00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Politiki irera abantu bagapfuba ntabwo ariyo u Rwanda rushaka – Perezida Kagame

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 27 June 2016 saa 09:49
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko guharanira kuba Abanyarwanda bateye imbere, aho kuzigera batega amatwi abaza babashuka ngo babajyane mu bihugu byabo, aho rimwe na rimwe babizeza ubuzima burenze kubaho nk’Abanyarwanda.

Umukuru w’igihugu yabiganirije urubyiruko rugera ku 2000 rwaturutse mu gihugu hose, rwasozaga Itorero “Inkomezamihigo”, bamazemo ibyumweru bibiri mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bifitemo ubushobozi bwo kwikorera ibibabereye, ndetse ko ibibaranga atari isura, ahubwo ari ibyo bashyize imbere, bityo ngo ni na byo bikwiye guhabwa umwanya.

Yagize ati ‘‘Hari ubwo baza nyine bagatoranya muri uru rubyiruko bakabaha amatike sinzi aho babatwara ngo bagiye kubigisha ukuntu babaho neza kurusha kuba Umunyarwanda. Oya, ntuzagire na rimwe udashaka kuba Umunyarwanda kuko uri we ! Ahubwo uzashake kuba Umunyarwanda muzima uteye imbere.’’

Perezida Kagame yavuze ko uwemera ko bamutwara iwabo aba ahombye, abigereranya n’umuntu ukora ubucuruzi amafaranga yose yari umaze kugira akabura, ati ‘‘iyo utwawe kujya kugirwa uw’ahandi burya ntacyo uricyo.’’

Yabigereranyije kandi n’ikintu gitetse ‘ntikibe kibisi cyangwa igihiye’ cyitwa ko cyapfubye, asaba urwo rubyiruko kwirinda ‘gupfuba’, aho yanavuze ko politiki nyinshi muri Afurika zapfubye.

Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko ibyo byose bihera mu rubyiruko, aho Itorero bajyamo ari ryo rigomba kubaha ubushobozi bwo kumva neza no kwifatira umwanzuro.

Yakomeje agira ati ‘‘Politiki irera abantu bagapfuba ntabwo ariyo u Rwanda rushaka, kandi mujye mugira kwiyizera, Imana yaturemye twese kimwe, ntabwo yaremye abantu bamwe ngo ibahe ubushobozi butandukanye n’ubwacu, keretse iyo tutabyibonamo cyangwa tutabyumva, ku buryo abantu bahora bari hejuru y’abandi bababwira, babatunga agatoki.’’

Muri ibyo byose urubyiruko rw’u Rwanda rushukishwa n’abazungu, ngo igisubizo si ugutongana ahubwo ni ukwita ku gukora ikiri icyiza.

Ati ‘‘Iyo wowe ureba ikikureba, ugashaka kuzuza inshingano yawe ndetse bikagaragara ko utera imbere, nicyo gisubizo cy’ugusuzugura, uwagututse, ukwifuriza inabi, nicyo gisubizo. Wita igihe cyawe ujya gusubizanya mu magambo, ujya gutukana, bihorere, ukore ibikureba, ubivanemo inyungu. Aho azajya kukugarukira, azaza ari undi muntu.’’

Abihuza n’uko u Rwanda hagati ya 1994 na 1999 amahanga yarufataga nk’igihugu kinaniwe kuko kubera Jenoside nta wavugaga ngo ‘aba bantu bazavayo’, ariko ngo ubu uwarugeramo byamusaba gutekereza kabiri mbere yo kuvuga ko u Rwanda ari igihugu giciriritse.

 Perezida Kagame yaciye amarenga y’imvano y’ibibazo byugarije ibihugu byibwira ko bikomeye

 Perezida Kagame yasobanuye uko ashaka kubona urubyiruko rw’u Rwanda

Umukuru w'Igihugu mu ifoto rusange n'urubyiruko mu isozwa ry'Itorero Inkomezamihigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages