{Umutoza wa Rayon Sports, Didier Gomez Da Rosa yanditse ibaruwa isezera ku mirimo ye kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2014 kubera impamvu zo kudahemberwa ku gihe nkuko byatangajwe na Ntampaka Theogene, umuyobozi wa Rayon Sports.}
Uyu mutoza wa Rayon Sports yari amaze amezi atatu atabona umushahara ari nabyo yanditse muri iyi baruwa yageze ku muyobozi wa Rayon Sports mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Umuyobozi wa Rayon Sports, Ntampaka Theogene, yabwiye IGIHE ko yatunguwe no kwakira ibaruwa ya Gomez kuko bari bamaze gushyira imishahara y’umutoza n’abakinnyi kuri konti zabo.
Ntampaka yagize ati “Nyuma y’umukino wa Musanze FC twari twumvikanye ko azabona umushahara we kuwa Mbere [tariki ya 13 Mutarama] none yanditse ibaruwa kuwa 12, ariko twumva ko hari amakipe yo hanze amushaka.”

Umuyobozi wa Rayon Sports waganiriye na IGIHE ajya ku myitozo, yavugaga ko agiye kuganira n’uyu mutoza kugira ngo bamenye neza ikibazo.
Yagize ati “Ni koko twari tumufitiye kimwe n’abakinnyi ibirarane by’amezi abiri ariko kuwa Gatandatu amafaranga yashyizwe ku makonti yabo.”
Gomez yatangaje bwa mbere ko agiye kwegura gutoza Rayon Sports tariki ya 3 Ugushyingo 2013 nyuma yo gutsinda Mukura VS igitego 1-0, ku munsi ukurikiye yishyuwe miliyoni zirenga eshatu akomeza akazi ategura umukino wa APR FC.
Gomez yagizwe umutoza wa Rayon Sports mu Ukwakira 2012 asimbuye Mbarushimna Abdu na Bizimungyu Ally.

Mu mikino 34 ya shampiyona, Didier Gomez da Rosa yatoje Rayon Sports yatsinze 25 anganya ine atsindwa itanu, tariki ya 15 Gicurasi 2013 Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona yaherukaga mu 2004.
Gomez asize Rayon Sports ku mwanya wa kabiri wa shampiyona inyuma ya mukeba APR FC ho inota rimwe, itegura umukino wa shampiyona na Gicumbi FC tariki ya 21 Mutarama 2014 n’umukino wa champions league na AC Léopards de Dolisié tariki ya 8 Gashyantare i Brazzaville.




Ibitekerezo 0