IGIHE.com > Imikino > Football

Ikipe y’Amavubi U-20 yasezerewe na Mali


Yanditswe kuya 12-08-2012 - Saa 09:04' na Rutindukanamurego Roger Marc

Nyuma y’umukino ubanza wari wabereye i Kigali Amavubi agatsinda Mali 2-1, ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, yinjijwe ibitego 3 ku busa aribyo byayiviriyemo gusezererwa.

Mu gice cya mbere, Amavubi yagerageje gusatira, ndetse ku munota wa 9 Emery Bayisenge yahushije igitego ubwo yateraga umupira n’umutwe ugafata ku giti cy’izamu.

Ikipe ya Mali yagerageje kubuza Amavubi gukina umukino wabo wo hasi bamenyereweho, bakinira hejuru kandi bakarusha Amavubi kwaka umupira, ibi bikaba byagoye cyane abasore b’u Rwanda kugira icyo bakora.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 5, umusore Samba Diallo wanatsinze igitego mu mukino ubanza i Kigali, niwe wafunguye amazamu y’u Rwanda ku gitego yatsinze nyuma ya kufura(coup Franc) yatewe bakayigarura mu kavuyo uyu musore ahita asunikiramo igitego.

Iki gitego cyahaye Mali imbaraga zo gukomeza gusatira maze ku munota wa 62 Samba Diallo asubizamo ikindi gitego mbere y’uko, ku munota wa 70 Adama Traore ashyiramo icya gatatu cyashimangiye gusezererwa bidasubirwaho kw’Amavubi y’abatarengeje imyaka 20. 

Ibi bitego byose byagiyemo ku makosa mato mato yakorwaga na ba myugariro, abakinnyi ba Mali bakayakosoza ibitego.

Uyu mukino waberaga i Bamako muri Mali wari uwo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Algeria mu mwaka wa 2013. Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 asezerewe atsinzwe ibitego 4 – 2 mu mikino yombi.

IBITEKEREZO
ARIKO RERO TUVUGE IBINTU DUSUBIRE NONE SE UBU TUZAJYA DUKINA TUNATWARE AMARUSHANWA MPUZAMAHANGA ARUKO TWAYAKIRIYE NYUMA YAHO TWIVUGE IBIGWI NGO TURAKOMEYE HA !!! IBYO NABYO NUKUBIREBA NEZA
Musubize15.08.2012 saa 05:37
RWANDA
my be football si ibintu byacu dushakie ahandi
Musubize13.08.2012 saa 10:03
frank
Uyu Muntu wiyise John KAGABO ni YOHANI KABWA kuko ni umuntu numva usa nuwataye umutwe , wa mugabo we ni ubwa mbere ubonye Team itsindwa ubwo se aho uriho uvuga aya ndongo waba warakoze icyi ngo iyi team itsinde uretse gusabanya gusa , Turakugaye nawe wigaye .Wa ....... Uragakizwa gusa ureke amafuti urimo.
Musubize13.08.2012 saa 04:58
kabange
None se wowe uvuze ibi uri igiki ?ubwenegihugu bwawe nubuhe ?Ariko uri garagaje nutakuzi yakumenya kandi uri n'umuswa cyane , none se umuntu yajya ajya gukina akagenda avuga ko ari butsindwe icyo gihe yabyihorera.Mwagiye mureka ingengabitekerezo mu kajyana nibihe bishya.
Musubize13.08.2012 saa 03:02
Patriote
Gukinisha umunwa abanyarwanda ni aba mbere !! Iyo bigeze mu kibuga mubura icyo muvuga !! Induru yose se mumaze iminsi muvuza !! ego ko mwatsinzwe nabi mwabuze cyangwa uko mugura abaziyiruwa !!!
Musubize13.08.2012 saa 00:55
john kagabo
Ariko se ?uri umunyarwanda ?gusa wikosore mubyo uvuga unahindure imitekerereze mibi ugane ibigo ngororanyandiko na mvugo maze ube muzima uzajye wandika ibyo umaze gutehereza Uruva John we !!
14.08.2012 saa 02:52
olivier
good
Musubize12.08.2012 saa 14:31
nzovuna

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!