Turi ku wa 26 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 360 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi itanu ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi wahariwe gufungura impano za Noheri ku baba baraye bazihawe.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1945: Ifaranga ry’u Bufaransa ryataye agaciro ku rugero rwa 66 %.
1985: Dian Fossey, Umunyamerika wabaye mu Rwanda igihe kinini yita ku ngagi muri Pariki y’Ibirunga aho yitwaga Nyiramacibiri, yiciwe mu Rwanda.
2004: Muri Aziya y’Amajyepfo, (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeAmateka
HomeAmateka
Articles
-
Tariki ya 26 Ukuboza
26 December 2025, by IGIHE -
Tariki ya 27 Ukuboza
27 December 2025, by IGIHETuri ku wa 27 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 361 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi ine ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwitegura guhangana n’indwara z’ibyorezo, hashorwa imari mu byo kuzikumira, kuzitahura no kubaka inzego z’ubuvuzi zikomeye.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1945: Ikigenga Mpuzamahanga cy’Imari, FMI cyarashinzwe.
1949: Indonésie yabonye ubwingenge yigobotoye ubukoloni bw’u Buholandi.
1991: Mikhail Gorbachev wayoboraga (…) -
Tariki ya 28 Ukuboza
28 December 2025, by IGIHETuri ku wa 28 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 362 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 3 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1964: Havutse Inyumba Aloisea wagize uruhare, mu isry’y’Umuryango FPR-Inkotanyi, mu gukusanya inkunga by’umwihariko anazwiho kuba ari we waguze mu Budage impuzankano izwi nka “Mukotanyi” yambarwaga n’Ingabo za RPA ubwo zari mu rugamba rwo kubohora igihugu.
1917: Abagore mu Bwongereza bahawe uburenganzira bwo gutora.
1962: (…) -
Tariki 29 Ukuboza
29 December 2025, by IGIHETuri ku wa 29 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 363 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi ibiri ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1911: U Bushinwa bwahindutse Repubulika, bigizwemo uruhare na Sun Yat-Sen.
1945: Hashinzwe ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI), hagamijwe kunganira no gufasha mu iterambere ry’ibihugu byasigaye inyuma mu majyambere, binyujijwe mu nguzanyo zihoraho.
2000: Ubwato bubiri bwagonganiye mu ruzi rwa Meghna muri Bangladesh, (…) -
Tariki ya 30 Ukuboza
30 December 2025, by IGIHETuri ku wa 30 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 364 mu minsi igize umwaka. Hasigaye umunsi umwe ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1975: Havutse Repubulika ya Madagascar.
2002: Mwai Kibaki, wari watorewe kuyobora Kenya, yararahiye.
2006: Saddam Hussein wari Perezida wa Iraq yishwe amanitswe nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba.
2013: Abarwanya ubutegetsi bwa RDC bagabye ibitero ku nyubako zikomeye i Kinshasa, abantu barenga 100 bahasiga ubuzima. (…) -
Tariki ya 31 Ukuboza
31 December 2025, by IGIHETuri ku wa 31 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 365 mu minsi igize umwaka ari na wo wa nyuma usoza 2025.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2001: U Rwanda rwabonye ibirango bishya birimo ibendera, ikirangantego n’Indirimbo yubahiriza Igihugu.
2017: Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza mu 1998 yararangiye.
2013: Patrick Karegeya yiciwe muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Johannesburg.
1980: Léopold Sédar Senghor wari Perezida wa Senegal yareguye asimburwa na (…) -
Tariki ya 1 Mutarama 2026
1 January, by IGIHETuri ku wa 01 Mutarama, 2026. Umwaka Mushya Muhire wa 2026.
Kuri uyu munsi, uretse ibirori byo kwishimira umwaka mushya hirya no hino ku Isi, Kiliziya Gatolika iwizihiza nk’Umunsi wahariwe Amahoro. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.
2006: Inzego z’imitegekere y’igihugu z’u Rwanda zaravuguruwe, intara ziva kuri 12 ziba enye n’Umujyi wa Kigali, uturere tuba 30.
2007: Ban Ki-moon ukomoka muri Koreya y’Epfo yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Loni asimbuye Koffi Annan.
2009: I (…) -
Tariki ya 2 Mutarama 2026
2 January, by IGIHETuri ku wa 2 Mutarama 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1971: Abantu 70 bishwe no kubura umwuka bitewe n’umubyigano wabaye muri Stade y’i Glasgow muri Écosse.
1974: Perezida wa 37 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Nixon, yemeje iteka ryo kutarenza umuvuduko wa kilometero 90 ku batwara ibinyabiziga.
1997: Mu Nyanja y’u Buyapani, ubwato bwararohamye hamenekamo toni 4.420 za peteroli.
2007: Muri Indonésie impanuka y’indege ya Boeing 737 yahitanye abari bayirimo (…) -
Tariki ya 3 Mutarama
3 January, by IGIHETuri ku wa 3 Mutarama 2026.
Ibi i bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.
1991: Mu rugamba rwo kubohora Igihugu, Ingabo za FPR Inkotanyi zahinduye isura y’imirwano zigaba igitero gikomeye mu duce twa Gatuna na Kaniga mu rwego rwo kwima inzira ibikoresho by’Ingabo za FAR.
2019: Louise Mushikiwabo yatangiye Inshingano nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.
1956: Inkongi y’umuriro yibasiye agasongero ka Tour Eiffel i Paris mu (…) -
Tariki ya 4 Mutarama
4 January, by IGIHETuri ku wa 4 Mutarama 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe inyandiko izwi nka “Braille” yifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1948: Birmanie yabonye ubwigenge yigobotoye ubukokoloni bw’u Bwongereza.
1990: Gariyamoshi yari itwaye abantu benshi yagoganye n’itwara imizigo muri Pakistan, abantu 307 bahasiga ubuzima abandi 700 barakomereka.
2010: Inyubako ya mbere ndende ku Isi ya ”Burj Khalifa” yafunguye imiryango ku mugaragaro i (…)
IGIHE