{Nyuma yo gutoranywa muri batatu, Umubiligi Jean-françois Losciuto wagizwe umutoza mushya wa Rayon Sports yavuze ko ari ishema n’ibyishimo kuba yagiriwe icyizere n’ikipe ikomeye nka Rayon Sports azasinya mu cyumweru gitaha.}

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE akimara kugirwa umutoza, Losciuto yavuze ko yishimiye icyizere yagiriwe n’ikipe ikomeye.

Yagize ati “Ni ibyishimo bidasanzwe n’ ishema iyo ikipe ikomeye nka Rayon Sports iguhisemo mu bandi.”

Ni ku nshuro ya kabiri agiye gukorera muri Afurika, nyuma yo gutoza Anges FC de Notsè yo muri Togo kuva muri Mutarama 2014.

Losciuto yatoranyijwe mu bandi batoza babiri barimo David Giguet (u Bufaransa) na Srdjan Zivonjic (Seribiya) hagendewe ku bigwi n’ubunararibonye, akaba ategerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha agasinya amasezerano.

Uyu mutoza afite inshingano zo gutangira gutoza abaknnyi bitegura CECAFA Kagame cup izabera i Kigali kuva tariki ya 9-23 Nyakanga 2014.

Ntampaka Theogene avuga ko bamaze kumenyesha uyu mutoza no kumwoherereza ubutumire, bakaba bamutegereje mu cyumweru gitaha mu Rwanda no gusinya amasezerano.

Umutoza mushya wa Rayon Sports Jean-françois ategerejwe i Kigali mu cyumweru gitaha
Umutoza mushya wa Rayon Sports Jean-françois ategerejwe i Kigali mu cyumweru gitaha
Losciuto agiye muri Rayon Sports avuye muri Anges FC de Notsè yo muri Togo
Losciuto agiye muri Rayon Sports avuye muri Anges FC de Notsè yo muri Togo

Ntampaka ati “Twarebye ibigwi by’abatoza batatu bari basigaye dusanga ariwe ufite ibigwi kurusha abandi, twamaze no kumwohererza ubutumire mu cyumweru gitaha azaza tugirane ibiganiro bya nyuma tumwereke ibyo tumukeneyeho no gusinya.”

Muri uyu mwaka w’imikino, Rayon Sports yabaye iya kabiri muri shampiyona nyuma ya APR FC yanayisezereye muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro itojwe n’abatoza babiri, Umufaransa Didier Gomez da Rosa n’Umubiligi Luc Eymael.

Gomez yatoje Rayon Sports imikino 34 ya shampiyona agatsinda 25 akanganya ine, tariki ya 15 Gicurasi 2013 yahesheje iyi kipe igikombe cya shampiyona yaherukaga mu 2004. Tariki ya 12 Mutarama 2014 kubera impamvu zo kudahemberwa ku gihe.

Luc Eymael we yasheshe amasezerano tariki ya 10 Gicurasi 2014, yari asigaje amezi ibiri nyuma yo guhagarikwa imikino 8 n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kubw’uruhare yagize mu mvururu zakurikiye umukino wa Rayon Sports na AS Kigali.

Muri Kanama, Rayon Sports izakina imikino ya CECAFA Kagame cup mu gihe ishobora guserukira igihugu igihe APR FC yaba itwaye igikombe cy’amahoro itsinze Police FC kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2014.

[email protected]