00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dady Birori yirukanishije u Rwanda muri CAN

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 17 August 2014 saa 04:53
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF,) ryatangaje ko hafashwe umwanzuro wo gusezerera ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika izabera muri Maroc mu mwaka wa 2015.
Nk’uko bigaragazwa n’itangazo ryashyizwe ahagaragara na CAF, u Rwanda rusezerewe muri aya marushanwa kubera ikirego Congo Brazzaville yagejeje kuri iri shyirahamwe irega u Rwanda nyuma yo gutsindwa n’Amavubi mu mukino wabereye i Pointe Noir ku itariki ya 20 (…)

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF,) ryatangaje ko hafashwe umwanzuro wo gusezerera ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika izabera muri Maroc mu mwaka wa 2015.

Nk’uko bigaragazwa n’itangazo ryashyizwe ahagaragara na CAF, u Rwanda rusezerewe muri aya marushanwa kubera ikirego Congo Brazzaville yagejeje kuri iri shyirahamwe irega u Rwanda nyuma yo gutsindwa n’Amavubi mu mukino wabereye i Pointe Noir ku itariki ya 20 Nyakanga 2014.

Itangazo rya CAF rivuga ko u Rwanda rusezerewe Congo akaba ariyo ibonye itike yo gukomeza.

Hano ni muri Gicurasi ubwo Amavubi yatsindaga Libya ibitego bitatu bya Dady Birori abona itike yo gukina ijonjora rya gatatu ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Congo Brazzaville yareze u Rwanda ko rwakinishije Dady Birori kandi asanzwe akinira AS Vita Club y’i Kinshasa, akaba anafite Pasiporo ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) iriho amazina Etekiama Agiti Tady n’imyaka itandukanye n’ibyangombwa akoresha mu Rwanda.

Hakurikije ibyangombwa byatanzwe by’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ibya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazzaville , ikanumva ibisobanuro birambuye bya Dady Birori ubwo yitabaga ubuyobozi bw’iri shyirahamwe i Cairo ku itariki ya 11 Kanama 2014 ; CAF yasanze uyu mukinnyi afite ibyangombwa bimuranga byinshi ndetse birimo amanyanga.

Ibisobanuro bya Dady Birori na FERWAFA ntibyanyuze CAF, u Rwanda rubihombeyemo.

Nubwo FERWAFA yisobanuye imbere y’ubuyobozi bwa CAF ivuga ko uyu mukinnyi ari umunyarwanda kandi afite indangamuntu y’u Rwanda, iri shyirahamwe ryakoze ubucukumbuzi risanga amazina ye nyakuri ari Etekiama Agiti Tady akaba yarahawe andi mazina ya Dady Birori aje gukinira u Rwanda.

Hashingiwe kuri ibi byose n’ibindi bimenyetso iri shyirahamwe rifite, hakarebwa ingingo ya 42 mu mategeko agenga imikino nyafurika n’ingingo ya 82 na 83.1 igenga imyitwarire, CAF ifashe imyanzuro yo:

1.Guhita ihagarika umukinnyi Etekiama Agiti Tady / Birori Dady mu ikipe akinira n’ikipe n’iy’igihugu kugeza hafashwe undi mwanzuro

2.U Rwanda rutsinzwe umukino waruhuje na Congo Brazza, ruhita rusezererwa muri aya marushanwa

3.Congo niyo igomba gukomeza mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika izabera muri Maroc muri 2015, ishyirwa mu itsinda A isimbuye u Rwanda.

Mu Rwanda yitwa Dady Birori, muri Congo akitwa Etekiama Agiti Tady

4.Ibindi bihano bishobora kuziyongera ku bihawe uyu mukinnyi, bizamenyekana mu nama y’inteko rusange izaba ku itariki ya 17 Nzeri 2014.

5.Uyu mukinnyi n’abandi bireba bagomba gufata umwanzuro ku bwenegihugu bubiri afite

Ibi byemezo bifatiwe uyu mukinnyi n’u Rwanda bigomba guhita bishyirwa mu bikorwa nk’uko biteganywa n’igitabo cy’amategeko agenga imyitwarire muri CAF.

Iri tangazo rigiye hanze nyuma y’amasaha make ikipe ya Zamalek yo mu Misiri itangaje ko igiye kurega Dady Birori.

Zamalek yari kumwe na AS Vita Clu, Birori akinira, mu itsinda A rya CAF champions league, mu mikino yombi yabahuje Vita yayitsinze yombi ikomeza muri 1/2 cy’irangiza na hamwe na Tout Puissant Mazembe yombi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi wa Zamalek, Ibrahim Hassan yabwiye Supersport ko bari gutegura ikirego cyo kohereza muri CAF basaba ko amanota Vita club yabonye Dady Birori ari mu kibuga yakurwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages