00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaciye amarenga y’imvano y’ibibazo byugarije ibihugu byibwira ko bikomeye

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 27 June 2016 saa 03:18
Yasuwe :

Mu mpera z’umwaka wa 2015, ni bwo Abanyarwanda bahuriye mu matora ya Referendum bemeza ivugururwa ry’Itegeko Nshinga. Ni amatora yagenze neza ugereranije n’uko ubu bimeze mu Bwongereza nyuma yo gutora bemeza ko iki gihugu kiva mu bigize Ubumwe bw’Ibigu by’i Burayi, icyiswe Brexit.

Ibyavuye muri Referendum y’ivugururwa ry’itegeko Nshinga mu Rwanda, byakiriwe neza n’abaturage aho abatoye ‘Yego’ ari 98%.

Mbere y’amatora, u Bwongereza bwari bwasohoye itangazo bwamagana iryo vugururwa, ariko referendum iherutse kuba ubwo Bwongereza bwikuraga muri EU, imaze gukurikirwa n’ukwegura kw’abayobozi basaga 20, ndetse abarenga miliyoni ebyiri bamaze gusaba ko isubirwamo.

Kuri uyu wa Mbere ubwo yaganiraga n’urubyiruko rugera ku 2000 ruhuriye mu itorero ’Inkomezamihigo’ , Perezida Kagame yasabye abayobozi kuzuza inshingano zabo bagakora ibiri mu nyungu z’abaturage, nk’uburyo burambye bwo gusigasira ibyagezweho, bakibanda ku gukora ibintu bizima, ibibazo by’abaturage bigakemuka.

Perezida Kagame yavuze ko kurinda ibyiza by’igihugu atari abasirikare bafata imbunda ahubwo intangiriro yo kurinda igihugu n’ejo hazaza ari kuri buri wese ufite inshingano agomba kuzuza, haba mu buyobozi n’abikorera.

Yagize ati “Iyo ukora ibintu bizima, ibibazo by’abaturage bigakemuka, burya biba byabonye uburinzi kuko iyo abaturage bafite uruhare mu gukemura ibibazo, n’uburyo tubana nabo, abaturage bakakubonamo ko icyo ubifuriza ari igisubizo cy’ibibazo bafite, bakakubonamo ko ubazana mugakorera hamwe mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bafite, burya umutekano uba wabonetse.”

Yakomeje agira ati “Iyo haje ikibazo giturutse ahandi ukabajyamo ukababwira uti ‘mutabare’, baraza, baza biruka kuko bazi icyo baje kurinda [...] baza bihuta kuberako bazi inyungu babifitemo, babona abayobozi ibyo bakora, uko bitwara, bababonamo ko bakorera inyungu zabo.”

“Iyo batabibona, buri wese yikorera ibye uko abyishakiye bakabona ibikorwa biri mu nyungu z’abantu bake, atari bose nk’uko bakwiye kuba babyifuza, iyo haje ikibazo, ubahamagaye ntibaza, ni nko kuvuga ngo ba bandi babifitemo inyungu nibajyeyo.”

Perezida Kagame yabajije urubyiruko nk “abantu bajijutse” niba basoma amakuru ari ku Isi hose, avuga ko ibibera ahandi bitamureba n’ubwo nabo bajya mu bye kandi bitabareba, ariko we ngo abasubiza ku buryo bubiri.

Yagize ati “Uburyo bwa mbere, njyewe namwe mwese ni uko dukora ibitureba kandi tukabikora neza bikaduhira. Ni cyo cya mbere, ibindi byo kujya gusubiza cyangwa gutukana ntukabiteho umwanya munini. Wowe reba ibikureba, ibyo ushaka ubikore uko ubishaka, biguhire. Igisubizo kindi babona kitanturutseho, gituruka ku bo bayobora.”

“Biriya bibazo bituruka mu bo bayobora bababwira ngo ‘ariko ibyo mudukorera ntabwo aribyo dushaka. Ahubwo murarenga mukajya kubwira abandi ibyo bakwiriye gukora, ariko twe ntabwo mudukorera ibyo dushaka. Buriya kariya kavuyo kose nicyo kavuze. Bagiye gukemura iby’abandi bibagirwa gukemura iby’iwabo.”

“Bwajya gucya mu gitondo, ibyo bamenyereye, abaturage bakababwira bati ‘ariko murabizi? ‘Mwaratumenyereye cyane! Ntabwo mwadukoreye ibidushimishije! Twarabizeye, tubaha ububasha murangije mujya gukora mu nyungu zanyu, murangije mujya kwita ku bihugu by’abandi twebwe muradusiga, muratwibagirwa none muje kudushakamo amajwi yo kubatora, Oya, uyu munsi ntabwo tubatora.”

Perezida Kagame yavuze ko adashaka kumvikana nk’ushinyagura, ariko ashimishwa n’ibiri kubabaho.

Ati “Duhora tubabwira tuti muraza kutubwira ibitubereye duhari? Mwaretse tukaba ari twe tubibabwira? Wowe urambwira ute ibimbereye waretse nkabikubwira? Niba ushaka kugira abo ubwira jya kubwira abo uyobora. Njyewe urambwira iki? Ariko kubera ko atabikoze aho afite inshingano, iyi ni ingaruka ureba.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “ariko buriya baraza gukanguka babe abantu bazima batangire batwumve natwe, bazatangire kutubaza bati “burya mufite ubwenge muratekereza, namwe burya mushobora kwikemurira ibibazo, bikabahira twe ibyacu bikatugaruka?”

Inkuru bifitanye isano:

– - Politiki irera abantu bagapfuba ntabwo ariyo u Rwanda rushaka – Perezida Kagame

– Perezida Kagame yasobanuye uko ashaka kubona urubyiruko rw’u Rwanda

Perezida Kagame ageza impanuro ku rubyiruko rwitabiriye ibikorwa byo gusoza Itorero Inkomezamihigo
Umukuru w'Igihugu mu ifoto rusange n'urubyiruko mu isozwa ry'Itorero Inkomezamihigo
Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana
Uwanyirigira Clarisse, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko
Mu isozwa ry'iri torero urubyiruko rwafashe umwanya wo kwidagadura no gucinya akadiho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages