Nyuma y’aho ‘ Friends of Jesus Choir’ imaze igihe iri mu myiteguro yo gushyira ahagaragara album yayo ya 7 (Vol 7), ku itariki ya 18 Gicurasi 2013 nibwo gateganyijwe kumurika album ‘ Shepherd of my Soul’. Iyi album ikaba iriho indirimbo 5 ziri mu Kinyarwanda, 6 ziri mu rurimi rw’Icyongereza hamwe n’indirimbo 1 iri mu giswahili.
Nk’uko twabitangarijwe na Eric umwe mu barimo gutegura kino gitaramo, yavuze ko batumiye abahanzi batandukanye harimo itsinda ‘The Voice’ rizava muri Tanzania (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artgospel
artgospel
Articles
-
Friends of Jesus Choir igiye gushyira ahagaragara album yise “ Shepherd of my soul”
8 May 2013, by Rutaganda Joel -
Francis Bakets yashyize hanze indirimbo ivuga ku mateka y’u Rwanda
8 April 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi akaba n’umunyamategeko w’umwuga, Francis Bakets, yashyize hanze indirimbo iva imuzingo amwe mu mateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda.
Muri iyi ndirimbo yise "Amateka y’Abanyarwanda" hakubiyemo amwe mu mateka yaranze imibanire y’Abanyarwanda n’uko yagiye ihindurwa n’amateka kugeza ubwo Jenoside iba.
Mu kiganiro na IGIHE, Francis Bakets yagize ati: "Nakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kwibutsa Abanyarwanda amateka twubakiyeho, kugira ngo tumenye aho twavuye bityo tumenye aho tujya." (…) -
Producer Samuel, uzwi muri “Gospel” agiye gutyaza ubwenge mu muziki mu mahanga
19 June 2013, by Dean IrakProducer Ndikumukiza Samuel watunganyije nyinshi mu ndirimbo za Dominic Nic, watunganyije Album “Njyana i Gorogota” ya Alexis Dusabe, nyinshi mu ndirimbo za Liliane Kabaganza, iza Korali Ambassadors, iza Korali Hoziana n’abandi bahanzi azerekeza mu minsi ya vuba muri Norvege murigahunda z’umuziki zirimo no kuwiga by’umwuga.
Ndikumukiza avuga ko amaze kugera ku rwego rwishimirwa n’abantu benshi bitewe n’indirimbo yakoze, ariko ngo igihe cye cyo kujya kwiga umuziki kirageze.
Ati (…) -
Uzamukunda Goretti uramya Imana yatumiwe gutaramira muri New York n’i Pretoria
30 April 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana y’Ikizulu, "Goretti Uzamukunda", aratangaza ko yamaze kwakira ubutumire bwo kujya gutarama muri Amerika i New York mu mpera za Kamena 2013, akazahagera akubutse i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Avuga kandi ko kuri tariki ya 15 Gicurasi, azaba ari mu bindi bitaramo bizamara iminsi 15 muri Afurika y’Epfo.
Goretti avuga ko yamaze gutumirwa mu giterane mpuzamahanga, yatumiwemo biturutse ku mashusho y’indirimbo ari kuri (…) -
Guhabwa Groove Awards byongereye umuhanzi Bahati imbaraga zo gufasha abakene
4 June 2013, by Dean IrakUmuhanzi Bahati Alphonse umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana, avuga ko igihembo aherutse guhabwa cya Groove Awards 2013 cyamwongereye imbaraga mu bikorwa yari asanzwe akora byo gufasha abatishoboye.
Aganira na IGIHE, Bahati yagize ati “Ubu ndashaka kubakira umugore utuye muri za Masaka. Ndifuza ko tubinyujije mu buhanzi twamubonera icumbi.”
Bahati Alphonse yegukanye iki gihembo nk’umuhanzi w’umwaka mu baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda. Bahati yatowe hagati y’abahanzi Gaby (…) -
Dj Pascy mu guteza imbere Reggae mu guhimbaza Imana
3 June 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi Ndayishimye Pascal uzwi ku izina ry ’Dj Pascy inkoramutima’ aririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Regae kuko afatiraho nyakwigendera Lucky Dube icyitegererezo.
Dj Pascy Inkoramutima yatangiye kuririmbira muri korali yanandikiraga indirimbo ubwo yari umunyeshuri mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, maze arangije amasomo ye afata gahunda yo kuririmba ku giti cye, n’ubwo akiri no muri korali ’Abahetsi’ yo muri ADEPR i Remera, anabereye umwe mu bacuranzi bakomeye. (…) -
‘Guy Badibanga’ yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana
21 March 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi Guy Badibanga umenyerewe cyane mu nsengero zitandukanye ayobora kuramya no guhimbaza yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana yise “Praise and Worship Live Concert”, kizaba kuri iki cyumweru tariki 24/03/2013 kuri Christian Life Church (CLA) i Nyarutarama. Nk’uko twabitangarijwe na Luc Buntu, umwe mubari gutegura iki gitaramo, kizatangira saa kumi n’imwe n’igice (17h30’ / 5.30pm), kwinjira bikaba ari Amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi bitanu (5,000 Frw), maze ugahambwa CD (…)
-
David Nduwimana yashyize hanze album ye ya kabiri yise “Yesu ni inyishu”
1 May 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ‘Nduwimana David’ uririmba indirimbo zihimbaza Imana, yashyize hanze album ye ya kabiri yise “Yesu ni inyishu”, ndetse iboneka ku masoko yo mu gihugu cy’u Burundi.
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zifite n’amashusho zikubiye kuri album ye ya mbere yise ‘Ni wewe nizigira’, aratangaza ko yamaze gusohorera mu Burundi album ye ya kabiri ikubiyeho indirimbo nka ‘Ico nifuza’, ‘Mwami ndaje’, ‘Naratoranijwe’, ‘Yesu ni inyishu’, n’izindi anateganya (…) -
Dominic Nic ati "Imvi zanjye zizaba uruyenzi nkiririmbira Uhoraho"
24 June 2013, by Dean IrakHavuzwe amagambo menshi ko umuhanzi Dominic Nic yaba agiye kuva mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana akajya mu baririmba indirimbo zisanzwe, ariko we abyamaganira kure none yahise anashyira hanze indirimbo nsya ihimbaza Imana yise “Azanyibuka”.
Aganira na IGIHE, Dominic Nic yavuze ko iyi ndirimbo yari imaze amezi agera kuri atatu itunganywa na Producer Clement Ishimwe muri Kina Music.
Dominic ashimangira nanone ko ibyavuzwe byari ibihuha kandi ko atigeze ava mu mubare (…) -
Goreth Uzamukunda yerekeje muri Afurika y’Epfo ku bw’umuziki
25 May 2013, by Dean IrakMu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2013, umuhanzi Goreth Uzamukunda, usanzwe umenyerewe ku izina rya ’Maman Gospel’, yerekeje mu gihugu cy’Afurika y’Epfo mu gitaramo yatumiwemo.
Urubuga rwandagospel.com ruvuga ko yitabiriye igiterane yatumiwemo na Minisiteri y’ivugabutumwa yitwa "Kwansiza Bantu’, aho biteganijwe ko azaririmba kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru.
Goreth Uzamukunda, asanzwe amenyerewe mu biterane binyuranye muri Afurika y’Epfo.
Biteganijwe ko (…)
IGIHE