00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona cya 13

Yanditswe na

Jean Bosco MUTIBAGIRANA

Kuya 16 May 2012 saa 08:50
Yasuwe :

Kuri uyu wa kabiri, ikipe ya APR yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere cya 13 nyuma yaho mukeba Police FC itsinzwe na Mukura 1-0 kuri sitade ya Kicukiro.
Ikipe ya Police yasabwaga gutsinda imikino ibiri isigaye (Mukura, Isonga) kugira ngo ihite irusha APR inota rimwe ariko kuba yatsinzwe na Mukura byahise bifasha APR gukomeza kuyirusha amanota 5, bityo niyo Police yatsinda umukino isigaranye n’Isonga ntacyo byayimarira.
ikipe ya Mukura yatsinze igitego ku munota wa 20 (…)

Kuri uyu wa kabiri, ikipe ya APR yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere cya 13 nyuma yaho mukeba Police FC itsinzwe na Mukura 1-0 kuri sitade ya Kicukiro.

Ikipe ya Police yasabwaga gutsinda imikino ibiri isigaye (Mukura, Isonga) kugira ngo ihite irusha APR inota rimwe ariko kuba yatsinzwe na Mukura byahise bifasha APR gukomeza kuyirusha amanota 5, bityo niyo Police yatsinda umukino isigaranye n’Isonga ntacyo byayimarira.

ikipe ya Mukura yatsinze igitego ku munota wa 20 w’igice cya mbere, gitsinzwe na Sebanani Emmanuel, uyu akaba yarahoze muri APR.

Mu gice cya kabiri Police FC na ba rutahizamu Kagere Meddie na Rivaldo bagerageje kubona ibitego bibiri basabwaga ariko ikipe ya Mukura ifatanya yose guhagarara ku gitego cyayo kugeza umukino urangiye.

APR yegukanye igikombe cya 13 uyu mwaka, nyuma y’uko umwaka ushize yari yacyegukanye inshuro eshatu zikurikiranye kandi ubu zibaye enye.

Mukura VS ubu ihise ifata umwanya wa kabiri by’agateganyo, yari iwukeneye cyane kuko mu gihe Police FC yatsindwa n’Isonga hanyuma APR igatwara n’igikombe cy’Amahoro, Mukura yaba ariyo izasohokera u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere muri Africa (Confederation Cup).

Ariko na none, Police itsinze Isonga yahita ifata umwanya wa kabiri bityo APR yaba na none iramutse yegukanye igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, byafasha Police FC gukina ku nshuro ya mbere imikino nyafurika.

APR izahabwa igikombe kumugaragaro kuri uyu wa gatanu ku mukino w’ikirarane wa shampiyona uzahuza Isonga FC na Police FC kuri sitade ya Kigali.

Uko imikino yagenze kuwa Kabiri tariki 15 Gicurasi 2012

Espoir FC 0-1 Nyanza FC

AS Kigali 1-1 Isonga FC

Police FC 0-1 Mukura VS

Etincelles FC 2-0 Marines FC

Amagaju FC 1-0 Kiyovu Sports

Rayon Sports 1-0 La Jeunesse

Uko imikino izagenda kuwa gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2012

Isonga FC na Police FC

Tubibutse ko umwaka utaha icyiciro cya mbere kizaba kigizwe n’amakipe 14 nyuma y’aho amakipe abiri yari mu cyiciro cya kabiri ari yo AS Muhanga and Musanze FC abonye tike yo gukina mu cyiciro cya mbere naho Espoir FC ikaba yarasubiye mu cyiciro cya kabiri.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages