Mu bakinnyi 61 bakinaga nk’Abanyarwanda babajijwe n’akanama kashyizweho n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) basanze 28 bafite ibyangombwa bituzuye naho babiri muri bagize aka kanama baregura.
Nubwo batatangaje urutonde rw’aba bakinnyi 28 kuko kuri uyu wa Kane aribwo bashyikiriza raporo inteko rusange ya FERWAFA, Mwanafunzi Albert ukuriye aka kanama yavuze ko abakinnyi basanze bafite ibyangombwa bituzuye babashyira mu byiciro nka bitatu.
Nubwo aka kanama katahakanye urutonde ruherutse kujya hanze yewe ngo banarwemeze, bavuze ko abakinnyi ba APR FC batari bitabye kimwe n’abandi bahamagawe, berekanye ibyangombwa byabo.
Mwanafunzi yavuze ko hari abakinnyi bari bafite ubwenegihugu mu buryo butemewe bahawe kugira ngo bakinire ikipe y’igihugu, bari kubashishikariza ko banyura mu nzira zemewe n’amategeko bakabushaka.
Hari igice cy’abakinnyi bashakiwe indangamuntu n’abayobozi b’amakipe, aba bakinnyi bakaba batarakiniye ikipe y’igihugu.
Igice cya gatatu n’icy’abakinnyi baje mu Rwanda bavuye mu bindi bihugu bagakina nta byangombwa mpuzamahanga (International Transfer Certificate), abaje mbere ya 2009, ubwo ubu buryo bwatangiraga gukoreshwa bakaba nta kipe ivuga ko bayikiniye bazakomeza bakinire ku byangombwa bafite ariko abaje nyuma y’uriya mwaka bo bazasubira gushaka ibyangombwa.
Mwanafunzi yavuze ko bazakomeza gukurikirana bamwe mu bakinnyi kuko hari amakuru mashya agenda abageraho, asobanura ko abakinnyi bababajije bafatanyije n’Ikigo cy’igihugu cy’abinjira n’abasohoka kimwe n’Umushinga w’igihugu w’indangamuntu.
Nubwo hamenyekanye abakinnyi bahawe ubwenegihugu mu buryo bufifitse, iki kibazo ntikirabonerwa umuti kuko ababutanze batigeze bamenyekana bityo inzira zakoreshejwe ngo zifungwe.
Mwanafunzi yagize ati “ Ntabwo ababikoze bazakurikiranwa ahubwo uwabisubiramo niwe wakurikiranwa, turashaka ko uyu muco uhagarara mu mikino by’umwihariko mu mupira w’amaguru mu Rwanda.”
Uyu muyobozi muri FERWAFA ushinzwe amarushanwa yavuze ko basabye inzego za Leta ko zashakira abayobozi b’amakipe amahugurwa yo kubereka uko basaba ubwenegihugu.
Yagize ati “ Hari abakinnyi usanga bemerewe ubwenegihugu igihe babusaba kuko wenda bashakanye n’Umunyarwandakazi ariko batabizi banyuze mu buryo butemewe babona biriya byangombwa bituzuye.”
Ku mpungenge z’umukinnyi waba yumva yararenganye, ngo yakegera Ikigo cy’igihugu cy’abinjira n’abasohoka n’Umushinga w’indangamuntu akazahabwa ibyangombwa bye.
Aha niho Mwanafunzi yahereye agira ati “ Kuri aba bakinnyi bashidikanywa cyangwa babaye abanyamahanga tuzabakorera ibyangombwa bibiri icy’Umunyarwanda ariko shampiyona itangira bazajya bakoresha icy’umunyamahanga kugeza amakuru yose abonetse.”
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda iratangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2014.
Babiri mu bari bagize akanama ko kugenzura ibyangombwa bareguye
Nubwo Mwanafunzi Albert ukurikiye aka kanama yirinze kugira byinshi avuga kuri bagenzi be babiri bahise basezera, hari amakuru avuga ko Kakye Emmanuel, uva mu ikipe ya Unity yasezeye n’imirimo itaratangira naho Bandora Felicien avuga ko atazakomezanya nabo.
Mwanafunzi yagize ati “ Nta byinshi navuga ku mpamvu bavuye muri aka kanama gusa bombi bavuze ko ari mpamvu zabo bwite.”
Kuri ubu aka kanama kayobowe na Mwanafunzi Albert, Byumvuhore Muddy usanzwe ari umunyamabanga wa Kiyovu Sports na Katibito wo mu Intare FC.



















TANGA IGITEKEREZO