yarabayemo byinshi ku buryo kubyibuka ari ngombwa kandi ko ari byiza.

Yagize ati “Nagira ngo mvuge ko iyindi mpamvu n’ubwo najye ntize muri seminari, ariko mfitanye amateka na Kabgayi, ubwo dufitanye isano.”

Mu iyimikwa rya Musenyeri Smaragde ku kibuga cyabereyeho ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 100 ya seminari, uyu musenyeri yahaye ikarita ya batisimu Umukuru w’Igihugu nk’uwabatirijwe muri iyi Diyosezi.

Yakomeje asaba Abanyarwanda kwibuka no kwishimira amateka meza yaranze iyi seminari no kuyishimira. Ariko ngo n’amabi yayiranze bakwiye kuyibuka kugira ngo bayavanemo isomo ryongera imbaraga zo kubaka ejo hazaza, cyangwa mu buzima bw’ababyiruka.

Yagize ati “N’iyo ari amateka atari mazima na yo urayibuka, ariko byo bikaba kugira ngo uyavanemo isomo rikongerere imbaraga, kugira ngo wubake neza mu buzima buri mu gihe kiri imbere. ”

Yakomeje avuga ko amateka y’iri shuri Abanyarwanda bazakomeza kuyubakiraho, ati “Amateka y’iyi Seminari ntoya ya Mutagatifu Lewo, ni amateka yacu, amateka twakubakiraho, tuzakomeza kubakiraho. Kugira ngo ibihe biri imbere by’u Rwanda n’ubuzima bwabo byose bibe byarushaho kuba byiza. Bibe uko tubyifuza, bibe ibitubereye kandi bibe ibyuzuza inshingano dufite ndetse n’ibyo Imana ubwayo itwifuruzaho, iduheramo n’imbaraga kugira ngo tubigereho kenshi bikaba intege nke z’ikiremwamuntu zigatuma tubikora bitandukanye n’uko bikwiye. ”

Aha yavuze ko amateka y’abantu y’igihugu, aba ari amateka yabo ku buryo ntawayahunga . Yagize ati “ Nta muntu muzima uhunga amateka ye, amateka y’igihugu cye. Ibyiza byabayemo urabyibuka ukabyishimira, ukifuza kubikomeza”.

Yakomeje avuga ko uburere bwatangiwe muri iyi seminari butaba imfabusa kuko hari umusaruro bwagiye butanga. Ahereye ku bantu batandukanye bagiye bagaragaza uburemere bw’amateka y’iri shuri n’uko ryabagejeje kuri byinshi.

Yagize ati “Ikindi cyangombwa cy’iyi seminari, igikwiye kumvikana kigahabwa umwanya wacyo ni uko mwatweretse uburere bwatanzwe muri iyi seminari, uburere bunahuza amashami abiri; irya mbere ry’ubukirisitu, irya kabiri rikaba iry’imiyoborere mu yindi nzira ijyanye n’ubuyobozi mu nzego za politiki iyobora igihugu…..Aha hakomotse abayobozi b’ayo mashami yombi, abakomeza kutuyobora mu murongo w’ubukirisitu n’abo miyoborere, abayobozi mu nzego z’igihugu babayeho cyangwa bariho ubu.”

Aho bihurira ni naho iyi seminari igirira ubu buzima bw’umwihariko. Ni umwanya w’amateka y’igihugu cyacyu, ibyo byombi tukaba tugomba kubyibuka.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo ufite ubuzima ukagira uburezi bumeze neza, n’ibindi byose bifata umurongo mwiza.

Yasoje asaba ko uburezi butangirwa muri iri shuri bwazakomeza kurangwa na disipulini nk’uko abafashe ijambo bose bakomezaga kuvuga ko kimwe mu byo abaseminari bagaragariraho hose ari ikinyabupfura.

Uburezi bufite ireme Musenyeri yabwijeje umukuru w’Igihugu, ati “Ndabashimira agaciro mwahaye iyi seminari, iracyari mu icumi za mbere mu gihugu zitanga uburere bukwiye, zitsinda cyane, kandi nzi ko muyitayeho kuko mu biguhangayikishije uburezi ari ingenzi kuri wowe.”

Mporanyi Charles, Umuyobozi Mukuru wa SORAS wize muri iri shuri, yavuze ko kimwe mu biranga abize muri iri shuri ari ikinyabupfura, Yagize ati “Abo bahanaga bakanga bitwaga ba rutare barabirukanaga, no kuraramo umunsi umwe hari icyo wahavanaga wasangaga akantu kamwe ka disipulini kabaherekeza. Ni wo musingi abize aha bose bagenderaho. Iyo muhuye nabo mu buzima urakabasangana, bakavuga ko kanaka uriya ameze nk’umuseminari, aritonda agira umurava."

Yakomeje avuga ko bahuraga n’imisaraba myinshi mu gihe cyo kwiga kwabo kuko harimo n’abirukanwaga kubera gutsindwa ikigereki n’izindi ndimi.

Mporanyi yavuze ko iri shuri ryamugejeje kuri byinshi kimwe n’abandi bose baryizemo bakaba babyishimira.

Seminari nto ya Kabgayi ubu yigwamo n’abanyeshuri 229, bigishwa n’abarimu 17. Irimo icyiciro rusange, n’amasomo ya siyansi, y’ubutabire, ubugenge, imibare n’ibinyabuzima. Uharangije abona impamyabumenyi nk’iy’andi mashuri yigenga mu Rwanda. Nyuma asaba gukomeza mu iseminari nkuru ashaka kuba Padiri, cyangwa agakomereza mu yindi mirimo nk’umulayiki usanzwe.

Iseminari Nto ya Kabgayi imaze kunyuramo abanyeshuri basaga 5,000.

Kanda hano urebe bimwe mu mateka ya seminari ya Kabyayi

Musenyeri Smaragde, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi
Senateri Makuza Bernard yageze mu iseminari i Kabgayi mu 1974
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François(Imbere) yize mu iseminari ya Kabgayi
Abiga mu iseminari mu mutambagiro
Bamwe mu basenyeri mu misa ya Yubile y'imyaka 100 Iseminari Nto ya kabgayi imaze ishinzwe
Minisitiri wa MINISPOC, Mitali Protais, mu gihe cyo guhazwa
Abayobozi batandukanye mu misa

Reba amafoto menshi y’iyi yubile y’imyaka 100 y’iseminari

Kanda PDF urebe abize bose mu Iseminari Nto ya Kabgayi
:

Amafoto/ Faustin Nkurunziza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages