00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Congo Brazzaville yareze u Rwanda, kuki Birori yavuye mu mwiherero w’Amavubi?

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 4 August 2014 saa 12:49
Yasuwe :

Nubwo u Rwanda rwasezereye Congo Brazzaville kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya ibitego 2-2, Congo yamaze gutanga ikirego mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) kuko Dady Birori cyangwa Taddy Etekiama afite ibimuranga byinshi.
Mbere yo kuza mu Rwanda, Congo Brazzaville yari yatanze ikirego muri CAF, tariki ya 21 Nyakanga 2014, umunsi umwe nyuma yo gutsinda Amavubi ibitego 2-0, isaba ibyangombwa by’irangamimerere bya Dady Birori wabanje mu kibuga kuri uyu mukino.
Iki (…)

Nubwo u Rwanda rwasezereye Congo Brazzaville kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya ibitego 2-2, Congo yamaze gutanga ikirego mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) kuko Dady Birori cyangwa Taddy Etekiama afite ibimuranga byinshi.

Mbere yo kuza mu Rwanda, Congo Brazzaville yari yatanze ikirego muri CAF, tariki ya 21 Nyakanga 2014, umunsi umwe nyuma yo gutsinda Amavubi ibitego 2-0, isaba ibyangombwa by’irangamimerere bya Dady Birori wabanje mu kibuga kuri uyu mukino.

Iki kirego kigira kiti “ Tugendeye ku mpapuro z’umukino wahuje Congo Brazzaville n’u Rwanda, tariki ya 20 Nyakanga i Pointe-Noire, turifuza ibisobanuro birambuye ku mwirondoro wa Dady Birori wambara numero 11 wavukiye i Kinshasa tariki ya 12 Ukuboza 1986 ufite pasiporo nomero PS023413 yatanzwe tariki ya 2 Nzeli 2009.”

Rwanda-CAF: Dady Birori
Nyuma yo gutanga ikirego Congo Brazza yifashishije ibitangazamakuru mpuzamahanga

Bakomeza bagira bati “ Izina rye nyakuri ni Agiti Taddy Etekiama akinira AS Vita club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ibyangombwa bye byerekana ko yavukiye i Kinshasa tariki ya 13 Ukuboza 1990, yambara numero 25 mu mikino ya CAF champions league.”

Badji Mombo Wantete, umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Congo Brazzaville (Fécofoot), avuga ko uyu mukinnyi akoresha ibyangombwa bibiri mu marushanwa ategurwa na CAF ariyo mpamvu basabye ko Dady Birori na Taddy Etekiama basabwa ibisobanuro.

Nyuma yo gusezererwa kuri penaliti, Claude Leroy, umutoza wa Congo Brazzaville yavuze ko afite icyizere cyo kuzakina imikino yo mu majonjora mu matsinda kuko u Rwanda rugomba guterwa mpaga ku mukino ubanza y’ibitego 3-0 kuko bakinishije umukinnyi ufite ibyangombwa by’ibihimbano.

AS Vita club-CAF: Agiti Taddy Etekiama

Yagize ati “ Mwakinishije umukinnyi ufite ibyangombwa bibiri bitandukanye, byumvikana ko umukino ubanza tuzatera mpaga y’ ibitego 3-0 ariko sinshaka kubigarukaho ntabavangira ibyishimo mufite.”

Abajijwe impamvu Dady Birori atakinnye, umutoza w’u Rwanda Stephen Constantine yavuze ko atazi uwo mukinnyi nyamara ariwe watsinze ibitego 3-0 ubwo basezereraga Libya.

Ku birego bya Congo Brazzaville, Constantine yagize ati “Na Libya yarareze ntacyo byatanze.”

Nyuma yo gusezera Libya byavuzwe ko nayo yareze muri CAF ivuga ko Dady Birori atari yemerewe gukinira u Rwanda. Iki kirego gikurikiye icyo Mali yigeze kuregamo Kagere Meddie.

Birori yatsinze ibitego bitatu byasezereye Libya

Kuki Dady Birori atasubiye mu mwiherero w’Amavubi?

Dady Birori na Haruna Niyonzima bavuye mu mwiherero w’Amavubi tariki ya 23 Nyakanga bajya mu makipe yabo, Birori yagombaga kujya gutegura umukino wa CAF champions league na Al Hilal yatsinzemo penaliti bayobora itsinda A.

Birori yagombaga gusanga Amavubi mu mwiherero i Kigali tariki ya 29 Nyakanga gusa umutoza Stephen Constantine kuwa Gatatu yatangaje ko Birori atakije ku mpamvu zitashyizwe hanze. AS Vita Club izakina na Zamalek tariki ya 9 Kanama 2014 mu Misiri

Ese Dady Birori yaba yarahunze iki kirego?

Ese u Rwanda rwahagarikwa imyaka ibiri muri CAF?

Amategeko ya CAF avuga ko igihe umukinnyi yakoresheje ibyangombwa bififitse ishyirahamwe ry’imikino rihagarikwa imyaka ibiri mu mikino itegurwa n’iyi mpuzamashyirahamwe.

FERWAFA igomba kwirinda ibibazo nk'ibi kuko biyihamye yahagarikwa imyaka ibiri, Birori&Etekiama cyangwa Mbuyu Twite& Gasana Eric
Ese CAF ihannye u Rwanda imyaka ibiri rudakina imikino bategura, ni ikihe gihugu cyaba cyiteguye kwakira CHAN 2016?

Bivuze ko Dady Birori ahamwe n’ibyangombwa bituzuye, u Rwanda rwatakaza kwakira imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu CHAN kizabera mu Rwanda bishobora kugorana kubona uwakira iyi mikino mu gihe hasigaye umwaka umwe gusa.

Icyo amategeko ya CAF avuga

Ingingo ya 36.11 ivuga ko igihe habayeho kubeshya mu byangombwa, Ishyirahamwe rirebwa n’ikibazo rizahagarikwa imyaka ibiri mu marushanwa ategurwa na CAF.

Mu ngingo ya 37.2 ivuga ko Congo Brazzaville yakabaye yarandikiye umunyamabanga wa CAF binyuze muri Email, Fax bitarenze amasaha 48 umukino urangiye.

Iki kirego giherekezwa n’amadorali 2000 (miliyoni 1 n’ibihumbi 368 Rwf) asubizwa Ishyirahamwe ryareze iyo ritsinze akishyurwa n’iryatsinzwe.

Muri Nyakanga, CAF yahagaritse Thierry Fidjeu wakiniye Guinée Équatoriale ku mikino bahuye na Mauritania, bakurwa mu irushanwa byatumye Mauritania ihura na Uganda mu gice gikurikira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages