Igipolisi cyo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Europol, kiratangaza ko gifite amakuru y’impamo avuga ko habayeho ibikorwa byinshi byo kugurira abakinnyi cyangwa abasifuzi kugira ngo umukino urangire nkuko byifuzwa, bikaba byarabaye mu mupira w’amaguru mu Burayi n’ahandi henshi ku isi.
Nk’uko BBC yabitangaje, Europol ivuga ko iperereza rihuriweho na Polisi zo mu bihugu hafi ya byose ku isi, ryasanze hari imikino igera kuri 400 ikekwaho kuba yarabayemo ruswa ku mugabane w’u Burayi, n’indi 300 iboneka muri Afurika, Aziya na Amerika y’Amajyepfo.
Iyi nkuru ivuga ko muri iyo mikino harimo iyo guhatanira gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi n’igikombe cy’u Burayi.
Imikino yabayemo ruswa ntiratangazwa kuko iperereza rigikomeje.



















TANGA IGITEKEREZO