{Nyuma yo guhuzwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) kuri uyu wa Kabiri, Sina Jérôme yahakanye ko atasinye amasezerano na Rayon Sports mu gihe iyi yasabaga Police FC miliyoni 5 z’indishyi. Sina ategereje ko FERWAFA icyangombwa agakina umukino wa mbere wa Police FC.}

Rayon Sports yasabaga miliyoni 5 z’indishyi kuko Sina atujuje amasezerano y’imyaka ibiri yari abafitiye, aho amezi 6 ya nyuma yayisize akigira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akinira FC Saint Eloi Lupopo.

Muri iyi nama yaberaga mu biro by’umuyobozi wa FERWAFA, imbere y’abayobozi ba Rayon Sports na Police FC azakinira imyaka ibiri, Sina yahakanye ko yasinyiye Rayon Sports amasezerano, iyi kipe yerekanaga.

FERWAFA, Rayon Sports, Police FC na Sina bahuriye mu biro by'umuyobozi wa FERWAFA
FERWAFA, Rayon Sports, Police FC na Sina bahuriye mu biro by'umuyobozi wa FERWAFA
Habanje kumvwa amakipe yombi, Sina yicaye ku muryango w'umuyobozi wa FERWAFA
Habanje kumvwa amakipe yombi, Sina yicaye ku muryango w'umuyobozi wa FERWAFA

Amakuru agera kuri IGIHE, ni uko kuri uyu wa Gatandatu, Sina Jerome yitabye abayobozi ba FERWAFA babanza kumva uruhande rwe ndetse bari babanje no kuvugana na Police ukwayo.

Rayon Sports na Sina: Ikibazo cy’umukozi n’umukoresha

Mu ibaruwa Rayon Sports yandikiye FERWAFA yavugaga ko icyangombwa yahawe mu Rwanda cyahabwa agaciro, nyamara cyaragombaga kurangira muri Kamena 2013.

Nyamara kuba Sina yaramaze amezi atandatu adakina, bisa nk’aho ari byo Rayon Sports yasabiraga indishyi, mu gihe ku ruhande rwa Police FC bavuga ko ari ikibazo batagombaga kujyamo ahubwo kireba umukozi [Sina Jerome] n’umukoresha [Rayon Sports].

Hello! Sina yari ahuze kuri telefone ategereje kwinjira, gusa yari yifitiye icyizere nta mususu
Hello! Sina yari ahuze kuri telefone ategereje kwinjira, gusa yari yifitiye icyizere nta mususu

Gakwaya avuga ko basabaga miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda nk’indishyi. Police FC yabanje kubatera utwatsi ko batayatanga maze Sina ashimangira ko nta masezerano yagiranye na Rayon Sports.

Gakwaya yagize ati “Sina ubwe yahakanye amasezerano twamweretse, avuga ko umukono uriho atari uwe.”

Icyangombwa FERWAFA yasinyiye Sina ntikiriho inumero ikiranga ari naho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri RDC , FECOFA, yibajije mu ibaruwa yandikiye FERWAFA, bati “Ni gute FERWAFA bahaye icyangombwa umukinnyi kidafite numero ikiranga ?”

Nyuma: CIP Mayira na Sina bavanye kuri FERWAFA, ikibazo kirangiye hasigaye icyangombwa kimwemerera gukina mu Rwanda
Nyuma: CIP Mayira na Sina bavanye kuri FERWAFA, ikibazo kirangiye hasigaye icyangombwa kimwemerera gukina mu Rwanda
Sina yongereye amasezerano muri Rayon Sports kabiri, kuva mu 2008-2013
Sina yongereye amasezerano muri Rayon Sports kabiri, kuva mu 2008-2013
Sina-sinye ku cyemezo cya Rayon Sports-Sina Jérôme
Sina-sinye ku cyemezo cya Rayon Sports-Sina Jérôme

Sina Jerome ashobora gukinira Police FC umukino wa Musanze FC

Umunyamabanga wa Police FC, CIP Mayira Jean de Dieu yabwiye IGIHE ko basanze iyi kipe itazira amakosa yagiye akorwa mbere, bityo bakaba bategereje ko FERWAFA itanga icyangombwa cyemerera uyu mukinnyi gukina mu Rwanda.

Mayira ati “Basanze ntaho Police FC ihuriye n’iki kibazo kandi itagomba kubigwamo, ubu dutegereje ko FERWAFA iduha icyangombwa kuko ibisabwa byose byamaze kuhagera.”

Sina Jérôme yasinye imyaka ibiri muri Police FC kugera mu 2015 avuye muri FC Saint Eloi Lupopo yagezemo mu 2012 avuye muri DC Virunga yakiniye umwaka umwe avuye muri AS Maika yakiniraga kuva mu 2007.

Sina Jérôme ni mwene Amissi Jérôme na Mugabekazi Maria yavukiye mu Bwiza i Bujumbura tariki ya 18 Gashyantare 1989, ni bucura mu bahungu bane, umuryango wabo wimukiye i Bukavu mu 2006.

Sina Jérôme ni umukinnyi wa Police FC kugeza mu 2015
Sina Jérôme ni umukinnyi wa Police FC kugeza mu 2015
Imana nibimfasha nzagaruka ndi Sina wa kera-Sina Jérôme
Imana nibimfasha nzagaruka ndi Sina wa kera-Sina Jérôme

[email protected]