00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ntizihanganira imyumvire idahwitse ku kudatunga ibikoresho bizimya inkongi

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 14 July 2014 saa 01:22
Yasuwe :

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza (MIDIMAR) yatangaje ko nta muturarwanda ukwiye kwitwaza ko nta bushobozi afite bwo kugura ibikoresho byo kurinda umutekano w’inyubako ye inkongi z’umuriro cyangwa kuvugurura ibishaje bishobora kuba intandaro yo kuvuka kwazo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanura ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Minisitiri w’intebe yasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa Gatanu tariki 11 Nyakanga, iyi minisiteri yatangaje ko Abanyarwanda bahawe amezi (…)

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza (MIDIMAR) yatangaje ko nta muturarwanda ukwiye kwitwaza ko nta bushobozi afite bwo kugura ibikoresho byo kurinda umutekano w’inyubako ye inkongi z’umuriro cyangwa kuvugurura ibishaje bishobora kuba intandaro yo kuvuka kwazo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanura ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Minisitiri w’intebe yasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa Gatanu tariki 11 Nyakanga, iyi minisiteri yatangaje ko Abanyarwanda bahawe amezi atandatu yo kwisuzuma bagashyira mu bikorwa ibikubiye muri aya mabwiriza.

Izi ngamba zije zikurikira inkongi y’umuriro yibasiriye amaduka yo mu gace k’ubucuruzi kazwi nka Quartier Matheus mu Mujyi wa Kigali, ku gicamunsi cyo ku wa 9 Nyakanga 2014, iyibasiriye Gereza ya Rubavu n’iya Muhanga, byose byabaye mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

Na none kandi ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Rwanda habonetse inkongi z’umuriro 116 mu mwaka wa 2012 na 2013. Muri zo, 61% zatewe n’insinga z’amashanyarazi n’uburyo budakwiye bwo gushyira amashanyarazi mu nyubako.

Izindi mpamvu zagaragajwe n’ubu bushakashatsi bwakozwe na Polisi y’u Rwanda, ni ibikoresho n’inyubako bishaje, gukoresha inyubako ibyo zitagenewe, uburangare, ubumenyi buke, kudatunga ibikoresho bizimya umuriro n’ibindi.

Minisitiri Seraphine Mukantabana wa MIDIMAR, yasobanuye ko ikibazo gikunda kuvuka iyo havuzwe impinduramatwara zisaba amafaranga ugasanga hari abanga gukora ibyo bagomba gukora bitwaza ko nta bushobozi bafite bwo kugura ibikoresho bikumira inkongi, nyamara inzu batuyemo zigura amamiliyoni n’ubuzima bwabo buhenze kurusha ayo batanga ku bwitaganyirize.

Yavuze ko hagiye gushyirwaho itsinda rishinzwe kugenzura abatujuje ibisabwa mu kurinda inkongi nk’uko byagaragajwe mu mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe, ku buryo mu mezi atandatu abo bireba bazaba bararangije kubahiriza ibiyakubiyemo.

Minisitiri Mukantabana yagize ati “ Ni ikibazo cy’ubuzima, hano ntabwo turi buze kwizeza abantu ko Leta igiye kubaha imirindankuba n’utuzimyamuriro muri buri rugo. Nk’uko umuntu aba yafashe gahunda yo kubaka inzu ye akayiha inzugi zo gusohokeramo, amadirishya yo kwinjiza umwuka, biriya dusabwa na byo bigomba kuba mu by’ibanze kugira ngo inzu uyituremo”.

Yakomeje agira ati "Icyo bisaba hano ni uguhindura imyumvire, kuko uranga kukigura (igikoresho kizimya umuriro) amafaranga make ukazatakaza miliyoni nyinshi ku nzu yawe uzaba wubatse. Uko byamera kose ntibigura amafaranga angana n’ayubatse inzu. Uwo muntu wabonye ubushobozi bwo kubaka inzu azasobanura gute ko yabuze ubushobozi bwo kugura akuma gatoya, cyangwa tubiri kugira ngo arinde iyo nzu?”

Yasobanuye ko aya mabwiriza areba buri muturarwanda wese ufite inyubako ku giti cye (izo guturamo cyangwa iz’ubucuruzi), inyubako za Leta, aho abantu bahurira; ibyanya by’inyamaswa; amashyamba n’ ububiko (stock).

Philippe Habinshuti, ukuriye ishami rishinzwe gukumira inkongi muri MIDIMAR yongeyeho ko buri nyubako nshya igomba guhabwa icyangombwa ari uko harebwe ko ifite ubushobozi bwo guhangana n’inkongi z’umuriro zishobora kuyigwirira, cyane cyane ku nzu z’abantu ku giti cyabo ariko zikoreshwa n’abantu benshi.

Yagize ati “Kimwe mu bintu bigiye gushyirwamo imbaraga biturutse muri aya mabwiriza ni ukureba ko inyubako zigiye gutangira gukoreshwa zujuje ubuziranenge mu bijyanye n’ubwirinzi no mu bijyanye n’inkongi z’imiriro”.

Icyavuzwe cyane gitera impanuka ku nzu zo guturwamo ni amashanyarazi, bidaturuka ku bayatanga nk’uko benshi babitekereza ahubwo ari uko benshi bayakoresha nabi.

Habinshuti yakomeje agaragaza ko buri nzu ikwiriye kugira utuzimyamuriro kuko buri gihe inkongi itangira ari nkeya, ariko aho kugira ngo ba nyirayo bazizimye bagahunga, ugasanga mu mwanya mutoya inzu yose yakongotse.

Amabwiriza asaba ko urugo rwo guturamo rukwiye kugira kizimyamoto ebyiri imwe ikaba mu gikoni kuko ari ho hari ibyabo byinshi, mu gihe indi yashyirwa ahandi ahariho hose ku nzu yo kubamo.

Ingingo z’ingenzi zikubiye muri aya mabwiriza

Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agaruka cyane ku ngingo zirimo gukumira inkongi z’imiriro mu nyubako n’ahandi hantu henshi ari na ho haboneka ingamba zo kugura ibikoresho by’umuriro, kuzikumira ku gasozi, mu bwikorezi, ku bikwa cyangwa ku ikoreshwa ry’ibikoresho bishobora guteza inkongi z’umuriro.

Na none kandi aya mabwiriza atanga ubusobanuro ku kongera ubushobozi mu guhangana n’inkongi z’umuriro no kuyashyira mu bikorwa n’inzego za Leta zirimo RURA, RBS mu kugenzura ubuziranenge na minisiteri zifite aho zihuriye n’imicurnire y’ibiza, umutungo kamere n’ibidukikije.

Byitezwe ko mu mpera z’iki cyumweru izi nzego zitegerejwe guhura harebwa uburyo aya mabwiriza yatangira gushyirwa mu bikorwa cyane cyane ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages