{Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko Umuyobozi w’Ishyirahamwe mpuzamahanga (FIFA) azifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.}
Aganira na The New Times, Nzamwita Vincent De Gaule, Umuyobozi wa FERWAFA, yavuze ko Sepp Blater uyobora FIFA azaba aherkejwe n’umunyamabanga we, Jerome Valcke, Thierry Hegenass, Umuyobozi muri FIFA ushinzwe amashyirahamwe na Issa Hayatou, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupiraw’amaguru muri Afurika.
Kuva mu 2011 byavugwaga ko Sepp Blatter azasura u Rwanda muri Kmena cyangwa Nyakanga mu 2012, byarangiye FERWAFA yemeje ko azaza ku itariki ya 6 Mata. Uru ruzinduko rukazaba ari ku nshuro ya kabiri uyu muyobozi azaba ageze mu Rwanda.
Blatter aje mu Rwanda mu gihe mu 2015 hateganyijwe amatora y’Umuyobozi wa FIFA, bivugwa ko nawe ashobora kwiyamamaza ku nshuro ya 5. Yaherukaga mu Rwanda ubwo yafunguraga ku mugaragaro inzu ikoreramo FERWAFA mu 2005.





Ibitekerezo 0