00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida w’abafana ba Rayon Sports yagizwe umwere n’urukiko, bagenzi be nabo bararekurwa

Yanditswe na

Fabrice Twizeyimana

Kuya 2 May 2014 saa 05:28
Yasuwe :

Claude Muhawenimana, Perezida w’abafana ba Rayon Sports yagizwe umwere n’urukiko rwa Nyarugunga kuri uyu wa Gatanu, ku byaha yari akurikiranweho we na bagenzi be byo kugira uruhare mu mvururu zakurikiye umukino wahuje ikipe ye na AS Kigali.
Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho Claude Muhawenimana na bagenzi be ibyaha bine birimo kwigomeka, gukoza isoni ubuyobozi bw’igihugu no gukubita abapolisi, gusenya no guhutaza mu mvururu zakurikiye umukino wari wabahuje na AS Kigali, ku Cyumweru (…)

Claude Muhawenimana, Perezida w’abafana ba Rayon Sports yagizwe umwere n’urukiko rwa Nyarugunga kuri uyu wa Gatanu, ku byaha yari akurikiranweho we na bagenzi be byo kugira uruhare mu mvururu zakurikiye umukino wahuje ikipe ye na AS Kigali.

Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho Claude Muhawenimana na bagenzi be ibyaha bine birimo kwigomeka, gukoza isoni ubuyobozi bw’igihugu no gukubita abapolisi, gusenya no guhutaza mu mvururu zakurikiye umukino wari wabahuje na AS Kigali, ku Cyumweru tariki ya 20 Mata 2014, ariko abaregwa bakabihakana byose.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya kabiri Gicurasi 2014, nibwo urukiko rwanzuye ko Claude Muhawenimana ahita arekurwa, kuko hashingiwe ku bimenyetso byatanzwe nta mpamvu n’imwe ihari yatuma acyekwaho iki cyaha, ngo kuko kuba ari umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports atabazwa ibyakorwa na buri wese waje ku kibuga yitwa umufana wa Rayon Sports na cyane ko icyaha ari gatozi.

Urukiko kandi rwanzuye ko na bagenzi be bareganwaga nabo barekurwa ariko bo bakazajya bitaba urukiko buri wa Gatanu.

Ubwo urukiko rwumvaga impande zombi, umushinjacyaha yari yavuze ko ibyabaye ari umugambi wari wateguwe, aho yavugaga ko binjiranye amabuye muri sitade, nyamara abaregwa bakavuga ko mbere yo kujya muri sitade babanje gusakwa n’inzego z’umutekano.

Benshi mu baregwa bavuze ko ubwo amabuye yaterwaga bari bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano kandi bari muri stade mu gihe abayateraga bari hanze yayo.

Umushinjacyaha yashinje Muhawenimana Claude icyaha cy’ubugome, amubaza uko yageze mu kibuga, avuga ko ibyo yita gukiza ahubwo ko byari ukujijisha ashishikariza abafana gutera amacupa n’amabuye mu kibuga.

Yakomeje avuga ko nk’Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports yakabaye abazi bose.

Muhawenimana yabihakanye avuga ko hakurikijwe aho icyaha cyabereye naho yari ari bitandukanye, gusa akemera ko yinjiye mu kibuga gukiza kuko yari ashinzwe kuyobora abantu aho bicara (protocole) ku kibuga.

Abahagarariye Muhawenimana, Me Bayisenge Irene na Hategeka Placide bari basabye ko mu gukurikirana umukiriya wabo, harebwa amashusho yafatiwe ku kibuga.

Ubushinjacyaha bwasabye ko baba bafunzwe iminsi 30 by’agateganyo, kuko uburemere bw’ibyaha bashinjwa butuma kigenerwa igihano kiri hejuru y’imyaka itanu kandi ko nta cyemeza ko Muhawenimana ari inyangamugayo ku buryo yarekurwa by’agateganyo.

Abamwunganira bavuze ko kuba nta mugambi wari wacuzwe, nta n’intwaro bari bitwaje baramutse bahamwe n’icyaha, bahabwa igihano kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, ibi bibemerera kuburana bari hanze.

Bayingana Alex, nyiri Hotel Alpha Palace yari yemeye kwishingira Muhawenimana Claude usanzwe ari umuyobozi w’iyi hotel ariko akaba afunguwe by’agateganyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages