Ifungwa rye ryaje rikurikira uruzinduko Perezida Paul Kagame aheruka kugirira mu Karere ka Karongi, maze Nyirabakenga Liberata ukora akazi k’ubucuruzi muri mu Karere ka Rutsiro, abwira Umukuru w’Igihugu ko rwiyemezamirimo Usengimana Richard, yamugiriye mu nzu mu 2012 basezeranye ko azajya amwishyura.
Gusa ngo Usengimana wakoraga umuhanda Ngororero – Rutsiro, kuva ku itariki ya Mbere Nyakanga 2012 kugeza n’iyi saha, yashyize umuzamu kuri iyo nzu, afungiranamo n’imodoka mu zakoraga umuhanda “yigira i Kigali none inzu yatangiye gusenyuka.”
Umuyobozi wa RTDA, Guy Kalisa na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni, bahuriza ku kuba rwiyemezamirimo Usengimana yarabakoreye nabi bagasesa amasezerano, bikaza kumenyekana yo yambuye n’abaturage, ku buryo bagiye kwishyura aho abereyemo imyenda yose kuko bagifite ingwate yabahaye ubwo yatsindiraga isoko.
Perezida Kagame yahise abaza RTDA niba mu Rwanda hari umuntu ushobora kwambura abaturage akigira atyo, abaza impamvu Polisi ititabajwe ngo imushyire mu ‘buroko’ ngo akemure ibibazo byose.
Ni nako byagenze kuko nk’uko umuhungu we Usengimana Jean Pierre abivuga, mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2016, Usengimana Richard w’imyaka 72 yahamagawe na Polisi ahita atabwa muri yombi.
IGIHE yabashije kubona inyandiko Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA cyemeranywaho na Usengimana Company Ltd, ko uyu rwiyemezamirimo agombwa na RTDA miliyoni 271 825 140 Frw, mu gihe indi nyandiko iriho imishahara igombwa abakozi yanohererejwe ubuyobozi bw’uturere twa Rutsiro na Ngororero ari 20 170 156 Frw.
RTDA yaseshe amasezerano binyuranyije n’amategeko
Hagati ya RTDA na Rwiyemezamirimo hagiye hazamo ibibazo byinshi byashingiraga ku gukereza umushinga, ku buryo nko mu 2013 hari aho bitabaje Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ariko umwe mu myanzuro uza uvuga ko zimwe mu mpamvu z’idindira zirenze ubushobozi bwa Rwiyemezamirimo.
Zimwe muri izo mpamvu zatanzwe zirimo ko RTDA yatinze kwimura abantu, ingorane zishingiye ku bihe by’imvura, kubaka agahanda k’uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro n’ibindi.
Usengimana Jean Pierre yakomeje agira ati “Tugeze muri Gashyantare 2015, habayeho kubamurikira ibikorwa by’agateganyo, badusaba ko hari ibigomba gukosorwa birakorwa, birangiye aho kugira ngo baze umuhanda wakirwe burundu, kuwa 30 Gicurasi batwandikiye ko baseshe amasezerano.”
Amasezerano RMF/201062011/08, yo kuwa 24/8/ 2010 yo kubaka umuhanda Kazabe-Rutsiro-Gashubi w’ibirometero 55.322, yashyizweho umukono na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo na Usengimana Richard, ukaba waragombaga kuzura mu mezi 14, ugatwara 3 392 802 054 Frw.
Gusa ibi siko byagenze, kuko kugeza n’ubu mu 2016 utaruzura n’ubwo ukoreshwa.
RTDA na rwiyemezamirimo bagiye bongera igihe cy’ibikorwa, RTDA igeze aho ifata umwanzuro wo gusesa amasezerano, ariko impande zombi ntizumvikana ku iseswa ryayo n’ibyo buri ruhande rwasabaga kugenerwa, hahita hitabazwa Inteko y’Ubukemurampaka yemejwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, mu rubanza RCOMA 0427/15/HCC rwaciwe kuwa 16 Nzeli 2015.
Umwanzuro w’Ubukemurampaka wo kuwa 18 Mata 2016, ugaragaza ko RTDA yaseshe amasezerano ya rwiyemezamirimo binyuranyije n’amategeko.
Hari nk’aho ugira uti “Bityo, RTDA ikaba yarasheshe amasezerano ku buryo budakurikije amategeko yirengagije ibikubiye mu ngingo ya 59 ya Conditions Generales du contrat (CGC) kandi ikaba igomba kwirengera ingaruka zabyo.”
Umukemurampaka kandi kandi yategetse ko RTDA yishyura Usengimana Company Limited miliyoni 271, igatanga na miliyoni 5 z’igihembo cya Avocat. Hari n’andi madolari 6000 nk’igice cy’igihembo cy’umukemurampaka, na rwiyemezamirimo agatanga andi 6000 USD.
Ingorane mu gutinda kwishyurana
Jean Pierre Usengimana, ari nawe uyobora ikigo cya se, ntahakana ko Nyirabakenga Liberata wabakodesheje inzu i Rutsiro bamubereyemo amafaranga menshi, ariko agaragaza ko imyenda bafite bayitewe no kuba nabo batarishyuwe na RTDA miliyoni zisaga 200.
Umunyamategeko wa RTDA, Fred Nkundabatware, yabwiye IGIHE ko Umukemurampaka yategetse ko rwiyemezamirimo Usengimana ahabwa amafaranga yari ahwanye n’ibyo amaze gukora (Decompte final) RTDA yemera, angana na miliyoni 271.
Ati “Twe twayaseshe rwose dukurikije amategeko kuko hari ibyo yagombaga kuba yarakoze atabashije gukora. Umukemurampaka yarangije ikibazo avuga ko tugomba kumuha amafaranga twemera, kuko n’iyo atajya kurega ariya twari kuyamuha.”
Yakomeje agira ati “Nk’uko wabyumvise Perezida ari hariya, ni uko afitiye abaturage amafaranga menshi kandi dufite amabaruwa menshi yemera ubwe, twebwe rero tukazayishyura kuko nitwe dufite amafaranga mbere y’uko tumwishyura.”
Kuba rwiyemezamirimo avuga ko kuba atarishyura abaturage byatewe na RTDA yatinze kumwishyura miliyoni 271 kandi yaragombaga abaturage miliyoni 20 frw zisagaho gato, iki kigo cyo kivuga ko ntaho bihuriye.
Nkundabatware yakomeje agira ati “Nta ruhare rwa RTDA kubera ko twamwishyuye miliyari zirenga eshatu, ntabwo yari kuburamo amafaranga yagombaga kwishyura abaturage.”
Kuwa 29/5/ 2015 Entreprise Usengimana Richard igaragaza ko yandikiye Akarere ka Rutsiro ikagezaho lisiti z’abakozi bakeneye kwishyurwa kugira ngo abagenzuzi b’umurimo bazisuzume neza bazemeze.
Ngo kugeza ubwo ikibazo cyakomeraga byari bitarakorwa, nyuma y’umurongo watanzwe na Perezida Kagame, RTDA ikaba yasabye uturere lisiti nshya kugira ngo abantu bose “rwiyemezamirimo abereyemo amadeni bagaragare”.
Nkundabatware yavuze ko nubwo batarishyura rwiyemezamirimo amafaranga ye, bategereje kubona amalisiti y’abaturage bambuwe nabo bagahabwa amafaranga yabo.
Ikigo cya rwiyemezamirimo Usengimana Richards cyashinzwe mu 1976, kikaba kizwi ko cyubatse inyubako izwi nka Telecom House, Akabindi, imihanda y’amabuye nk’ahazwi nko ku Ntaraga no kwa Mutwe mu Mujyi wa Kigali, ibitaro bya Kaduha n’ahandi.
Inkuru bifitanye isano: Perezida Kagame yatunguwe na rwiyemezamirimo wambuye abaturage na leta ntabiryozwe



















TANGA IGITEKEREZO