{Mbarushimana Emmanuel ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu wohereje na Denmark yazanye izindi nzitizi zishingiye ku mategeko yanga kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.}

Ubwo Mbarushimana yageraga mu Rukiko mu kwezi gushize yanze kuburana kuko nta Avoka yari yabona , na n’ubu ntawe bari kumwe mu rukiko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Kanama 2012. Noneho uyu munsi avuga ko ataburana kuko adafatwa kimwe n’Ubushinjacyaha, kandi bose ari ababuranyi.

Mbarushima wari uhagaze imbere y’Abacamanza, yambaye ikoti ry’umukara na karavate, yasomewe ibyaha byose ashinjwa by’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu bitero bitandukanye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, Komine Ndora.

Ubushinjacyaha bwasabiye Mbarushimana gufungwa by’agateganyo mbere y’uko urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi.

Ahawe umwanya, Mbarushimana yavuzeko ntacyo avuga mbere yo kugeza ku rukiko ubusabe bwe bubiri: Kureshya imbere y’amategeko n’ubwigenge no kutabogama by’urukiko nk’uko Itegeko Nshinga rya Republika n’andi mahame Mpuzamahanga yashyizweho umukono na Leta y’u Rwanda bibiteganya.

Mbarushimana yasabye ko hakubahirizwa kureshya kw’ababuranyi (Umushinjacyaha n’uregwa) imbere y’amategeko, asaba urukiko gutegeka Umushinjacyaha kumugezaho ibyo akeneye byose mbere yo gutangira kuburana. Yahise ahereza Umushinjacyaha lisite y’impapuro ebyiri y’ibyo akeneye birimo ibitabo by’amategeko, doreko ngo amatgeko yavuga ari ayo azi mu mutwe.

Yakomeje agaragaza ko uko afashwe mu rukiko bugaragaza ubusumbane mu burenganzira afite nk’umuburanyi, kuko Umushinjacyaha we hari ibyo amurusha.
Yavuze ko ubwo aheruka mu rukiko yahagaze no kuri uyu wa Kabiri nabwo arahagarara Umushinjacyaha afite icyicaro. Ibyo ahita abishingiraho asaba ko uyu munsi Umushinjacyaha yagahagarara, Mbarushimana akicara.

Uretse icyo, Mbarushimana avuzeko ko asaba iyubahirizwa ry’ubwigenge bw’urukiko no kutabogama, anenga bikomeye kuba abacamanza binjiriye mu muryango umwe n’Umushinjacyaha baza mu rukiko .

Yasabye Urukiko gutegeka Umushinjacyaha kutazongera kunyura mu muryango umwe n’abacamanaza, kuko nawe ari umuburanyi.

Urukiko rwari ruyobowe na Me Ndahigwa Felix rwakiriye ubusabe bwe, ariko bumubwira ko bidakuraho ko agomba kugira icyo avuga ku byo Ubushinjacyaha bumushinja, n’icyo bumusabira. Urukiko rumusezeranya kubyigira hamwe n’ubusobanuro ari butange kubyo aregwa.

Mbarushimana Emmanuel yaragaruwe mu Rwanda na Denmark kuwa 13 Nyakanga 2014 kugirango aburanishwe ibyaha bijyanye na Jenoside akurukiranweho.

Mbarushimana yahise avuga ko nta kindi yavuga mu gihe ubusabe bwe butarasubizwa, urukiko rutegeka ko urubanza rukomeza ariko Mbarushimana atsindagira ko ntacyo avuga.

Ubushinjacyaha bwahise bugaragaza ko uku kujurira ntaho gushingiye, byongeye kandi kuba yaje mu rukiko akagira n’icyo avuga yaburanye, ngo bwatangajwe no kumva ahagaritse kuburana.

Urukiko rwatangaje ko ruzasoma umwanzuro w’uru rubanza kuwa 13 Kanama 2014 saa tanu ku rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga.