Umuhanzi Sacha avuga ko yatunguwe no gusanga yari yitezwe n’abantu benshi mu marushanwa ya Kora Awards muri Cote d’Ivoire, nyuma yo gutorwa nk’umwe mu bahanzi bazamutse vuba mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Sacha yavuze ko yasanze abantu benshi bari bazi u Rwanda, bazi na Perezida warwo Paul Kagame; ari na we bakunze kumubazaho. Sacha avuga ko abafana b’umuziki muri Cote d’ivore n’abanyamakuru bo hirya no hino muri Afurika bamugaragarije ko (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artgospel
artgospel
Articles
-
Ikiganiro na Sacha: Yatunguwe no gufatwa nk’icyamamare muri Cote d’Ivoire
11 January 2013, by Nsabimana Emile -
Umuhanzi Geraldine n’umuryango we bimukiye muri Canada
7 June 2013, by Dean IrakUmuhanzi Muhindo Stahimili Geraldine uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana n’umuryango we bimukiye muri Canada kubera umurimo wo kubwiriza n’amasomo.
Aganira na IGIHE, Muhindo yatangaje ko azamara igihe kinini muri Canada. Gusa avuga ko kuba yarimutse bitazamubuza gukomeza guhimba indirimbo.
Anavuga ko ubu hari indirimbo nshya yashyize hanze yitwa “Gidiyoni”.
Yagize ati”Tumaze igihe gito muri Canada, turimo kwiga ariko n’umurimo w’Imana turawukomeje, hari umuzingo mushya ndimo gutegurwa, (…) -
Nyampinga Isimbi Deborah n’umukunzi we basabye imbabazi imbere y’Itorero
11 March 2013, by Mathias HitimanaNyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda wa 2012, Isimbi Deborah, nyuma yo gutwara inda, we n’umukunzi we Safari Bryan bafashe umwanya wo kwihana imbere y’Imana mu rusengero rw’Abangilikani ruri i Remera.
Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha bamwe mu basengera mu itorero ry’Abangilikani ry’i Remera, avuga ko ku cyumweru tariki 10 Werurwe 2013, nyampinga Isimbi Deborah ari kumwe n’umukunzi we, Safari Bryan, bagiye mu rusengero basaba abakirisitu imbabazi.
Isimbi yagiye imbere (…) -
Nta cyatuma ndeka Gospel- Alfred Gaga
31 May 2013, by Rutaganda JoelGaga Alfred ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, aravuga ko atazigera areka kuririmba indirimbo zihimbaza Imana nk’uko biba kuri bamwe. Impamvu avuga ko atazareka kuririmba izo ndirimbo, ni uko ntacyo bya mugezaho kurusha uko ameze ubu.
Aganira na IGIHE, Alfred yagize ati” mpora nsaba Imana kutazatuma ndeka kuyiririmbira”, kuko impano yampaye yo kuririmba numva ntayikoresha mu zindi ndirimbo zitaka abantu cyangwa ibintu.
Alfred Gaga aherutse mu gihugu cya Uganda aho yari (…) -
Pastor Yves Kalinda yanditse igitabo yise "Gusenga, Imabaraga z’Amasengesho"
17 April 2013, by Audace Willy MucyoMu rwego rwo gukomeza gufasha abantu kwegera Imana muri gahunda ze z’ivugabutumwa, umukozi w’Imana ’Pastor Yves Kalinda’ uyobora umuryango ’Peace Evangelical Center’, yanditse igitabo yise "Gusenga, Imbaraga z’Amasengesho".
Iki gitabo, Pastor Kalinda ubwe yemeza ko ari Imana yakimuhumekeyemo ngo gifashe umuntu wese ukunda gusenga akanabikora, nndetse anasobanukirwe neza imbaraga z’amasengesho.
Nk’uko tubikesha urubuga Isange baganiriye, yagize ati: "Ni kenshi tujya kuvuga ubutumwa ariko (…) -
I Rubavu hateguwe igitaramo ‘Ikibatsi Live Concert’ cyo gushima Imana
26 April 2013, by Audace Willy MucyoUrubyiruko ruvuga ubutumwa bita “NAYOUMI (Nazarenne Youth Ministries)” rusengera mu itorero rya ‘Gisenyi Bridge Church of the Nazarene International’ rwateguye igitaramo bise ‘Ikibatsi Live Concert’ kizaba ku cyumweru tariki 5 Gicurasi 2013 guhera saa cyenda z’amanywa (15h00’/3pm).
Nk’uko Ukwiye King Desire uyyabitangarije IGIHE, uru rubyiruko rusanzwe rutegura ibitaramo rugatumiramo abahanzi batandukanye mu rwego rwo kugira ngo bashishikarize urubyiruko gukorera Imana bifashishije (…) -
Lily uririmba indirimbo zihimbaza Imana akomeje muzika muri Canada
26 April 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi Umutesi Liliane uzwi ku izina rya ‘Lily’ ubarizwa muri Canada akomeje kugeza ku bantu ubutumwa bwe abicishije mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Lily ni umuhanzi w’umunyarwandakazi wavukiye i Rwamagana, ariko kubera amasomo n’ubundi buzima akurira i Kigali; aba ariho atangirira umwuga wo kuririmba. Yaririmbaga akanabyina indirimbo z’umuco wa Kinyarwanda mu itorero ‘Abatanyurwa’ nyuma akaza kujya mu itorero ‘Indahemuka’.
Kuri ubu, Lily abarizwa muri Canada mu mujyi wa Ottawa, aho (…) -
Sinibeshye nkoresha amagambo “ Umujinya mwiza”- Kizito Mihigo
29 April 2013, by Rutaganda JoelUmuhanzi Kizito Mihigo umenyerewe mu ndirimo zitanga ubutumwa mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yatangaje ko atibeshye igihe yakoreshaga amagambo “Umujinya mwiza” yakoresheje mu ndirimbo ye.
Mu gihe yifatanyaga n’abakozi ba Banki y ’Abaturage y’u Rwanda mu muhango wo kwibuka abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa Gatanu, tariki ya 26 Mata 2013, mbere yo gusubiramo indirimbo ze Kizito Mihigo mu ikote n’ipantaro, mu mwuka ujyane no kwibuka no mu ijwi rituje (…) -
Kabaganza agiye gushyira hanze album 2 iy’Igiswahili n’Ikinyarwanda
21 March 2013, by Rutaganda JoelLiliane Kabaganza ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, yatangaje ko muri iyi minsi ahugiye kugukomeza gutegura album ebyiri z’amashusho imwe iri mu giswahili indi mu Kinyarwanda.
Aganira na rwandagospel.com, Yakomeje atangaza ko impamvu yo gushaka gushyira hanze izi DVD zizaba zikozwe mu ndimi zitandukanye, ni uko yabisabwe n’abakunzi be bo mu bihugu nka Kenya na Tanzaniya, bityo bikaba ari mu rwego rwo kugira ngo ubutumwa bwe bubashe kumvikana.
Album y’igiswahili yise (…) -
Urutonde rw’abahanzi bazahatanira ‘Groove Awards 2013’
8 May 2013, by Audace Willy MucyoHatangajwe urutonde rw’abahanzi bazahatanira kwegukana intsinzi mu marushanwa yitwa ‘Groove Awards’, ibihembo bitegurirwa abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana, bikabera mu gihugu cya Kenya ku bufatanye n’umuryango wigenga wa ‘Skiza’, agashami ka ‘Safaricom.
Igikorwa cyo kwemeza urutonde rw’abahanzi bazitabira ayo marushanwa cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mata, i Nairobi muri Kenya, mu nzu ya Museum Hill, Louis Leakey Auditorium kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (…)
IGIHE