Turi ku wa 28 Mutarama 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kumenyekanisha akamaro ko kurinda amakuru bwite y’ubuzima bw’abantu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1961: Mbonyumutwa Dominic yatowe n’Inteko nka perezida wa Repubulika abimburira abandi kwicara kuri uwo mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu mateka y’u Rwanda. Uyu munsi kandi i Gitarama habaye Kongere idasanzwe, ikuraho ingoma ya cyami, itangiza ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika.
1959: Haute-Volta yahindutse (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeAmateka
HomeAmateka
Articles
-
Tariki ya 28 Mutarama
28 January, by IGIHE -
Tariki ya 29 Mutarama
29 January, by IGIHETuri ku wa 29 Mutarama 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2025: Abacanshuro barenga 280 bo muri Romania, barwanaga ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banyuze mu Rwanda bava i Goma nyuma yo gusabirwa inzira.
1986: Yoweri Museveni wari Umuyobozi w’Ingabo zitwaga NRA, yabaye perezida wa Uganda nyuma yo gutsinda urugamba yari ahanganyemo n’ingabo z’icyo gihugu.
1861: Kansas yabaye Leta ya 34 mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1986: Uruganda (…) -
Tariki ya 30 Mutarama
30 January, by IGIHETuri ku wa 30 Mutarama 2026.
Ni umunsi wahariwe abarimu mu Bugiriki.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1933: Adolf Hitler yarahiriye kuyobora u Budage.
2000: Indege ya Kenya Airways yakoze impanuka igwa mu Nyanja ya Atlantic, abantu 169 bahasiga ubuzima.
2020: Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko COVID-19 ari icyorezo cyugarije Isi.
Mu muziki
2016: Bwa mbere mu mateka ye, David Bowie yageze ku muhigo wo kugira album iri ku mwanya wa (…) -
Tariki ya 31 Mutarama
31 January, by IGIHETuri ku wa 31 Mutarama 2026.
Muri Nauru barizihiza ubwigenge babonye mu 1968 bigobotoye ubukoroni bwa Australia mu gihe muri Autriche ho ari umunsi wahariwe kwita ku bana bo ku muhanda.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.
1996: Ikamyo yikoreye ibisasu yaturikiye ku marembo ya Banki Nkuru ya Sri Lanka mu Mujyi wa Colombo, ihitana abantu 86, abandi barenga 1400 barakomereka.
2009: I Molo muri Kenya hapfuye abantu 113, abandi 200 barakomereka bitewe n’impanuka y’iturika (…) -
Tariki ya 1 Gashyantare
1 February, by IGIHETuri ku wa 1 Gashyantare 2026.
U Rwanda rurizihiza Umunsi w’Intwari.
Muri rusange, ku Isi yose wizihizwa nk’uwahariwe kwambara imyambaro ya Hijab imenyerewe ku bayisilamukazi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2025: Indege itwaye abacanshuro bafatiwe ku rugamba na M23, yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, berekeza mu bihugu byabo.
1879: Indirimbo “La Marseillaise” yatoranyijwe nk’iyubahiriza igihugu cy’u Bufaransa. Yanditswe na Claude Joseph Rouget de (…) -
Tariki ya 2 Gashyantare
2 February, by IGIHETuri ku wa 2 Gashyantare 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku Bishanga.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1900: Abapadiri bera basabye uruhushya rwo gukorera mu Rwanda, ibwami babanza kubyanga ariko baza kwemeranya kuhakorera, gusa basabwa kutivanga mu mikorere y’umwami.
1994: U Bubiligi bwirukanye Umwamikazi Rosalie Gicanda wari uri kwivuriza muri icyo gihugu.
1971: Perezida Idi Amin ufatwa nk’umunyagitugu wayoboye Uganda, yasimbuye ku butegetsi Perezida Milton (…) -
Tariki ya 4 Gashyantare
4 February, by IGIHETuri ku wa 4 Gashyantare 2026. Ni Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Kurwanya Kanseri.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1997: Abakozi batanu b’Umuryango w’Abibumbye barimo Abanyarwanda batatu, Umwongereza n’umunya-Cambodge, biciwe mu Rwanda, mu gico cyari cyatezwe n’abacengezi bari bariyemeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda nyuma y’uko batsinzwe na FPR n’ingabo zayo zikababuza gukomeza gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abishwe barimo Sastra Chim Chan, Jean Bosco (…) -
Tariki ya 5 Gashyantare
5 February, by IGIHETuri ku wa 5 Gashyantare 2026.
Uyu munsi abanya-Pakistan bawuhariye kujya bifatanya n’abatuye muri Kashimir mu rwego rwo gushaka uko iki gice cyakwiyomora ku Buhinde bukigenzura, kikaba igihugu cyigenga.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1988: Hashyizweho komite ku rwego rwa minisiteri ihuriweho n’u Rwanda na Uganda ngo yige ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda bari muri Uganda nubwo iyo komite nta gisubizo yigeze itanga.
1994: Cyprien Ntaryamira yabaye Perezida w’u (…) -
Tariki ya 6 Gashyantare
6 February, by IGIHETuri ku wa 6 Gashyantare 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurandura ibikorwa bitandukanye byo gukata bimwe mu bice bigize imyanya y’ibanga y’abagore hagendewe ku muco w’ibiguhu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1963: Hasohotse urutonde rw’abagize Guverinoma rutagaragaragaho umuntu n’umwe wo muri UNAR nubwo bari barasezeranyijwe ko bazahabwa Minisiteri ebyiri bakanagira Abaperefe babiri bayobora za Perefegitura.
1981: Muri Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatangije (…) -
Tariki ya 7 Gashyantare
7 February, by IGIHETuri ku wa 7 Gashyantare 2026.
Grenade irizihiza ubwigenge yabonye yigobotoye ubukoroni bw’u Bwongereza mu 1974.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2025: Imirambo y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo bapfiriyee muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara yabahuzaga n’Umutwe wa M23, yanyujijwe mu Rwanda icyuwe.
1990: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, zarasheshwe.
1991: Muri Haiti batoye bwa mbere Perezida, Jean-Bertrand Aristide binyuze mu buryo bwa demokarasi. (…)
IGIHE