00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stade Huye imaze guhombya Leta miliyoni 915 FRW

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 21 April 2015 saa 06:30
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka ine yubakwa nyamara yaragombaga kumara umwe, stade Huye imaze guhombya Leta y’u Rwanda miliyoni zisaga 915 FRW bivugwa ko yagendeye mu guhinduka kw’igishushanyo cy’iyi stade igomba kuzakinirwaho igikombe cy’Afurika kizabera mu Rwanda mu 2016.

Ibi byagaragajwe n’abadepite kuri uyu wa Mbere ubwo Uwacu Julienne, Minisitiri w’umuco na siporo (MINISPOC), Kalisa Edouard, umunyamabanga uhoraho na Bugingo Emmanuel, umuyobozi wa siporo bitabaga Komisiyo ya Politike, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu.

Kimwe mu bigarukwaho byatwaye aya mafaranga ni igishushanyo cya stade Huye cyakozwe, imirimo yo kubaka igatangira ariko kikaza gusubirwamo ngo kuko hari ibitari byashyizwemo byasabwaga ku kibuga kigomba kwakira imikino mpuzamahanga.

MINISPOC ntiyasobanuye neza aho miliyoni 915 FRW zagiye mu kubaka stade Huye
Minisitiri Uwacu Julienne n'abo yari ayoboye ntibatanze ibisubizo bihagije ku bibazo by'abadepite

Umwe mu badepite yabajije aba bayobozi ba MNISPOC impamvu batumye imirimo yo kubaka iyi stade itangira badasuzumye niba ibyafuzwaga byose byarashyizwe mu gishushanyo.

Yagize ati “Muratubwira ko mwagize uruhare mutanga ibigenderwaho mu gukora inyigo ikemerwa ariko ntimwareba ko ibyo mwasabye birimo.”

Ku kibazo cy’izi miliyoni 915 zivugwa, Bugingo Emmanuel, umuyobozi wa siporo muri MINISPOC yasubije ko zari muri raporo ya mbere bemeza ko byagombaga guhindurwa mu ya kabiri.

Bugingo ati “ Ibya miliyoni 900 Frw byari muri raporo ya mbere tubiganiraho, tuva aho twaganiriraga tuvuze ko bagiye kubihindura kuba byaragarutsemo bishobora kuba ari ukwibeshya.”

Guhindura igishushanyo cya stade Huye byasize Leta ihombye asaga miliyoni 915 FRW

Uyu mudepite akomeza avuga ko kuvuguruzanya kw’ibigo byinshi byahuriye mu kubaka iyi stade ari kimwe mu byateje igihombo gikomeye.

Yakomeje agira ati “ Kuko harimo abantu benshi, Akarere [Huye] gashyiramo ibyo gashatse, MINISPOC ibyayo na Minisiteri y’ibikorwa remezo ibyayo, kuki buri umwe atakora akazi ke? ”

Minisitiri Uwacu yasubije ko aka kavuyo kakemurwa ni uko habaho umwubatsi (Ingénieur) umwe aho kugira uwa buri kigo cyangwa Minisiteri.

Impungenge z’abadepite kuri stade Huye zakomeje bibaza uwabazwa iki gihombo cya miliyoni 915, hakibazwa uwasabye ko igishushanyo cyari cyatangiye kubakwa cyasubirwamo kuko hari ibyaburagamo.

Umwe mu badepite yagize ati “ Ntiwamenya uwabibazwa, ese ni uwatanze isoko? Niba uwakoze inyigo ari mu gihugu akayikora nabi abantu bakayishoramo amafaranga akarindagira, byagera hagati ngo inyigo irapfuye, ubibona aba aturutse he niba mu gihugu tumaze kubona ko nta bashoboye dufite, ariko tukabona ababona ko bifpuye?”

Stade Huye yatangiye kubakwa kwa Minisitiri Mitali Protais avuga ko izubakwa mu mwaka umwe none imaze ine
Amb. Habineza Joseph yasezeranyijwe kabiri ko stade Huye yaba irangiye arinda ava muri MINISPOC

Uretse stade ya Huye yadindiye mu kubwakwa, stade ya Gahanga yagombaga kubakwa mu karere ka Kicukiro igakinirwaho igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN, kizabera mu Rwanda ntizubakwa kuko habayeho amakosa mu gukora inyigo.

Mu Ukwakira 2013, Mustafa Cem Ozdemir, umwe mu bayobozi ba sosiyete yo muri Turukiya yari kuyubaka, BABILAKS construction limited, yari yavuze ko mu mezi 24 iyi stade izaba yamaze kubakwa, imirimo yagombaga kurangira mu Ugushyingo 2015 bityo igakinirwaho CHAN muri Mutarama 2016.

Ihurizo mu myubakire ya stade Huye

Tariki ya 16 mata 2011 nibwo Protais Mitali wari Minisitiri muri MINISPOC yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka sitade Huye, avuga ko imirimo yo gushyiramo ubwatsi izitwara amezi atatu, stade ikubakwa mu mwaka umwe gusa, ariko gukora ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano byarangiye tariki ya 16 Werurwe 2012.

Tariki ya 6 Nzeli 2012 Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasuye inyubako za stade Huye, Rwiyemezamirimo amubwira ko imirimo yadindijwe no kuba igishushanyo cyari cyaratanzwe mbere cyarasubiwemo byatwaye umwanya munini kugira ngo ikindi kiboneke ndetse n’imirimo yo gusiza ahazubakwa stade yariyongereye cyane bitewe n’imiterere n’itaka ry’ahahoze stade Huye.

Muri Nzeli 2014, Nyuma y’uko hatanzwe amatariki menshi ko stade Huye yaba yamaze kubakwa, Rwiyemezamirimo uyubaka yasezeranyije Ambasaderi Habineza Joseph wari Minisitiri muri MINISPOC ko izaba yarangiye mu Ugushingo 2014, mu mezi abiri gusa.

Ubwo yongeraga kuyisura mu Ugushyingo 2014yongeye gusezeranywa ko nibura tariki ya 19 Ukuboza 2014 igice cya kabiri cya stade Huye cyaba cyarangiye hagasigara imirimo yo gushyiramo amatara n’ibindi biri mu gice cya gatatu.

Stade Amahoro, stade Huye, stade ya Kigali na stade Umuganda nizo zizakinirwaho muri CHAN 2016.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages