Ibibazo by’imishahara n’uduhimbazamushyi bitahwemye kubera imbogamizi abayobozi b’ikipe ya Rayon Sport bikaba ari nabyo byatezaga akajagari mu bakinnyi, bigiye gukemuka burundu nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah, kuko Rayon sport igiye kujya ibarizwa mu inshingano z’akarere abereye umuyobozi.
Akarere ka Nyanza kari gasanzwe gatera inkunga ikipe ya Nyanza kabinyujije mu ngengo y’imari y’Akarere, iyo kipe ya Nyanza ikaba idahagaze neza mu cyiciro cya mbere; kuko kugirango idasubira mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona itaha byabaye ingorabahizi.
Umuyobozi Wa’karere ka Nyanza Murenzi Abdallah; akaba yatangaje ko barimo kuganira n’ubuyobozi bwa Rayon Sport kugirango barebe uburyo bayishyira mu nshingano z’Akarere ka Nyanza nk’ikipe ubundi isanzwe ikomoka muri ako karere, bagakora ikipe ikomeye bongeyemo abakinnyi bakomeye bahoze mu ikipe ya Nyanza, kugirango izatange umusaruro ushimishije muri shampiyona zitaha.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yamubazaga niba ikipe izimukira i Nyanza burundu cyangwa Akarere kazajya kayifashiriza i Kigali; yatangaje ko ikipe ya Rayon Sport izashyirwa mu nshingano z’Akarere, imishahara y’abakinnyi ndetse n’umutoza ikazajya iva mu ngingo y’imari y’Akarere bateganya ko yanongerwa ikagera kuri miliyoni 80 muri sezo (saison) kugirango bazabashe kwishyura abakinnyi bakomeye bari basanzwe babarizwa mu ikipe ya Rayon Sport. Ibyo rero bikaba bitakorwa ikipe itabarizwa mu Karere ka Nyanza.
Ikipe ya Rayon Sport izwi ku kabyiniriro ka Gikundiro; isanzwe ari ikipe ikomoka mu Karere ka Nyanza, gusubira kw’ivuko kwayo bikaba bigiye kuba igisubizo cy’ibyo bibazo by’ubukene itahwemye kwivurugutamo.



















TANGA IGITEKEREZO